Digiqole ad

Imwe mu mibare igaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze muri Manda ya 2 ya Perezida

 Imwe mu mibare igaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze muri Manda ya 2 ya Perezida

Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y’umujyi ukomeye

Nyuma yo gutorerwa Manda ya kabiri ayobora igihugu, Perezida Paul Kagame na Guverinoma ye bashyizeho “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017” ikubiyemo imirongo migari ubuyobozi bwe buzagenderaho, hibandwa cyane ku Miyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza.

Pension Plazza n'inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali
Pension Plazza n’inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali uri gutera imbere byihuse.

Iyi gahunda yaje kuzuzwa na Guhunda y’imbaturabukungu ya kabiri “EDPRS2” yo izarangira mu 2018. Ese ibyo Guverinoma yiyemeje bigezehe?

Mu nkingi y’ubukungu, Guverinoma izakomeza kwihutisha iterambere rirambye, hongerwa umusaruro, kugira ngo u Rwanda ruve mu cyiciro cy’ibihugu bikennye rugere mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.

Gusa, nubwo iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi isa n’irangiye, haracyari intambwe nini yo gutera kugira ngo mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse (middle income countries) kuko bisaba ko umusaruro mbumbe w’Umunyarwanda ugera ku madolari ya Amerika byibura 1,036. Nyamara ubu turacyari ku madolari hafi 720.

Mu bintu bya mbere byo gushima muri iyi Manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame ni uko yateje imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi. Abantu bamaze kwibagirwa utu bus duto mu mujyi wa Kigali, Rwandair irogoga isi.

Inyuba ko nka Kigali Convention, Kigali Heights, M Peace Plazza, CHIC, n’izindi nyubako nyinshi ziganjemo iz’amahoteli zahinduye umujyi zuzuye muri iyimyaka itandatu gusa ishize.

Imwe mu mibare igaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze

-Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wavuye kuri miliyari 5.699 mu 2010, ugera kuri miliyari 8.096 z’amadolari ya America nk’uko tubikesha Banki y’Isi.

Muri uyu musaruro mbumbe, Urwego rwa Serivise rwagizemo uruhare rwa 48%, Ubuhinzi bugiramo 33%, Inganda zigiramo 13%, naho 5% ituruka mu misoro n’amahoro (Q3 2016).

-Igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu (GDP Growth) wagiye uhindagurika, wari kuri 7.3% mu 2010, kuri 7.8% mu 2011, kuri 8.8% mu 2012, kuri 4.7% mu 2013, kuri 7.0% mu 2014, 6.9% mu 2015, intego ni 6.0% mu 2016, kandi Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016 ubukungu bwari kuri uwo muvuduko.

Igipimo cy'umuvuduko w'ubukungu mu myaka ishize.
Igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu mu myaka ishize.

-Umusaruro rusange w’Umunyarwanda wavuye ku madolari ya Amerika 553.597 (Banki y’isi), ugera ku madolari, ubu uri hafi ku madolari 720 (Guverinoma y’u Rwanda).

-Guverinoma ivuga ko kugera mu mpera za 2014 imyenda u Rwanda rwarimo amahanga yageraga kuri 22.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Igipimo kidakanganye kuko hari n’ibihugu biteye imbere byarenze ku 100%.

-Imihindagurikire y’ibiciro ku masoko (inflation) yari ku gipimo cya 2% mu 2010, ubu birazamuka ku gipimo kiri hejuru ya 6% muri rusange.

-Igihe cyo kuramba ku banyarwanda ni imyaka 66.7 (NISR)

-Mu 2014 abari bageze imyaka yo gukora bari miliyoni 6.4, abari mu bushomeri bakaba 2% (NISR).

-Igipimo cy’Abanyarwanda bazi kwandika no gusoma (literacy) cyari kuri 77.8% mu 2014 (EICV4).

-Ubukene bwavuye kuri 44.9% mu 2011, bugera kuri 39.1% mu 2014. Naho abakennye bikabije bava kuri 24.1% bagera kuri 16.3%.

