Digiqole ad

Nyamagabe: Akarere katangiye gukorera mu nyubako nshya yatwaye miliyoni 788 Frw

 Nyamagabe: Akarere katangiye gukorera mu nyubako nshya yatwaye miliyoni 788 Frw

Inyubako nshya y’Akarere ka Nyamagabe, batangiye gukoreramo mu ntangiro z’uku kwezi.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga.

Inyubako nshya y'Akarere ka Nyamagabe ngo igiye gutuma Serivise zirushaho kunoga.
Inyubako nshya y’Akarere ka Nyamagabe ngo igiye gutuma Serivise zirushaho kunoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere.

Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, ni ukubona Serivise ahantu hamwe, abakozi b’Akarere bari hamwe, kuko bakoreraga mu biro bitandukanye batari hamwe.

Hari igihe bamwe babaga bari aha, abandi bafite nk’icyumba ku biro by’akagari ka Nyamugari, abandi bari hakurya mu Mujyi kuri One Stop Center, abakozi bari ahantu hatandukanye ku buryo hari igihe uwari ukeneye kubabonera hamwe bimusaba ingendo, no gutega Moto cyangwa imodoka.”

Mayor Mugisha avuga ko kuba abakozi b’Akarere bagiye gukorera hamwe, ngo bizatuma nk’umuyobozi yoroherwa gukurikirana imikorere y’abakozi be.

Ati “Natwe nk’abayobozi biroroha mu gukurikirana, biroroha ko umuntu yazenguruka Serivise zose areba uko zimeze, akamenya uko umuturage amerewe. Nshobora nko gusohoka najya hanze nkabona hari umuturage wicaye ku rubaraza nkagenda nkabaza-uyu afite ikihe kibazo? Kuki atakiriwe?

Ariko (ubusanzwe) nashoboraga kuba ndi aha hari undi waburiye Serivise kuri One Stop Center simpite mbimenye ku buryo bworoshye ngo dufashe umuturage.”

Mayor Mugisha Philbert, ubu arakorera mu biro bishya.
Mayor Mugisha Philbert, ubu arakorera mu biro bishya.

Nk’uko Mugisha abitangaza, iyi nyubako yabanje guhabwa rwiyemezamirimo wa mbere biza kuba ngombwa ko haseswa amasezerano bongera gutanga isoko.

Ati “Ubundi kw’isoko ry’ibanze umushinga wari uhagaze miliyoni 788, ariko harimo kubaka iyi nyubako, gusana isanzwe ihari ya cyera yahoze ikoreramo Perefegitura ya Gikongoro, gusana indi ya education, n’izindi nzu ziri aho bita ku Mparirwamihigo.”

Akarere gashima cyane rwiyemezamirimo wa kabiri kuko yihutishije uyu mushinga wari waradindijwe na rwiyemezamirimo wa mbere, kandi ayisoza vuba.

Nubwo iyi nyubako itaruzura neza hari bicye bikiburamo imbere ndetse abakozi b’Akarere bakaba bagenda bimukiramo umunsi ku wundi, abaturage banyuranye twahuriye hafi y’iyi biro nshya y’Akarere ka Nyamagabe bavuga ko uretse kuba izatuma Serivise irushaho kunoga, ngo iratuma n’umujyi usa neza kuko ari igikorwaremezo kijyanye n’igihe.

Iyi nyubako ubusanzwe yagombaga kuzura mu mwaka ushize wa 2015, ariko kubera ngo rwiyemezamirimo wayidindije, yuzuye nyumaho umwaka umwe, imaze imyaka itatu yubakwa, harimo imbaraga z’Inkeragutabara.

