Exclusive: Jay Polly – I’m back, amatiku kuruhande, Muzika yanjye ndashaka kuyirenza imipaka
Jay Polly yashyize hanze indirimbo y’umwimerere zwiho yise ‘Niyibizi”, iyi ngo igomba kongera kugarura imitima y’abakunzi be kandi ni intangiriro ya gahunda ye yaguye yo kurenza muzika ye imipaka y’u Rwanda.
Niyibizi yakozwe na producer w’Umugande Washington ndetse anaririmbamo agace gatoya k’inyikirizo yayo mu rurimi rw’Icyongereza, bakaba baratangiye gufata amashusho yayo. Ni indirimbo ikangurira abantu kugira neza kuko iyo ugize neza, ineza uyisanga imbere.
Mu kiganiro kirambuye n’Umuseke, yavuze ko iyi ndirimbo itandukanye n’izo yari amaze iminsi akora kubera ko yagarutse ku butumwa bwa Jay Polly nk’umuraperi.
Ati “Ni igitekerezo nari maranye iminsi kubera abafana, batubwiraga bati bimeze bite? Nta kibazo indirimbo zo kubyina ziraryoshye ariko dukeneye na zazindi zivuga, zifite ubutumwa bucyebura abantu, ibabwira kubaho kw’isi uko bimeze, bubasubizamo ikizere, uko twatangiye.
Nafashe umwanya ndayandika iriya ndirimbo, nta muntu natakaga (attacking) muri rusange, ariko buri muntu wese muri rusange agira abantu batabyumva kimwe kandi niko isi iteye, rero umuntu mutabyumva kimwe ntumwanga cyangwa ngo umurwanye, ahubwo ugerageza gukora ibyawe, yabona ibyawe birusha ibye agakurikira.”
Umuseke: Indirimbo ushyize hanze mu ntangiriro z’umwaka, ni ikimenyetso ko wa Jay Polly abantu bakunze mu myaka ishize batabonye muri 2016 yagarutse?
Jay Polly: Ntabwo mbihakana kuko imyaka yose ntisa, 2016 habayemo challenges nyinshi, habayemo abantu basa n’abahanganye nanjye kandi njyewe ntabirimo, muri macye wabaye umwaka wo gusubiza amaso inyuma ngetekereza cyane, no kumva abafana banjye b’imena ibyo bansaba.
Gufata umwanya muri rusange kuko iyo ushaka gusimbuka cyane usubira inyumaho gato, ntabwo navuga ko nasubiye inyuma mu rundi rwego ahubwo nacecetseho gacye kugira ngo mfate umwanya nandike, kandi ntekereze isoko noneho dukeneye kuri ubu kuko isoko ry’u Rwanda ni ryiza kuko turikuramo akantu kakadutunga, ariko dukeneye kwagura imbibe tukarenga n’imipaka y’u Rwanda kuko injyana zacu zirakunzwe.
Mperutse kuganira n’abantu bo muri Tanzania bakunze indirimbo yanjye yitwa ‘Go with me’, bambwira ko bumva Rap z’abanyarwanda n’izindi ndirimbo nka R&B na Afro ariko bakabyumva gutyo bicaho, bakibaza impamvu tudakora ibitaramo hariya, bakibaza impamvu nta promotion zihagije zibaho ngo babone kuri Televiziyo z’wabo hacaho indirimbo nyinshi z’Abanyarwanda. Urebye isoko ry’Abanyarwanda rirarangaye mu karere.
Twabyizeho dusanga yego hari ibibazo, haracyari imbogamizi ariko natwe ubwacu ku giti cyacu harimo n’ubunebwe.
Indirimbo natangiriyeho nakoranye na Washington, ni indirimbo ifite ireme, nawe ubwe yayijyanye Kampala mu tubyiniro no ku maradiyo, irimo irakinwa kandi irakunzwe.
