Nyarugenge: Hasojwe amarushanwa y’abana agamije kurwanya ihohoterwa

Nyarugenge -Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ‘Right to Play’ wasoje amarushanwa y’abana yateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana. Right to play yasoje amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge, birimo Group Scolaire (G.S.) Mwendo, G.S. Karama, Ecole primaire Kamuhoza, G.S. Akumunigo , G.S. Kimisagara,G.S. butamwa, GS Nyarufunzo, GS Cyivugiza, […]Irambuye

Mukura VS nitsinda Rayon Sports izahabwa Miliyoni y’agahimbazamusyi

Sheikh Hamdan Habimana wahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, yemereye iyi kipe y’i Huye agahimbazamusyi ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda niramuka itsinze Rayon Sports mu mukino iyakiramo kuri uyu wa gatanu. Umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’ uzahuza amakipe akuze, kandi afite amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda Mukura VS izakira […]Irambuye

Fumbwe/Rwamagana: Isuku ni kimwe mu bigiye kwitabwaho cyane

Mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana ngo bagiye gutangiza club z’isuku zizabafasha mu bukangurambaga bwo kwita ku isuku, mu rwego rwo kurwanya umwanda mu baturage no kubashishikariza kugira ubwiherero butunganyije. Muri uyu murenge hatangijwe ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukaraba intoki. Ni ubukangurambaga buyobowe n’itorero ‘AEE’, rizagenda ryigisha abaturage gukoresha kandagira ukarabe no kuzikorera […]Irambuye

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye “No009/MOJ/AG/2016”  ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe, harimo abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, […]Irambuye

APR FC yatsinze Pepiniere FC, ikomeza gusatira Rayon Sports ya

APR FC yaraye itsinze Pepiniere FC ibitero bibiri ku busa, wari umukino w’ikirarane wakabaye warakinwe ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona. Byatumye APR isatira cyane Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali wongeye kugarurira icyizere abakunzi ba APR FC kuko batsinze Pepiniere FC ibitego […]Irambuye

Mu 2017, hashobora gushyirwaho ibiciro bishya ku bonerwa n’inyamaswa zo

Kuri uyu wa gatatu, mu nama nyuguranabitekerezo hagati y’ikigo cy’ingoboka n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike enye z’igihugu, hatangajwe umushinga w’ibiciro bishya ku bononerwa n’inyamanswa zo muri Parike ngo bishobora gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2017. Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF), gifite inshingano gutanga indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba […]Irambuye

I Gicumbi ngo babashije guhashya inzara yari ibugarije

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere twari twugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa yakurikiye ituba ry’umusaruro w’ubuhinzi muri uyu mwaka, gusa ubu ngo batangiye kugira icyizere ko umusaruro mu gihe kiri imbere bazabona umusaruro. Abaturage banyuranye n’ubuyobozi bw’Akarere bavuga ko ibihingwa bahinze ubu byerekana icyizere cy’uburumbuke, ndetse biri gukura neza, ngo bakaba bizeye kuva mu bihe […]Irambuye

Ububiligi ngo buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga amashyamba

Nyuma y’uko ikiciro cya kabiri cy’Umushinga ‘PAREFBe2’ waterwaga inkunga n’igihugu cy’Ububiligi kigeze ku musozo,  Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels yizeje ko ibikorwa byo gutera amashyamba no kubungabunga ahari batangiye muri uyu mushinga bazakomeza kubishyigikira. Ibyiciro byombi by’uyu mushinga ‘PAREFBe2’ byatwaye Ama-Euro miliyoni 7.860, yakoreshejwe mu gutera amashyamba kuri Hegitari 4 500 mu Turere dutandukanye. […]Irambuye

Mu ntambara yo muri Zaïre, Abanyarwanda bameneye amaraso u Rwanda

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka ashaririye ya Jenoside rugera kuri 754 bari mu Itorere Urunana rw’Urungano mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yabibukije ko gukorera no gukunda igihugu bitareba ubwoko runaka, dore ko ngo no mu bihe bikomeye by’intambara yo mucyahoze ari Zaïre (DR Congo) byabaye ngombwa ko Ingabo […]Irambuye

Ipfunwe ryo kuba ntacyo nakoze muri Jenoside ntabwo ndarikira –

Gabiro – Ubwo yaganirizaga urubyiruko 754 ruba mu Rwanda no mu mahanga ruri mu Itorero Urunana rw’Urungano, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabasabye kwisuzuma bakareba nib anta deni bafitiye igihugu, hanyuma bagatangira gukora cyane kugira ngo batere imbere kandi banasigasira ibyagezweho. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ngoyavutse Se umubyara ari Burugumesitiri kugera afite imyaka 18, mu 1992 ubwo […]Irambuye

en_USEnglish