Mayor Mugisha ngo kugira abakozi bose hafiye bigiye kumworohera gukurikirana imikorere yabo.
Mayor Mugisha ngo kugira abakozi bose hafiye bigiye kumworohera gukurikirana imikorere yabo.
Nubwo nta yazamukaga mu kirere tuhagera, iki kibumbano kizajya kiba kirimo amazi azamuka mu kirere nk'ibigaragara mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo nta yazamukaga mu kirere tuhagera, iki kibumbano kizajya kiba kirimo amazi azamuka mu kirere nk’ibigaragara mu Mujyi wa Kigali.
Ni inyubako ijyanye n'igihe.
Ni inyubako ijyanye n’igihe.
Nyamagabe ni kamwe mu Turere ducye twari dusigaye tutaruzuza inyubako zatwo nshya tuzakoreramo.
Nyamagabe ni kamwe mu Turere ducye twari dusigaye tutaruzuza inyubako zatwo nshya tuzakoreramo.
Iyi nyubako ifite n'ubusitani bwiza.
Iyi nyubako ifite n’ubusitani bwiza.
Inyuma hayo naho harasa neza.
Inyuma hayo naho harasa neza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • KO TUBONA INO NZU ISA NKIYAHOZE YITWA PREFECTURE YA GIKONGORO KUNGOMA YA HOZEHO. AHO SIYO BAVUGURUYE GUSA? MUTUMARE AMATSIKO.

    • Niyo

    • @Jabo, ntukajye uzana iby’amateka y’ingoma zahozeho. Ni ikimenyetso simusiga ko wazikundaga kandi uzikumbuye. Nabyo bisobanura ko wari uzishyigikiye kugeza muri 1994. Bityo rero ukaba ufite ingengabitekerezo ya jenoside. Wasanga uri no muri ariya mashyaka ya bariya batekamutwe bakiyikwirakwiza hirya no hino ku isi, nka ba Padiri Thomasi.
      Uzajye mu ngando bagukubite icyuhwagiro ube mushya.

    • Gikongoro iwabo w’abatebo se Habyarimana yashoboraga kuba yahubaka étage. Maze Habyara aho yakoreraga hariya i Nyarugenge ntaho hataniye na nyakatsi, maze ibiro atiyubakiye ajye kubyubakira abanyagikongoro.

      • Nshuti yanjye, nibyo Habyarimana yarakidukoze, ariko ntibivuze ko adafite ibyiza yakoze. Tujye tugira ikinyabupfura, kuko ntaho twaba dutaniye n’abavugaga ngo “uzi ico ndico”? Inzu nk’iriya no ku Gisenyi ntiyari kuyihubaka, kuko niho isi yari igeze. Ubwo ni nk’uko wagaya abami ngo babaga muri nyakatsi, mu gihe iBurayi babaga mu miturirwa. Iterambere ni iterambere nyine, kandi it is a process. Bitabaye ibyo, n’abana bacu bazaduseka, mu myaka 100 iri imbere, kuko iyi nzu nshya ya Nyamagabe, icyo gihe izaba yaravuye kuri mode, hagezweho izindi. Ni uko rero, twicishe bugufi, ariko kandi twiyesereze imihigo, dukorere ijuru, tubeho neza ku isi kandi tuzaragwe n’ijuru.

        • @nonviolenceactive-ubyo uvuze sibyo . kuko hari bihugu byinshi muri Africa byari bifte development igezwe ho icyo gihe. Donc Habwarimana na equipe ye nta kureba kure bagira ga. Reba Côte dÍvoire ya Houphouete, KIN ya Mobutu icyo gihe. none ngo Habwarimana non non . Please simututse ariko vision ye yari feke .Merci

          • Hahaaaa!Rwasa we “fanatisme.com”!

          • Va muri ibyo sha! Udatuma bamwe batangira kurondogora ibyo yari yarakoze bitari byarakozwe n’ibindi bihugu, cyangwa ibyo ibindi bihugu byakoze ubu tutarakora, ugasanga impaka zibaye urudaca. Twishimire aho turi, bitewe n’aho isi igeze mu iterambere nka ICT, etc; ariko kandi ntidusinzire, dukomeze dukore cyane, tuzagera n’ahandi heza kurushaho!

  • @Jado, yubatse iruhande rwayo birafatanye iya mbere nayo iracyaheri ,iyo bazamuye ifite yubatse mu byuryo bumwe n’iyahozeho ariko yo ni etage.

