Digiqole ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye Iperereza ku Bafaransa bakekwaho Jenoside

 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye Iperereza ku Bafaransa bakekwaho Jenoside

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yatangaje ku iperereza ryatangiye

Kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butangiye iperereza “Formal Criminal inquiry” ku bakozi n’abayobozi ba Guverinoma y’Ubufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yatangaje ku iperereza ryatangiye
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yatangaje ku iperereza ryatangiye

Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza, riravuga ko ubu iri Perereza riri kureba cyane abantu 20, bagomba kubazwa ku birebana n’ibyo bakekwaho bishingira ku makuru ubushinjacyaha bumaze gukusanya.

Kanda HANO usome iri tangazo ryanditse mu Gifaransa n’Icyongereza.

Riragira riti “Ibi bizafasha ubushinjacyaha gufata imyanzuro yo gukomeza gukurikirana cyangwa kudakomeza gukurikirana abakekwa.”

Kugira ngo iri perereza rigerweho ariko birasaba ubufatanye hagati y’inzego z’ubutabera z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, by’umwihariko ubushinjacyaha.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza yemereye Umuseke ko ku itariki 21 Ugushyingo 2016, yandikiye Umushinjacyaha mukuru w’Ubufaransa mu nkiko nkuru zisesa imanza (cour de Cassation) Jean-Claude Marin amusaba ubufatanye muri iri Perereza.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yatubwiye ko yandikiye umushinjacyaha mukuru w’Ubufaransa amusaba ubufatanye, kugira ngo babafashe bagukora iperereza.

Biteganyijwe ko nibamara kubemerera bazajya mu Bufaransa, bakavugana n’abakekwa, basohotse kuri Raporo ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, na Komisiyo Mucyo igaragaza uruhare rw’Ubufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhumuza yatubwiye ko kuba bariya bantu bakekwa bidahagije ngo habe hakorwa ibirego cyangwa bakurikiranwa mu nkiko, ahubwo ko bisaba kuvugana n’abakekwa ndetse hagakorwa iperereza, bityo ubushinjacyaha bukaba bwafata imyanzuro yo gukomeza kubakurikirana cyangwa kubyihorera.

Richard Muhumuza ngo yizeye ko Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa buzabafasha bagakora iperereza uko babyifuza, kuko hasanzwe hariho imikoranire hagati y’inzego zombi cyane cyane ku byaha bya Genocide.

Ati “Natwe tujya tubafasha iyo bakurikirana abakekwa (ho ibyaha bya Jenoside) bari mu Bufaransa, bakaza hano mu Rwanda bagakora iperereza, bagasubirayo bashaka bakanagaruka. Kubera iyo mikoranire iri hagati aho twizeye ko nabo bazadufasha.”

Muhumuza yatubwiye ko kugeza ubu Umushinjacyaha Mukuru w’Ubufaransa ataramusubiza, ngo icyizere kirahari.

Ati “Ubu ntibaradusubiza,…haracyari na kare nta wavuga ko batazadusubiza (cyangwa byatinze), gusa ibaruwa yo barayibonye,…dutegereje ko badusubiza.”

Iri perereza rirangiye, abo ubushinjacyaha bwakwiyemeza gukomeza gukurikirana bashobora kuburanishwa n’ubutabera bw’Ubufaransa kuko ari Abafaransa.

 

Itangazo ry’Ubushinjacyaha ritangaza ko batangiye iperereza ku Bafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi:

[pdf-embedder url=”http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2016/11/EngAnnouncement.pdf” title=”engannouncement”]

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Syii weeee maze ndore aba birasi

  • Mbega ibintu bigiye kundyohera, nahoraga nibaza ukuntu tuzabwira abana bacu ubugwari bwacu kuba twarananiwe gufata abantu bose bagize uruhare muri Jenoside.
    Bakareba operations za Mossad uko zafashe abishe Abayahudi.

    Gusa, ubwo bitangiye n’Abarundi, Abakongomani,…. n’abandi bari mu Rwanda baba barayigizemo uruhare bose bakurikiranwe, bye kuba wa Mubiligi wakoraga kuri RTLM gusa.