Azanagaruka mu cyumweru gitaha turi kurangiza video yayo ku buryo azayijyana igakomeza gukinwa muri Uganda, n’ahandi promotion zikomeze.
Ikintu kigamijwe muri 2017, ni ukugira ngo Jay Polly ntabe umuhanzi w’Abanyarwanda gusa, ahubwo abe umunyafurika muri rusange. Tuzahera muri East Africa, hanyuma dukomeze muri Afurika muri rusange kandi birashoboka kuko nta kindi bisaba uretse ibihangano byiza kandi ushyigikiwe n’abantu b’iwanyu.
Kuba n’Abanya-Nigeria bacurangwa hano, ni uko mbere ya byose ab’iwabo babashyigikiye, babarwanira ishyaka, bakunda umuzika wabo, barawugura, ikibaye cyose baritabira, ku buryo na Companies zibakoresha cyane, bigatuma batera imbere.
Abanyarwanda badushyigikire kuko muzika dukora ni umwuga, turashaka natwe kuzamura idarapo ry’igihugu, kandi natwe tukinjiriza amadevize n’imisoro myinshi igihugu.
Umuseke: Urashaka kujya hanze, ufite irihe genamigambi rizagufasha kurenza muzika yawe imipaka?
Jay Polly: Igenamigambi rirahari, ryanahereye mu mwaka ushize, abantu banjye bagiye mu bihugu binyuranye, bagiye Uganda, Tanzania, na Kenya, nanjye nakoreye ibitaramo Kampala turanahura turaganira.
Twabashije gukora contacts, ubu igikurikiye ni ugushora muri promotion ndetse no gukora ubufatanye n’abandi bahanzi, kuko ibintu byose ntabwo bikorwa ku magambo gusa.
Si ugushora amafaranga gusa, ahubwo mugomba kubanza mugahura nk’abahanzi mukaganira, hanyuma iby’amafaranga bizamo nyuma kuko baba bashobora no kugabanya kuko nabo bakeneye isoko ry’u Rwanda.
Gahunda irahari, kandi iyi ndirimbo nakoranye na Washington ndabizeza ko izaca kuri Televiziyo mpuzamahanga zinyuranye.
Umuseke: Dusoza gira icyo ubwira abakunzi bawe?
Jay Polly: Icyo nababwira cya mbere ni ukubifuriza umwaka mushya. Nari maze igihe mbabwira kwimijiramo agafu. Dufate umwanya twite kuko turiho, ntidufatafate ngo usange niba uri umuhinzi, ubuhinzi wabuhaye 50%, undi mwanya mu buhanzi, n’ibindi ukabura icyo ufata. Ndabasaba gukora, mukita kukazi.
Ikindi nabasaba ni ugusenga kuko byose ni Imana ibidufashamo, no gukomeza kudushyigikira, be kwita ku makosa y’abahanzi rimwe na rimwe avugwa mu itangazamakuru, bite ku Muziki wacu kuko niwo batumenyeyeho, kandi njye nka Jay Polly ndabizeza umusaruro.
Hari n’izindi ndirimbo ziri imbere zigiye kuza, zaba izo nkorana n’abandi bahanzi n’izanye bwite, nk’iyitwa ‘Too much’ ya Tough Gangz irimo abahungu bashya twakoranye na Urban Boys, Bruce Melody naUncle Austin yakojwe na Junior ari nayo izakurikiraho, n’indi yitwa Ntampa iri gukorwaho n’aba-producer batatu barimo n’uwo muri Tanzania.
https://www.youtube.com/watch?v=ihWteMb8DQE
UM– USEKE.RW
3 Comments
this shows that jay polly is intelligent than most of so called “rappers”..the guy has good ideas kandi arashoboye kbs! jay, u deceived me last year i hope u really changed! big up the artist garura hip hop twakunze kera…
reka reka nta reme mbonye aha rwose kazungu uri mu marembera cyane abana babaye benshi muribo harabo utanagize icyo umariye ahubwo rwose wowe niba udahindutse kakubayeho!
Good