Kayonza: Abana bo ku muhanda bakomeje kwiyongera mu bigo bibarera

Kayonza– Ibigo byakira abana bakurwa ku mihanda bitavuga ko umubare wabo ukomeje kugenda wiyongera aho kugabanuka, gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko umubare uri kuzamurwa n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Iki kigo SACCA “The street Ahead children’s Center Association” cyakira abana bakurwa mu muhanda, ubu gifite amashami abiri mu Karere […]Irambuye

Gicumbi: Abaturage barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana Gicumbi FC

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhagaritse inkunda yabeshagaho ikipe ya Gicumbi FC ikina mu kiciro cya mbere, abakinnyi benshi n’umutoza bakagenda, abakunzi bayo barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana ikipe yabo badaheruka no kubona kubera ko isigaye ikinira i Kigali. Abanyagicumbi kubera gukunda ikipe yabo biyemeje kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo itamanuka mu kiciro […]Irambuye

Ubu gusura Gisenyi ni uburyohe, watwara ubwato, wa kayaking,… ukaryoherwe

*Mu kwezi kw’Ukuboza gusoza umwaka usanga abantu benshi basohoka kugira ngo bishimane n’inshuti n’imiryango, *Ubu gusura Gisenyi byarushijeho kuryoha, jyayo wishimire ko urangije umwaka ugihumeka. Umujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu ni ahantu ha kabiri mu Rwanda hasurwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kubera ubwiza bwawo, kuba uhana imbibe na Congo, ndetse n’ibyiza nyaburanga bishingiye […]Irambuye

APR FC itsinze Kiyovu, ihita inganya amanota na Rayon Sports,

APR FC itsinze igitego 1-0 Kiyovu Sports yari yayakiriye kuri Stade ya Kigali, byatumye ihita igira amanota 23 inganya na Rayon Sports ya mbere kubera ko izigamye ibitego byinshi gusa. Imikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’ y’uyu mwaka wa 2016/17 yasize amakipe ahatanira igikombe arushaho kwegerana cyane. Kuwa gatanu, nyuma y’uko […]Irambuye

Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo azongera yiyamamaza mu matora ya 2018

Kuri uyu wa gatandatu, ishyaka Zanu-PF rya Perezida Robert Mugabe ryamwemeje nk’umukandida nanone uzarihagararira mu matora ya 2018. Mugabe ubu ufite imyaka 92, ni Perezida wa Zimbabwe kuva mu 1987, gusa kuva mu 1980 yasaga n’aho ariwe uyoboye kiriya gihugu nyuma yo kukibohora ku bukoloni bw’Abongereza. Mu 2018, Mugabe aramutse atowe ku myaka 94 yazasoza […]Irambuye

Kambale Salita wa Etincelles yahembwe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI k’Ugushyingo

Kambale Salita Gentil, rutahizamu wa Etincelles FC niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kw’Ugushyingo muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Kambale wafashije cyane ikipe ye mu Ugushyingo, yatangajwe ndetse anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd kuri uyu wa gatandatu, mu mukino wahuje Police FC na Etincelles FC […]Irambuye

Nandika indirimbo Akanyoni, nabonaga hari byinshi twakwigira ku mibereho y’inyoni

Cassa wamenyekanye cyane mu Rwanda ku izina Daddy Cassanova yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akanyoni’, yanditse agamije gusaba abantu kwigira ku mico y’inyoni kuko yigirira amahoro, ndetse n’igishatse kuyibangamira iraguruka ikagihunga. Akanyoni, uretse kuba ari indirimbo ifite amagambo meza, ifite n’injyana inogeye amatwi. Kanda HANO uyumve. Iyi ndirimbo yanditswe na Cassa, itunganywa na DJ Swawt, […]Irambuye

Kagame yatanze inama z’ibyakorwa ubuzima bugahendukira abaturage

Nyuma yo gusoza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubajije ku ngingo zinyuranye zireba imibereho y’igihugu n’abanyarwanda, imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’ibitekerezo bye ku bibazo mpuzamahanga bigenda bigaragara muri Africa. Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bavuga ko kubona n’ibyibanze nkenerwa mu buzima nk’ibiribwa, ibinyobwa, […]Irambuye

Dukwiye kuvugurura Politike y’ububanyi n’amahanga ikajyana n’igihe – Min. Mushikiwabo

Umushyikirano 2016 – Ubwo yagaragaza isura n’icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu bihe biri imbere, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko hageze ngo u Rwanda ruvugurure Politike yarwo y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo hubakwe imikoranire ishingiye ku nyungu, aho gukomeza gufashwa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside […]Irambuye

Gusoza amasomo byatsikamiye ibikorwa byanjye bya cinema – Mwanangu Richard

Mwanangu Richard wari winjiye neza muri showbiz nyarwanda kubera gukina Filime no kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi ariko akaza gusa nk’ubuze, ngo yabangamiwe no kubanza kurangiza amasomo. Usanga akenshi gufatanya kwiga n’undi mwuga bigora ababikora, Mwanangu Richard nawe ngo gusoza amasomo ye byabaye  intandaro y’umusaruro mucye muri uyu mwaka. Mwanangu Richard ni umukinnyi wa Filime watangiye […]Irambuye

en_USEnglish