Digiqole ad

Itangazamakuru rivugwamo ruswa, Umuvunyi ararisaba kumufasha kuyihashya

 Itangazamakuru rivugwamo ruswa, Umuvunyi ararisaba kumufasha kuyihashya

Musangabatware Clément, Umuvunyi mukuru wungirije waganirije abanyamakuru ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa (07/12/2016).

Mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kurwanya ruswa uteganyijwe ku itariki 09 Ukuboza, kuri uyu wa gatatu, Urwego rw’umuvunyi rwagiranye ibiganiro n’Abanyamakuru rubasaba by’umwihariko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ruswa.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro.
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro.

Urwego rw’Umuvunyi ngo rukeneye ko itangazamakuru ryinjira cyane mu nkuru zicukumbuye, rigafasha inzego zibishinzwe kuvumbura no kugaragaza ahari ruswa.

Musangabatware Clément, Umuvunyi mukuru wungirije yasabye itangazamakuru ko uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa rwakwiyongera.

Ati “Icyo twifuza ni uko bakongera imbaraga mubyo basanzwe bakora, basanzwe ari abafatanyabikorwa turifuza ko barushaho.”

Ngo bahisemo kuganira n’abanyamakuru kubera ko ari umurongo uhuza abayobozi n’abaturage, kandi rikaba ubutegetsi bwa kane.

Musangabatware ati “Izo mbaraga bafite mu gutara no gutangaza amakuru turifuza ko zanakoreshwa mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu cyacu kuko ruswa igira ingaruka ku muturage wese.”

Musangabatware Clément, Umuvunyi mukuru wungirije waganirije abanyamakuru ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa (07/12/2016).
Musangabatware Clément, Umuvunyi mukuru wungirije waganirije abanyamakuru ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa (07/12/2016).

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) we yavuze ko nubwo ubusanzwe itangazamakuru risanzwe rigira uruhare mu kurwanya ruswa, rukwiye kurushaho kubikora.

Ati “Abanyamakuru bagomba kongera ibyo batangaza bigamije gufasha Abanyarwanda muri rusange kurwanya ruswa,…Uruhare rw’itangazamakuru rurashimishije ariko ubushobozi buracyari bucye, niyo nzitizi ikomeye.”

Abanyamakuru bazarwanya ruswa nabo bayivugwaho?

Ku rundi ruhande, Itangazamnakuru risabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa, Raporo ya Transparency International – Rwanda yagaragaje ko abanyamakuru nabo bijandika mu byaha bya ruswa, ndetse ngo rimwe na rimwe bakanayihindurira izina kugira ngo ititwa icyaha, izwi cyane ni iyiswe ‘Giti’.

Kuri iki kibazo, Umuvunyi mukuru wungirije Musangabatware Clément avuga ko abanyamakuru nabo bagaragaye ko nabo bajya muri ruswa bashobora gukurikiranwa kuko ari abaturage nk’abandi kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko. Abajijwe impamvu bataratangira kubakurikirana, ati “Ubwo wenda ni uko ntabarafatwa.”

Bumwe mu bwoko bwa ruswa buvugwa mu itangazamakuru. Amafaranga niyo atangwa cyane.
Bumwe mu bwoko bwa ruswa buvugwa mu itangazamakuru. Amafaranga niyo atangwa cyane.

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora MHC avuga ko mu gihe abanyamakuru bakoma urusyo bakwiye kujya bakoma n’ingasire nabo bakisuzuma.

Ati “Twasanze intambwe yatewe ishimishije ariko inzira iracyari ndende,…dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe dusanga itangazamakuru naryo rigomba kwisuzuma,…kuko ntiwajya kwigisha umuntu kurwanya ruswa nawe ubwawe ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa.”

Mu rwego rwo guhangana n’iyi ruswa mu itangazamakuru, MHC ngo yiyemeje gukomeza kongera amahugurwa agenerwa abanyamakuru kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo kurwanya ruswa muribo ubwabo no ku bashaka kubakoresha mu nyungu zabo bwite.

Ati “Ikindi, ni ugukorana n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, gukorana n’amashyirahamwe y’abanyamakuru, n’abahagarariye itangazamakuru gufata ingamba z’uburyo twanoza imibereho n’imikorere y’abanyamakuru, kugira ngo batange umusaruro ni uko tubaha uburenganzira bakwiye nk’abakozi bandi.”

Mbungiramihigo avuga ko hari icyizere ko itangazamakuru nirihabwa ubushobozi bwiyongera kubwo ryari rifite rizarushaho gutanga umusanzu.

Ati “Tuzakomeza dushyire imbaraga mu kubongerera ubumenyi ndetse no gukora ubuvugizi bugamije kubafasha kugira ngo bateze imbere umwuga, ndetse banatange n’umusanzu mu kubaka igihugu.”

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y’Itangazamakuru (07/12/2016).
Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y’Itangazamakuru (07/12/2016).

U Rwanda kubera amategeko arwanya ruswa akomeye, raporo zinyuranye zigaragaza ko ruri mu bihugu bigerageza guhangana na muri Africa.

Raporo ya Transparency International (TI) yitwa “Corruption Perceptions Index (CPI)” y’umwaka wa 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 44 ku Isi n’amanota 54, kiri kandi ku mwanya wa kane muri Africa nyuma ya Botswana, Cape Verde na Seychelles.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhh ruswa n’akarengane mu bitangazamakuru ? muzaperereze mumenye ibibera muri royal fm na tv by’abanya Kenya ! muzabaze uko abanyamakuru barimo Alain jbaptiste , Mbaraga , Kwizigira , Skizy n’abandi muzabaze uko basezerewe ?

  • Dore igisekeje: iyi “Giti” ntimunayisesenguye ngo mutubwire iyo ariyo! Njye nsanga mu Rwanda haba ruswa ariko igendanye n’umuco nyarwanda umwe worosa byose uruhu ukarwita ingobyi umugabo akitwa umutware, umutegetsi ngo ni umuyobozi, umugore ngo ni umumama, indaya ngo aricuruza, uwotsa inyama ngo ni mucoma, umwishi ngo ni umugizi wa nabi, uwamugaye ngo abana n’ubumuga…! igihe cyose mu rwanda dushakira izina-nyoroshyo ry’ikibi! ibyo byose bigakorwa hagambiriwe kugaragaza ko ibibera ahandi twe ntabyo tugira! na ruswa isigaye yitwa “AKANTU”! Kuyicukumbura cyane kandi bishobora kugira ingaruka kuri nyiri ugushokombora cyane niba nta mategeko yihariye arengera uwo mucukumbuzi!

Comments are closed.

en_USEnglish