Digiqole ad

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni 12

 Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni 12

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bonds), imigabane ya Banki ya Kigali n’imigabane ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,998,600.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe ‘treasury bonds’ zifite agaciro k’amafaranga 11,500,000, yacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 104.1 na 104.2 ku mugabane.

Hacurujwe kandi imigabane ya Banki ya Kigali (BK) igera 1,200 ifite agaciro k’amafaranga 273,600. Gusa, umugabane wa BK ntiwahindutse, wagumye ku mafaranga 228 wariho no mu mpera z’icyumweru gishize.

Indi migabane yacurujwe ni iya Crystal Telecom (CTL) igera 2,500 ifite agaciro k’amafaranga 225,000. Agaciro k’umugabane wa CTL kagumye ku mafaranga 90 kariho kuva mu cyumweru gishize.

Isoko ryafunze ku isoko hari hari imigabane 303,700 ya BK igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 228 na 245 ku mugabane, gusa hari abifuza imigabane 5,000 gusa ku mafaranga 220.

Hari kandi imigabane ya Bralirwa 19,600 igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 na 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza imigabane 1,200 ku mafaranga 135 ku mugabane.

Naho, ku isoko kandi hari imigabane 189,200 ya CTL igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 94 na 98 ku mugabane, gusa haari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 ku mafaranga ari hagati ya 85 na 88.

Imigabane y’ibindi bigo bitacuruje nayo yagumye ku biciro byayo, Bralirwa yagumye ku mafaranga 140; EQTY ku mafaranga 334; NMG 1200; KCB kuri 330; naho USL iguma ku mafaranga 104.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi nkuru y,isoko ry,imari ntikabure ituma dusobanukirwa.naho ibya RSE wapi!

  • RSE ntisobanura neza ngo itubwire abakiliya bifuza imigabane ibiciro byifuzwa na buri ruhanden,imigabane iri ku isoko.

Comments are closed.

en_USEnglish