  • Bizarangira nabi kandi umushinjacyaha w’u Rwanda ahagaritse iryo kurikirana! Amambere bagiye kutuviraho inda imwe basohore dosiye ya “Mapping Report” abambere bazahamagarwa ni abanyarwanda kandi u Bufaransa buzajya kuruhande bishyirwemo ishyaka n’u Bwongereza cg USA! u Rwanda uzajya usanga ruhora rwisobanura mu nkiko maze iby’abafaransa byibagirane! njye ndi abategetsi b’u Rwanda kiriya kibazo nakirangiza mu buryo bwa dipolomasi kuko burya abazungu batagushaka ntacyo wageraho. Na Gaddafi yarabarwanyije birangira agamburujwe. Sankara yavuze ukuri kose bamuteza munywanyi we Blaise Compaore aramwirenza! Uko abanyarwanda bacisha macye mu gihugu na Leta yagombye gucisha macye tukikomereza urugendo rw’iterambere twatangiye.ni igitecyerezo nari ntanze ngendeye kuhanditse ngo “ntugahangane n’umunyembaraga atazakuvunagura imbavu”.

    • Imitekerereze nkiyo ntabwo ariyo rwose, keretse niba witeguye kubafasha kudutanya aho nakumva, ariko twese dushyize hamwe ntacyo bageraho, amacakubiri niyo ntwaro yabo kuva kera iyo twemeye ayo macakubiri niko gutsindwa kwacu, nibaryozwe ibyo bakoze baragatsindwa n’Imana y’i Rwanda.

  • Nyamara bagenzi banjye, ncuti bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi; twari dukwiye gucisha make, ejo tutazisanga mu nzitane z’ibibazo tudashobora kwikuramo. Njye rwose ndagira ngo nisabira abategetsi b’u Rwanda kureba kure, bagashishoza, bagakora za “analyses froides et profondes”, bagacengera neza urusobe rw’imibanire mpuzabihugu n’imibanire mpuzamahanga, batibagiwe n’imibanire mpuzabantu, bagasuzuma neza ikibazo kijyanye no kumenya ngo: “turamutse duhanganye na ba runaka ninde wabihomberamo mbere na mbere”.

    Abanyarwanda benshi turazi ububi bwa Genocide yabereye mu Rwanda, turazi umubabaro n’agahinda byateye abana b’abanyarwanda. Abayikorewe n’abayibakoreye bose Imana izi uko bamerewe. Nta n’umwe muri abo bombi ufite inyungu ko u Rwanda rwasubira mu bihe by’umwijima. Dukeneye amahoro nyayo, amahoro muri twe. amahoro ku bavandimwe bacu n’incuti zacu, amahoro ku banzi bacu n’abasetsi bacu. Umwana w’umunyarwanda yaravuze ngo “umurenzaho weza imbuto y’ibijumba”. Ntabwo guhangana n’Ubufaransa aribyo bizazanira u Rwanda amahoro, mu gihe tudahanganye n’ikibazo kiturimo twe abanyarwanda.

    • abo ba Fransa baratwiciye mubashyikirize inkiko ni byiza

  • Sinzi uwavuze ngo: “rimwe na rimwe ndi-igabo irakiza, ariko kandi hari ubwo akenshi iyo ndi-igabo ikenyura nyirayo”. Banyarwanda banyarwandakazi, niduharanire kwicisha bugufi no kwiyoroshya, duharanire kubana mu mahoro no mu bworoherane ariko kandi tunazirikana ko tutagomba kwisuzuguza cyangwa ngo dusuzuguze abandi.

    • Banyarwanda banyarwandakazi, bavandimwe namwe nshuti,bayobozi namwe bayoborwa,babyeyi namwe bana, barezi namwe banyeshuri, bapadiri namwe babikira, basilikare namwe bapolisi, bahungu namwe bakobwa, basaza namwe rubyiruko,barwayi namwe barwaza,bakire namwe bakene, basinzi namwe barokore,bakozi namwe bachomeurs, ntiti namwe njiji, ba politiciens namwe ntungane, basaza namwe bakecuru, nagira ngo mbabwire ko ntacyo mfite cyo kubabwira, murakoze guta umwanya wanyu.

