Turkey: Ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 yatawe muri yombi

*Nyuma yo gufatwa yaje kwemera icyaha ko ariwe wagabye igitero. Polisi Turukiya yataye muri yombi uwitwa Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 bari mu kabyiniro ka Reina mu Mujyi wa Istanbul kuri Bonane, abandi 69 bagakomereka bikabije mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2017. Ibinyamakuru byo muri Turukiya biravuga ko Abdulkadir Masharipov […]Irambuye

Nyamagabe: Bavuye mu gusoroma Icyayi biga ubudozi none bumaze kubateza

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe  rwavuye mu mirimo yo gusoroma icyayi rukiga umwuga w’ubudozi, ruravuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo ubu ntawabashukisha amafaranga ngo abe yabashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi. Mu buhamya bwabo, aba bakobwa bavuga ko kuba baratinyutse bakumva ko iterambere ryabo aribo rireba bwa […]Irambuye

Kompanyi y’Abataliyani izubaka ‘Utumodoka two mu kirere’ kuri Karisimbi ngo

*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros *Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa *Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga. Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere (Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko […]Irambuye

Umukino wa UNIK VC na Kirehe VC wasubitswe “kubera Abasifuzi

Imikino ya shampiyona Volleyball yabereye mu Karere ka Ngoma ku kibuga cya UNIK VC mu mpera z’icyumweru gishize ntiyabashije kurangira yose kuko habayemo gusubikwa kw’umukino wa UNIK VC na Kirehe VC bitewe n’ijoro ryari ritangiye kubudika. Uyu mukino wasubitswe ahagana saa 18h16 mugihe bari batangiye gukina ‘set’ ya nyuma, aho Kirehe yari imaze gutsinda ‘set’ […]Irambuye

Hollande ati “Iyo France ije muri Africa ntiba ije kwivanga

*Perezida Hollande yemereye Afurika inkunga y’iterambere ya Miliyari 23 z’ama-Euros *Yizeza Afurika ko Ubufaransa buzayihora hafi *Kandi ngo kuza muri Afurika, Ubufaransa ntibaba bushaka ambuye y’agaciro cyangwa kwivanga muri Politike yayo, ahubwo ngo buba buzanye ubufasha. Perezida w’Ubufaransa François Hollande witabiriye inama ihuza Afurika n’Ubufaransa “Sommet Afrique-France”, yongeye guha ikizere Afurika ko bagiye kuyifasha mu […]Irambuye

Mali: Paul Kagame yakiriwe na François Hollande muri ‘Sommet Afrique-France’

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi banyuranye b’ibihugu bya Afurika bahuriye i Bamako muri Mali na Perezida w’Ubufaransa François Hollande, baraganira ku mahoro n’ubufatanye. Perezida François Hollande yamaze iminota myinshi ahagaze, ubwe yakira abayobozi bitabiriye iyi nama iri kubera muri ‘Centre International de Conférence de Bamako’ harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye inama aherekejwe […]Irambuye

Iradukunda wabaye imfubyi afite imyaka 10, ubu yibeshejeho asekura isombe

Rusizi – Iradukunda Joselyne, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yabaye imfubyi afite imyaka 10 yonyine. Ubu yahisemo gutangira akazi ko gusekura isombe, ngo bimurinda kujya muburaya kuko bimuha amahoro. Iradukunda Joselyne yabwiye Umuseke ko amaze kubura ababyeyi be ku myaka 10 yahise ava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza ishuri. Yabaye imfubyi […]Irambuye

Rusizi: Hoteli ‘Kivu Marina Bay’ izatwara miliyoni 20 $ noneho

Itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatumu Karere ka Rusizi basuye kandi bashima aho imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ‘Kivu Marina Bay’ biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka nyuma y’igihe kirekire ihura n’ibibazo. Aba Badepite bari kugenda basura Imirenge yagiye itangwa n’Akarere ka Rusizi yakozwemo ibikorwaremezo byatumye aka Karere gashyirwa mu mijyi ya kabiri […]Irambuye

Bitunguranye Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports yahoze anakinira mbere y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya mu myaka ibiri ishize. Kuwa kane, Abouba Sibomana yari yabwiye itangazamakuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Kenya, akajya kugirana amasezerano n’indi kipe […]Irambuye

‘Ibifi binini’ birahari, gusa hari aho tubitegeye -ACP Mbonyumuvunyi

Assistant Commissioner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu avuga ko inzego z’ubutabera zimaze iminsi mu biganiro by’uko abantu bari mu mirimo itandukanye irimo n’iyo hejuru bavugwa mu byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta nabo byajya bashyirwa kukarubanda. Aha ngo niho Polisi nayo ibitegeye. ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabwiye Umuseke mu […]Irambuye

en_USEnglish