-Igicyo kwandikisha business mu Rwanda cyavuye ku byumweru birenga bibiri, ubu ni amasaha atarenze atandatu.

-Abanyarwanda bakoresha Serivise z’imari bavuye kuri 48% bagera kuri 89% mu 2015 (Finscope).

-Umukiliya ba mu bukungu bw’u Rwanda ni abaturage 78%, mu gihe Guverinoma ari 12%.

-Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo (trade deficit) kiri kuri miliyoni 1,519.97 z’amadolari ya America.

-Abanyarwanda baragera kuri 11 809 295 (NISR), umubare ukigora igihugu cyane kubera ingano yacyo n’ubwinshi bw’abakene.

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Amagorofa arazamuka, idolari rirazamuka, ibiciro ku masoko birazamuka, ikitazamuka ni agashahara ka mwarimu na muganga na nyakabyizi.

  • Ariko imibare murayiduhase muri iyi minsi ye! Ntacyo nimara kuyikamirikamo, nanjye bizajya bimfasha kubara neza intete z’ibishyimbo, udusate tw’ibirayi, miligarama z’akawunga na mililitiro z’isupu y’inyanya buri mwana wanjye agomba kurya rimwe ku munsi kugira ngo basaranganye neza.

  • Nka mwarimu wa primaire watangiraga akazi ahembwa 37,500 FRW ku kwezi mu mwaka wa 2000, ikilo cy’ibirayi kigura 100 FRW naho icy’isukari gihagaze 500, uyu munsi akaba mwarimu utangiye akazi ahembwa 45,000 FRW (wongeyeho n’agahimbazamusyi) ikilo cy’ibirayi gihagaze 300 FRW icy’isukari gihagaze 1200, n’icya transport cyarikubye inshuro zirenze ebyiri, ntabwo bigoye kumenya uburyo ubukungu bwe bwateye imbere. Muri 2000 umushahara wa mwarimu wegeraga amadolari 100, none uyu munsi ni 50 gusa, mu gihe umushahara w’umwarimu nk’uwo muri Kenya na Tanzaniya urenga amadolari 200, ukanarenga amadolari 100 muri Uganda. Tujye twishimira ibyacu ariko tunabigereranye n’iby’ahandi. Ku muhinzi wa nyakabyizi we biroroshye. Muri 2000 yari ku mushahara wa 500 FRW ku munsi, none ubu mu cyaro ahenshi ari hagati ya 700 FRW na 1000 FRW ku munsi. Cyeretse abakorera imishinga ya Leta na za ONG bageza kuri 2000 FRW, ariko bene ako kabonwa n’umugabo kagasiba undi, na ruswa rugeretse.

  • Kuki itangazamakuru rikomeza kwitiranya nkana iterambere rusange ry’igihugu no kubaka amagorofa mu Mujyi wa Kigali kandi Nzaramba na Warwayeryari zica ibintu? Ndavuga mu mafoto bakunze kwerekana ku nkuru zivuga ku iterambere. Nyamara iyubakwa ry’ariya magorofa niridacungirwa hafi ngo rigenzwe buhoro ku babikoresha inguzanyo z’amabanki, bishobora kuzadukorera ishyano. Ikibazo si ukumenya niba iyi bulle immobiliere izasandara, ikibazo ni ukumenya igihe bizabera.

  • Twishimira neza cyane ibyo igihugu cyacu kigeraho, tubikesha ubuyobozi bwiza! Nidukomeza gufatanya kubaka tuzagera kuri byinshi birambye.

  • Bimwe mubyatumye umugabo witwa Trump atorwa, nuko ngo yabwiraga abaturage mururimi bumva. None namwe murandika inkuru ngo bimwe mubyo urwanda rwagezeho muri mandat ya 2. Mukerekana amagorofa yubatswe, n’imibare ya DGP Growth. Ibyo murumva umuturage bimubwiye iki koko? Igorofa se warishyira munkono ukariteka? Hakwiye kurebwa uko umuturajye yabagaho muri 2010 ukagereranya nuko abayeho ubu, ese hari icyahindutse?? Mwese aho mwibaze maze mwisubize. Igipimo cy’iterambere si RwandAir na KCC, Iterambere ni imibereho yawe ya buri munsi nk’Umunyarwanda.

