Abanyamadini nibakomeza guhishira abayoboke barya/batanga ruswa nabo bizabagaruka – Umuvunyi
Mu muri gahunda y’icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya ruswa, kuri uyu wa kane Urwego rw’Umuvunyi rwaganiriye n’abanyamadini banyuranye, rubibutsa ko bafite inshingano zo kwigisha abakristu babo kwirinda ruswa. Ariko ngo n’ufite amakuru ku muyoboke we wijanditse muri ruswa nta mpamvu yo kumuhishira.
Bernadette KANZAYIRE, Umuvunyi mukuru wungirije avuga ko bateguye kuganira n’abanyamadini byari bigamije gufasha abanyamadini kubona umwanya wo gusuzuma uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nabyo.
Yavuze ko bashaka ko abanyamadini bareba ngo ese urwo ruhare rurahagije, hanyuma bafate ingamba kugira ngo urwo ruhare rukomere, bafashe abayoboke b’amadini yabo kurushaho kumva ko bafite inshingano zo gukumira no kurwanya ruswa, atari ukuyanga no kuyivuga mu magambo gusa, ahubwo bagakora ibikorwa bifatika. Kandi bagahora bakangurira abayoboke ko ruswa n’ibyaha bifitanye isano nabyo ari icyaha nk’uko bigaraga mu bitabo bitagatifu bagenderaho.
Ati “Bagiye gukora iki cyatuma noneho nka bamwe mu batuye uru Rwanda bagaragara ko hari umusanzu ufatika bagize, ese hari ibimenyetso bajya batanga ko ruswa yatanzwe na bamwe mu banyamadini?”
Ku birebana n’amakuru ku byaha abayoboke baba bakoze, abanyamadini bakayamenya ariko ntibayahe Leta, Umuvunyi KANZAYIRE avuga ko hagomba kurebwa niba hari amategeko abategeko ababuza kuba batanga ikimenyetso runaka.
Ati “Nk’abenegihugu nabo bafite inshingano yo gutanga ibimenyetso, nibakomeza bakayihishira (ruswa) kandi babimenye, ejo izatera ibibazo kandi nabo izabagiraho ikibazo nabo.
Niba tuvuga ngo hari kubakwa amashuri 10, hakubakwa abiri kubera ruswa yatanzwe, ni ukuvuga ngo abana b’igihugu bazaba batabonye amashuri meza bari bakwiye kubera ruswa yatanzwe, icyo gihe rero niba bayimenye, uko babimenye ni akazi kabo,… nibo bariburebe ingamba nyazo z’uko bazabikora kandi batishe n’umurongo w’idini.”
Umuvunyi akavuga ko abanyamadini bashobora kwifashisha itegeko rirengera umuntu watanze amakuru, bakajya batanga amakuru ku rwego rw’umuvunyi cyangwa izindi nzego zikorana narwo atagaragaye.
Padiri Etienne Mucyeragabiro, Umupadiri wa Diyoseze ya Nyundo, ushinzwe Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri iyo Diyoseze yabwiye Umuseke ko ruswa ari icyaha nk’ibindi amadini yigisha abayoboke bayo kureka.
Ati “Dufite uruhare rukomeye cyane mu kwigisha abayoboke b’ayo madini, abanyarwanda muri rusange kugira ngo bacike kuri ruswa nk’icyaha, ariko noneho bihe n’uburyo igihugu gutera imbere kuko umutungo kiba gifite ukoreshwa neza, buri wese agahabwa icyo afitiye uburenganzira ahabwa n’amategeko.”
Ku birebana n’amakuru ku byaha abayoboke baba bakoze babaha mu gihe bihana, Padiri Mucyeragabiro avuga ko iyo Umupadiri yakiriye amabanga yo mu ntebe ya Penetensiya cyangwa umuntu aje kumugisha inama, ngo icyo uwo muntu aba ashaka ari ugukiranuka, no ugutunganira Imana.
