Digiqole ad

Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba – Mugina urakorwa mu ngengo y’imari ya 2017/18

 Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba – Mugina urakorwa mu ngengo y’imari ya 2017/18

Imodoka ntoya zitinya gukoresha uyu muhanda mu bihe by’imvura kuko uba umeze nabi cyane.

Umuhanda nyabagendwa w’igitaka unyura mu Murenge wa Gacurabwenge, Nyamiyaga, na Mugina, ndetse ugahuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, abawukoresha barinubira uburyo umaze kwangirika dore ko ngo uheruka gukorwa hakibaho Komine, imyaka irenga 10 irashize. RTDA irizeza ko uzakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017/2018.

Imodoka ntoya zitinya gukoresha uyu muhanda mu bihe by'imvura kuko uba umeze nabi cyane.
Imodoka ntoya zitinya gukoresha uyu muhanda mu bihe by’imvura kuko uba umeze nabi cyane.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko hashize igihe kirekire udakorwa, nyamara baragiye bizezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko ugiye gukorwa.

Patrick NSANZINEZA, Umushoferi ukunze gukoresha uyu muhanda nk’inzira imwe rukumbi yerekeza aho bakura umucanga wo kubakisha, avuga ko iyo uwunyujijemo imodoka byibura inshuro ebyeri, uhita wihutira kuyikoresha kubera ko iba yangiritse cyane.

Yagize ati “Uyu muhanda ni nyabagendwa ku buryo wagombye kwitabwaho by’umwihariko, kuko unyura mu Mirenge itatu, ukaba unahuza Uturere tubiri ku birebana n’imihahirane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, TUYIZERE Thaddee avuga ko ikoreshwa ry’uyu muhanda ritari mu nshingano z’Akarere, kuko ikorwa ryawo risaba amafaranga menshi adateganijwe mu ngengo y’imali y’Akarere.

Ati “Tumaze igihe dusaba inzego zibishinzwe ko zidufasha zikawukora, turategereje, kuko n’ubushize Mayor na Gitifu bagiye mu kigo cy’igihugu gifite mu nshingano imihanda n’ubwikorezi basaba ko uyu muhanda ukorwa mu gihe cya vuba.”

Ibice byinshi byawo byangijwe n'amazi.
Ibice byinshi byawo byangijwe n’amazi.

BIZUMUREMYI Damascène, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwikorezi n’iteganyamigambi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) avuga ko gukora uyu muhanda bizatangira mu ngengo y’imali y’umwaka utaha wa 2017-2018, kuko babiteganije.

Akavuga ko bahereye ku muhanda wa Ruhango  bitewe n’amikoro igihugu kigenda kibona, akavuga ko inyigo yo kuwukora yarangiye hakaba ngo hasigaye guhamagara ba rwiyemezamirimo bagomba kuwupiganirwa.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uramutse ukozwe neza, watuma imihahirane y’abaturage bo mu Mirenge ndetse n’Uturere tubiri ukoraho yoroha.

Ibinogo n'amazi nibyo usanga muri uyu muhanda wa Rugobagoba - Nyamiyaga - Mugina.
Ibinogo n’amazi nibyo usanga muri uyu muhanda wa Rugobagoba – Nyamiyaga – Mugina.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi

5 Comments

  • Nibatubabarire bawukore kuko ibikamyo bicamo bijya kuzana umucanga bitumereye nabi biba bibyigana umuhanda warangiritse cyane badufashe

  • Uyu muhanda ntuteze gukorwa.Kuva menya ubwenge nta mutegetsi n’umwe utarijeje abanyamugina gukora uyu muhanda!Mayor Rutsinga yiyamamariza kuba mayor yari yararahiye ko azawukora akawutunganya!Yagiye atawukoze n’abahatuye yabasuye gake gashoboka.Mu minsi ishize bongeye kuwupima batera imbago reka sinakubwira abaturage babuzwa kubaka ngo umuhanda ugeze ntongwe.Byahe!None ngo uzakorwa?Reka turebe wenda ubwo VM Prisca ariho avuka uzakorwa,ariko nta cyizere kuko no muri 92-93 warapimwe birangira uko.
    Mwibeshy abanyanyamugina bamenyereye kugenda habi.

  • kamonyi nibanze ikore umuhanda wa ruyenzi gihara niho harumugi bazakurikizeho uriya womucyaro cya mugina nyuma

  • Ariko NGO umuntu wese akurura yishyira,ubwo wiyibagije ko mukunguri ariyo ifite umucanga wubakishwa amagorofa ya Kigali? Uraniyibagiza ko uriya muhanda uhuza kamonyi na ruhango.

  • http://Www.umuseke
    Rw/kamonyi-um

Comments are closed.

en_USEnglish