    • @ Gasana ngukunze ntakuzi kubera ubwenge bwawe, uzanyandikire twungurane ibitekerezo, nitwa musoni ntuye norway , dore email yange/
      [email protected]

    • well said gasana,banavuge uko $ yaguraga icyo gihe n’ubu bavuge inflation rate ,umubare w’abarangije kaminuza badafite akazi n’amadeni igihugu gifite

    • cya kimodoka gifite umuvuduko ukabije cyagiye kigonga izindi gihura nazo nabakomvwayeri bahatira abagenzi kukijyamo ndabona kigiye guhagarikwa mu buryo bwose bushoboka kuko plaque yacyo imaze gutahurwa ni kiryabarezi

  • Amazu n’iterambere birajyana kuko n’ahandi hose mu mijyi ikomeye tuhabwirwa n’imizamukire y’amagorofa! Kuki se abantu bajya kwitegereza ya miturirwa y Dubai cg ubu wajya NY ntutangazwe n’imiturirwa ihari? Simbona na Nairobi iyo umuntu ahaze bwambere ararama! Mureke na Kigali itume abantu bararama sha!

  • Nk’Abanyarwanda nk’uko bigaragara, umwaka ushize twari turi ku mafaranga agera kuri $720 ku munyarwanda, mu mwaka wa 2020 mu myaka ine iri imbere turateganya nk’Abanyarwanda nk’uko twabyiyemeje mu cyerekezo cyacu cya 2020 ko tuzaba tugeze ku $1240.

  • Imyaka isigaye irabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda bakabye inzozi z’icyerekezo 2020, kirangajwe imbere n’iterambere ry’ubukungu ringana na 11.5% rizatuma nibura Umunyarwanda azajya yinjiza $1,240 ku mwaka avuye kuri $720 yinjiza ubu na $221 yinjizaga mu 2003.

    • @Milindi, iryo dolari rivugwa ubwo ni rya rindi rivunja 833 y’amanyarwanda, cyangwa ni irindi? Ubu koko buri munyarwanda yinjiza amafranga ku mwaka amafranga 599,760 (720×830), ahwanye na 49,980, hafi ibihumbi 50 ku kwezi? Amafaranga na mwarimu wa primaire utangiye akazi adahembwa muri Leta? Abashinyaguzi baragwira pe!

    • Ariko mazekubonako abaririmba inzara nabayandikabenshintibaba mu Rwanda.
      Hariho abantu usoma ibitekerezobyabo ukumirwa batazigerabemera igikorwa
      cyose kiyi Leta umunwawabo uhoraho inzara mugemunyako ntawahamagaye izuba
      ngorivekuriya kandi mumenyeko ibicebyinshibirikuva murikariyakaga imvura
      yasubiyekugwa.