  • Abanyarwanda turasobanutse. Iki gikorwa ubushinjacyaha bwacu butangiye, kizatuma n’ibihugu bya Afrika byakolonijwe bitinyuka kwaka indishyi abanyaburayi. Bizafasha n’abirabura ba Amerika kwaka indishyi z’abakurambere babo bajyanywe bunyago kuba abacakara. Bizibutsa Vietnam ko igomba kuryoza abanyamerika miliyoni n’igice yaguye mu ntambara bahashoje hagati ya 1955 na 1975? Bizafasha n’Ubushinwa gukurikirana abayapani bayogoje igihugu cyabo mu ntambara bashojweho hagati ya 1937-1945? Bizaha akanyabugabo abagomba kuryoza abafaransa iby’intambara ya Indochine hagati ya 1946 na 1954, yaguyemo miliyoni 5 z’abantu. Bizagirira akamaro n’abarusiya baryoze abadage miliyoni 20 z’abaturage bayo baguye mu ntambara ya kabiri y’isi. Iran izabyuririraho yishyuze Irak ibyo intambara za Saddam zabangirije? Bizibutsa abanyaburayi kuryoza aba Turcs b’iki gihe ibyo empire ottoman yakoze ikandagira uburayi imyaka irenga magana ane? N’abanyaziya bapyinagajwe n’abaromani ku bwa ba Kayizari bibahe imbaraga zo gahaguruka babiryoze abataliyani b’iki gihe? N’abarusiya bakanguke bishyuze abafaransa ibyo Napoleon Bonaparte yashenye mu gihugu cyabo byose? N’aba Amerindiens babonereho kwishyuza abatuye umugabane wa Amerika jenoside bakorewe imyaka irenga magana ane yose. Abaq Tasmaniens na bo bishyuze abongereza itsembabwoko babakoreye. Abanyarwanda turi intwari z’icyitegererezo pe!

  • Nibyo nabo nibabiryozwe ntabwo turagatebo kayorivu cyangwa agatebo kayora amase kagapfundikirwa bagirango harimo ibijumba byoguhembura Ababa. niba abanyarwanda bakoze jenocide barabiryojwe kuki Ababa bibatoje bakanabashyigikira aribo banyirabayazana batabiryozwa???

  • Uyu mukino ndabona utangiye kuryoha.Reka dukurikire turebe neza.Gusa niba nta sapoti ya US dufite na UK bishobora kuzatubyarira ibibazo byuruhuri.Iya USA, ntayo na Uk ntayo doreko itakibarizwa nomuri EU aho Louis Michel yatuvuganiraga na UK ikungamo.

  • You proved to be unfit in ur position. You are dragging down the Nppa. Fake DPP. There are proper n fit prosecutors all over the country.

    • Prove ur fitness for that position dude. we play much more soccer when we are out of the pitch lol.

  • Rwanda opens probe into role of French officials in genocide

    inShare.2
    1
    print

    © Jose Cendon / AFP | This file photo taken on November 25, 2006 shows the plaque of the French embassy in Kigali. Rwanda opened a formal probe into French officials suspected of playing a role in the 1994 genocide.
    Text by NEWS WIRES

    Latest update : 2016-11-29

    Rwanda on Tuesday opened a formal probe into 20 French officials suspected of playing a role in the 1994 genocide which left some 800,000 dead, the prosecutor general said.

    “The inquiry, for now, is focused on 20 individuals whom, according to information gathered so far, are required by the prosecution authority to explain or provide clarity on allegations against them,” said a statement by prosecutor general Richard Muhumuza.

    This will enable prosecutors to decide “whether the concerned individuals should be formally charged or not.”

    Muhumuza said the relevant French authorities had been contacted and that full cooperation was expected.

    The move is likely to further sour diplomatic relations between the two countries, which has seen regular spats over the past 22 years over France’s alleged role in the genocide of ethnic Tutsis, at the hands of Hutu extremists.

    The dispute centres on France’s role prior to the genocide as a close ally of the Hutu nationalist regime of Juvenal Habyarimana. The shooting down of his plane over Kigali late on April 6, 1994 was the event that triggered 100 days of meticulously-planned slaughter.

    France is accused of missing or ignoring the warning signs, and of training soldiers and militia who carried out the killings. When the genocide was in full swing, France was accused of using its diplomatic clout to stall effective action.

    When it did finally send in troops — in Operation Turquoise — it was accused of only doing so to counter the advance of Kagame’s Tutsi rebels and allow the perpetrators to escape to neighbouring Zaire, now the Democratic Republic of Congo.

    France, however, maintains its deployment stopped the killings and saved thousands of lives.

    And French officials insist that any guilt for failing to prevent the genocide is shared by the entire international community, and in turn accuse Kagame of only raising the issue to distract attention from what they say is his own poor human rights record.

    (AFP)

Comments are closed.

en_USEnglish