Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni 12

Kuri uyu wa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bonds), imigabane ya Banki ya Kigali n’imigabane ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,998,600. Hacurujwe ‘treasury bonds’ zifite agaciro k’amafaranga 11,500,000, yacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 104.1 na 104.2 ku mugabane. Hacurujwe kandi imigabane ya Banki […]Irambuye

Polisi iri guhiga bukware abagurisha inzitiramubu bari guhabwa

Kuri uyu wa mbere, Polisi y’igihugu yerekanye abantu bane bafatanywe inzitiramubu 95 bazicuruza, inatangaza ko n’abandi bose bari muri ubu bucuruzi bw’inziriramibu iri kubahiga ishyizeho umwete kugira ngo zikoreshwe icyo zaguriwe. Leta y’u Rwanda yatanze asaga Miliyoni 15.02 z’amadolari ya America igura inzitiramubu ziri gutangwa ubu, kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’icyorezo cya malariya cyazamutse […]Irambuye

Abakozi mu ruganda ry’icyayi rwa Kitabi barinubira umushahara muto

Abakozi bakora mu mirima y’icyayi, abagisoroma n’abarinda imirima y’icyayi n’amashyamba by’ururuganda rw’icyayi rwa Kitabi, mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe barasaba kongererwa umushahara kuko ngo amafaranga bahembwa ubu ntacyo yabagezaho mu buzima. Ubuyobozi burabizeza ko hari icyo buzabikoraho. Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, buvuga ko mu kwezi gushize bahembye abakozi 3 721 ari nabo […]Irambuye

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze mu Rwanda

Nyuma y’imyaka irenga 50 mu buhungiro ndetse akaza gutangirayo, Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda kugira ngo atabarizwe/ashyingurwe mu cyubahiro. Wageze i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa. Bacye cyane mubo mu muryango wa Kigeli nibo baje kwakira umugogo we. Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yagaragaye mu baje kwakira umugogo w’umwami. Ubu, umugogo […]Irambuye

Amavuta yo kwisiga yemewe mu Rwanda ni atarengeje 0,07% ya

Minisiteri y’ubuzima yemeje amoko y’ibikorwamo amavuta bigera ku 1 342 Abanyarwanda bakwiye kwirinda cyangwa kurindwa. Mu mavuta agomba kwirindwa harimo amavuta agezweho muri iki gihe avangirwa mu Rwanda bita ‘Umukorogo’ n’andi moko 95, ngo abantu bashobora kwisiga ariko bahawe urugero (quantity) batagomba kurenza kugira ngo bitabagiraho ingaruka. Mu mavuta Minisiteri y’ubuzima isaba ko abaturage bakwitondera, […]Irambuye

Rafsanjani wabaye Perezida wa Iran yitabye Imana

Ali Akbar Hashemi Rafsanjani wabaye Perezida wa Iran hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1997, yitabye Imana muri iki cyumweru afite imyaka 82. Amakuru aravuga ko Rafsanjani yari arwaye umutima ari nawo ngo wamuhitanye. Rafsanjani nyuma yo kuva ku butegetsi mu 1997, mu mwaka wa 2005 yongeye kwiyamamariza kuba Perezida wa Iran, gusa atsindwa na Mahmoud […]Irambuye

Ingengabihe y’amashuri mu mwaka wa 2017 yagiye hanze

*Kuri uyu wa mbere, MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye *MINEDUC ikaba yanatangaje ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka atangira tariki 23 Mutarama. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze ingengabihe y’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017. Harabura iminsi micye ngo igihembwe cya mbere gitangire. Igihembwe cya mbere kiratangira ku itariki 23 […]Irambuye

Imwe mu mibare igaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze muri

Nyuma yo gutorerwa Manda ya kabiri ayobora igihugu, Perezida Paul Kagame na Guverinoma ye bashyizeho “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017” ikubiyemo imirongo migari ubuyobozi bwe buzagenderaho, hibandwa cyane ku Miyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza. Iyi gahunda yaje kuzuzwa na Guhunda y’imbaturabukungu ya kabiri “EDPRS2” yo izarangira mu 2018. Ese ibyo Guverinoma yiyemeje bigezehe? […]Irambuye

Wari uzi ko umusaruro mucye w’ubuhinzi wagize ingaruka ku nganda

Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruririshamibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma, kuko wavuye kuri miliyari 76 wariho mu bihembwe bibiri bya mbere, ugera kuri miliyari 73. Muri iki gihembwe cya gatatu gitangira muri Nyakanga kikarangirana n’ukwezi kwa Nzeri, mu nganda z’ibiribwa; Inganda z’ibinyobwa n’itabi, Inganda z’ibitambaro, imyambaro n’ibikomoka […]Irambuye

Exclusive: Jay Polly – I’m back, amatiku kuruhande, Muzika yanjye

Jay Polly yashyize hanze indirimbo y’umwimerere zwiho yise ‘Niyibizi”, iyi ngo igomba kongera kugarura imitima y’abakunzi be kandi ni intangiriro ya gahunda ye yaguye yo kurenza muzika ye imipaka y’u Rwanda. Niyibizi yakozwe na producer w’Umugande Washington ndetse anaririmbamo agace gatoya k’inyikirizo yayo mu rurimi rw’Icyongereza, bakaba baratangiye gufata amashusho yayo. Ni indirimbo ikangurira abantu […]Irambuye

en_USEnglish