Huye: Cyera kabaye ‘Mu cyarabu’ haba hagiye kubakwa
Kuwa kane w’iki cyumweru, tariki 08 Ukuboza, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burakira abashoramari bakomoka muri Oman ari nabo banyiri agace kazwi nko mu Cyarabu mu kagari ka Butare mu mujyi wa Huye, ngo baraganira uko batangira kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye.
Kuva Umujyi wa Huye washyirwa mu mijyi itandatu yunganira umurwa mukuru Kigali ndetse na mbere yaho, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwakomeje kubangamirwa n’inyubako zishaje ziri ahazwi nko mu Cyarabu.
Mu cyarabu hari inzu 18 z’Abanya-Oman 18 ubu zigifunze kuva mu 2013.
Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye avuga ko bariya bashoramari baganirijwe kuva mu 2007, basabwa kuvugurura inyubako zabo bakanabyemera ariko bakavuga ko bagize ikibazo cyo kubona amafaranga yo kubaka.
Ati “Muri 2013 byabaye ngombwa ko bafunga kuko hari hashize imyaka irenga itandatu badashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.”
Nshimiyimana, yemera ko bariya bashoramari bashobora kuba barahuye n’imbogamizi y’amafaranga kuko ibikorwa basabwa bikeneye amafaranga menshi.
Ati “Kugirango bahubake bibasaba amafaranga kuko ntabwo ari ukuvugurura, ni ukubaka bushyashya kuko ni inzu zubatswe cyera n’ibikoresho bitarama ku buryo utavugururiraho.
Ukurikije igishushanyo mbonera turabasaba inzu ifite ubushobozi bwo kuba yagerekwaho indi, ubu n’iyo baba bubatse etaje imwe ariko ishobora kuzongerwaho izindi byibura ebyiri.”
Gusa, akavuga ko na nyuma yo gufungirwa bakomeje kujya bohereza i Huye, umuhanga mu bwubatsi wabo wabafashije mu nyigo.
Nshimiyimana, atanga ikizere ko noneho bashobora kuba bagiye kubaka nubwo atakwemeza igihe, kuko ngo muri iki cyumweru bariya bashoramari bazaza kubonana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bakore gahunda ndetse bemeze igihe baba batangiye kubaka inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera.
Ngo babwiwe ko nibatabikora Akarere kazabagurira kuko hari abandi biteguye kubaka.
Yemera ko hari imisoro batangaga akarere kabuze, ariko ngo akarere ntikabibara nk’igihombo, ahubwo bayabara nk’amafaranga atinjiye, kuko hari ahandi henshi hubatswe amafaranga yaturuka.
Ati “Ntabwo ari igihombo, ahubwo Akarere kakoze guhitamo aho kugira ngo bakorere ahantu habi hatajyanye n’igihe,…Ntabwo gufunga agace k’Icyarabu Akarere ka Huye kasubiye inyuma mu bijyanye no kwinjiza imisoro n’amahoro, kuva 2006 kugera ubu ahubwo imisoro yagiye izamuka.
Kuva 2006 dutangira kuganira twi dufite intego y’umuhigo wo kwinjiza miliyoni 418, tuvuye muri 300, ariko ubu tugeze ku kwinjiza miliyari irenga… Kuva icyo gihe amafaranga yinjira amaze kwikuba gatatu, umwaka ushize twinjije miliyari na miliyoni eshanu (Frw 1 00 5 000 000) mu misoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze.”
Nshimiyimana Vedaste, avuga ko bariya bashoramari bashyigikiwe na Guverinoma yabo y’igihugu cya Oman, ngo batindijwe no kubona inguzanyo kuko bashakaga inguzanyo ifite inyungo ntoya, iri hagati ya 3% na 5%.
Bariya bashoramari nibahura n’Akarere ka Huye, Umuseke uzagerageza kuvugana nabo.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Birakwiye murwego rwo kuvugurura isura yumujyi wa Huye nandi mazu atajyanye nigihe navugururwe nkahano za faucon cg nahano ukata ujya ku isoko ndetse nahandi.
nokurya ruswa kwa we,ubu witeguyeko ugiye kuya ruswa y’a barabu?urabeshya iminsi y’umujura ni 40 harigihe uzafatwa.
Ariko ibyo muri huye biranababaje.. Inzu zimaze imyaka zifunze zananiwe kubakwa ntizari zikwiye gufungwa ahubwo hari gushaka ubundi buryo bwo kuzivugurura.
Comments are closed.