Ati “Icyo gihe rero mu biganiro ni ukumvikanisha ko umuntu ushaka gukira neza ku buryo bwuzuye, yiyunga n’Imana aca ukubiri n’icyaha yakoze, ariko ku rundi ruhande akaba agomba kwiyunga n’igihugu, n’abo yahemukiye.
Niba umuntu yarariye ruswa, umufasha kumva ububi bwa ruswa, akumva ko ari icyaha gikomeye. Niba asabye imbabazi mu ntebe ya Penetensiya umuntu akaba yamubwira ko Imana yo ihora ibabarira, ariko na none Imana yifuza ko abantu bubahiriza amategeko, ni ukuvuga ngo niba yaribye, yaratwaye iby’abandi, icyo umuntu yamusaba ni uko abisubizwa, umuntu akagira uburenganzira kubyo yari yaravukijwe, ubundi noneho agashobora kubura amaso akabona uko yiyunga n’Imana neza.”
Musenyeri Innocent Byakatonda, umusenyeri wa Orthodox mu karere we avuga ko mu gihe umuyoboke yireze akemera icyaha akwiye kubanza kuganirizwa akagirwa inama. Gusa, ngo hari n’aho biba ngobwa ko bamugira inama yo kujya kwirega mu nzego z’umutekano nk’iyo yakoze icyaha gikomeye cyangwa yarananiwe kwihana.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
6 Comments
Nabo se bafatirwa bene ibi byemezo,bayobozi nimugere muri ADEPR mwirebere.Guhabwa Paroisse,ugomba kuha giti mu jisho akantu,ngaho nimugerageze yenda mwabakanga,bakagabanya.
@Mukankubito, niba utarabona ko iryo dini ryanyu ryabohojwe uzajye kwisuzumisha amaso.
Aya madini avuka nk’ibyoba ashushanya abaturage bayayoboka, abarya ibyabo ku mugaragaro mu misanzu n’amaturo ya hato na hato bidasobanutse, yizeza abantu ibitangaza byo kubaho neza bahunga umusaraba n’imibabaro, bagurishwa ibya mirenge amazi ngo yavuye muri Israeli, n’andi manyanga nkayo, amenshi ni utwana twa ADEPR na za Eglises Evangeliques. Ucyuye igihe ku buyobozi nka Representant Legal, aho kongera kuba pasteri usanzwe ahita ashinga idini rye. Uwirukanywe ku bupasteri kubera amanyanga agashinga irye. Usunitswe n’abashaka gusenya itorero yari arimo agashinga irye. Ariya madini ni imbuto zera ku giti kimaze kuba inganzamarumbo, kandi igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo. Uwayahaye ubuzima gatozi yayahaye rugari, none asigaye yibaza ngo bigenda gute ngo umuntu ashinge idini uyu munsi, ejo abe yabaye Bishop, bucye kabiri yabaye Apotre, bwongere gucya yitwa Prophete..
Ntibakinibuka kurwanya Kiliziya Gatolika kandi ari cyo cy’ibanze bahuriragaho!
ibiganiro byo mu ma sallons yabo bihabanye n’ivanjili batanga, bulya niba mutali mubizi nabo bagira ” abayoboke ” babo nakwita inshuti zabo magara bafite itandukaniro n’abandi bayoboke basanzwe mu biliziya, munsengero no mu misigiti.
N’ahongaho bipfira rero. akaza ati Yez’akuzwe, salaam alekum, Yesu ashimwe….etc etc by’ubulyalya gusa, kuko bazi mu mitima yabo ibijyanye n’indamu zabo.
burya uko mubabona bose ni abasambanyi….BAKA KANDI BAKANATANGA RUSWA Y’IGITSINA .Barangiza ngo ni aba YEZU KRISTO RA!!!
ADEPR ntakibazo ifite cya ruswa usibye abashaka ku yi harabika
Comments are closed.