  • @jabo niko bimeze iriya yari prefecture ntiyasennywe ahubwo ikikijwe n’inshya kuburyo zifatanye zikaba n’inzu imwe. Ntumbaze impamvu banze gukuraho prefecture gikongoro! !!

  • Hasigaye GICUMBI

  • Imana ishimwe yabashoboje byose bigatungana. rwari urugamba ariko Imana niyo idutsindishiriza. congs to Mayor MUGISHA Philbert

  • Iriya yari iya Prefegitura ya Gikongoro kuki batayishenye ngo iveho, basibanganye amateka ajyanye na yo tujye tuyibukira i Murambi gusa? Byajya bituma n’abahategetse cyera batabona icyo bitwaza bavuga ko hari igikorwa cy’iterambere bahakoze kandi ntacyo.

    • Niko se Mujinya we!Niba ari ugusenya wifuza urahere kuri stade Amahoro,ikibuga k’indege cya Kanombe…..!Uziko ureba hafi koko?Inyubako ubwayo sicyo kibazo ikibazo n’abayikoreyemo kandi n’abo si bose!Ubwo se tuzanasenye Village urugwiro?Va mu marangamutima yo gusenya ufatanye n’abandi kubaka sha!

  • Ariko ndabona iriya nzu ya Prefegitura ntacyo itwaye. Service zo mu Karere ni nyinshi, ntabwo izabura icyo ikorerwamo. Gusa umunyakuru yibagiwe kuyidutambagiza no mu byumba by’imbere. Nyuma ni sawa.Ubundi rero ibiro byiza bijyane na service nziza kandi yihuse. Umukozi abe umugaragu w’abaturage. MUKOMEREZE AHO.

  • Prefecture ya Gikongoro nayo yari yubatse d’une facon circulaire, aliko services nahaherewe ziragatabwa, navaga mu Bunyambilili n’amaguru nahagera nkitwa Inyenzi, limwe na limwe ngafungirwa mu kigo cya gisilikari umanutseho ho gato kw’ironderi utaragera kuli SOS nitwa inyenzi; cg se bakanyima ibyangomwa nkajya muli ZAYIRE nta gipapuro na kimwe nkambuka ku rusizi gikoboyi.

    Iyi nyubako nshya nzayisura muli iyi minsi ndebe uko imeze nzababwira, aliko ibijyanye na services zitangwa Mayor Mugisha Philbert ndamwizeye, nizere ko abo ayoboye nabo bazagerageza kugera ikirenge mu cy’umuyobozi wabo.

    IMANA ISHIMWE RERO.

  • WOWE WIYISE UMUSAZA URAKOZE KUDUSANGIZA AYO MAKURU, NIBA BATARASHENYE ILIYA PREFECTURE YA GIKONGORO YA KERA NI BYIZA, BAYIREKE IBE AMATEKA TUJYE TUYISURA TWIBUKA IBIBI NA SERVICES MBI Z’ABATEGETSI TWAHABONEYE.

  • Nta mpamvu nimwe mbona yo kwicaza abakozi b’akarere munsi y’antenne y’itumanaho. Abazaterwa cancer na ziriya electro-magnetic radiations bazavuzwa nande ? Ese ni akarere cg ni company y’itumanaho izabavuza? Amabwiriza ya RURA ko ateganya intera yagombye kuba hagati y’inzu na antenne kuki adakurikizwa ?

    Gukunda igihugu harimo no kwita ku buzima bw’abagituye.

  • @Sibo we, ibyo uvuze nibyo rwose.

  • Umuturage ntacyavuze kuterambere ariko reka mbwire uwavuze.ngo iterambere rya habyara ryari feke yihangane mubaze ansubuze
    Stade nkuru yubatswe nande
    Ikibuga mpuzamahanga wansobanurira uwacyubatse
    Inteko ishinga amategeko ninde
    Mubiro bikuru byimukuru wigihugu ndavuga murugwiro wambwira sigaho ntugakabye igihr kigira igihe cyacyo nokunhoma yabami bambaraga impu di reka amarangamutima menshi

Comments are closed.

en_USEnglish