  • Umuntu wihandagaza akemeza ko ubushomeri muri iki gihugu buri ku gipimo cya 2%, kandi nko mu Burayi ibyinshi mu gihugu biri hejuru ya 15%, za Espagne n’Ubugereki birengeje 25%, n’abanyamerika bari hejuru ya 3.5% kandi bishimiye ko basatiriye le plein emploi, ni umushinyaguzi nta kindi. Kandi ababivuga barahindukira, bakakubwira ko Leta abo iha akazi ari 3%, abikorera bakagaha 10%, ngo noneho abasigaye batari abashomeri bari informal sector. Iyo informal sector ni iyihe? Ni iy’ubhinzi ko mu cyaro ingo zirenga 65% zifite amasambu afite ubuso buri munsi ya ares 30? Bivuga ngo ntabwo abayafite bahinga aho hantu igihe kirenze ukwezi kumwe gusa. Ni mu mirimo itari iy’ubuhinzi ko mu cyaro aho wajya hose abayifite baba babaze banazwi neza? Ni mu bikorwa remezo se abo VUP, RAB, ba rwiyemezamirimo n’indi mishinga itanga akazi abo ikoresha tuba tubazi bose, kuko ari bo bakeya? Rero bamwe barakubwira ngo ntawitwa umushomeri atagira diplome. Aba ari iki harya ubwo iyo afite amaboko yo gukora agashakisha icyo akora akakibura kandi akeneye kurya no kwambara? Muhisha ubukene bw’abanyarwanda mugamije iki koko? Wagira ngo abantu mubwira iyo batembera mu gihugu ntibaba bashobora kureba ku misozi aho abantu batuye, ngo babone ubwoko bw’amazu batuyemo (uhereye no ku tujagari twa kigari tugize 70% by’umujyi), barebe icyo bejeje munsi y’urugo no mu kabande, barebe ababyukira mu mirimo babagereranye n’ababyuka bakora ubusa, bazerera ku dusantere no midugudu, bahururira imodoka yose iparitse, n’ibindi biteye agahinda umuntu atarondora. Abo banyarwanda mwahinduye imibare, mumenye ko badatunzwe n’iyo mibare yanyu muhuza uko mushaka.

  • unva bavandi mwivovote cg mugaye reta ariko niyaza iyisimbura sabavubyi ngo bategeke invura kugwa . abanyarwanda ikizadukura muburene ninzara ni ugushishoza kureba kure kugabanya ubusambo no gukora cyane . naho kujya aho akagaya reta gusa ngo ntacyo yakumariye ibyo ntacyo byakugezaho

  • unva bavandi mwivovote cg mugaye reta ariko mwibukeko niyaza iyisimburara atari abavubyi binvura ngo bayitegeke kugwa . ikizakura abanyarwanda mubukene ninzara ni ugushishoza kureba kure kugabanya ubusambo no kuba ba nyamwigendaho no gukora cyane ntakindi. naho kugaya reta ngo ntacyo yakumariye sibyo byagukura mubukene oya

  • Masabo ati amajyambere si amagorofa, si amamodoka si karuvati, si ukwirarira, ahubwo ni agatambwe ka buri munsi! ubwo se uwaryaga kabiri ku munsi akaba asigaye arya rimwe mu minsi ibiri, utakibasha kwishyurira umwana ishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amushahara we utamujya kw’isoko ngo ahahe, KKC, Air bus, business y’umuherwe runaka bimumariye iki? twibukiranye ko iyovmitungo mwitirira abanyarwanda yihariwe na 0,5% by’abanyarwanda bose!

  • uwitwa abraham Lincoln yabwiya abanyamerika ati aho kubaza igihugu cyawe icyo cyakumariye jya wibaza ahubwo icyo wakimariye . murabona ko byabateje imbere naho icyica abanyafrika twunva ko reta ariyo igomba kutugaburira

    • ni John Kennedy

    • @Remy, wishinze imvugo z’abanyapolitiki warya ishingwe. Ririya jambo (“Ask Not What Your Country Can Do For You,ask what you can do for your country”), John Fitzgerald Kennedy yarivuze tariki 20 Mutarama 1961 , mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abana b’abanyamerika bagwaga mu ntambara ya Vietnam yatangijwe muri 1955 ikarangira muri 1975. Abanyamerika bayitangiye bafiteyo abasirikare 50,000, ihagarara batsinzwe kandi bafiteyo abasirikare 550,000, bamaze gupfusha abasirikare 58,177 soldats tués, naho 153,303 bagakomereka ku banyamerika 8,744,000 bayirwanye. Icyo yasabaga abanyamerika guha igihugu, ni amaraso yabo, mu ntambara ya mpatsibihugu idafite ishingiro. Twigarukiye no kubitureba, ESE IGIHE IGIHUGU NTACYO KIKUMARIYE, NI IKI CYATUMA UGIRA INSHINGANO YO KUGIRA ICYO UKIMARIRA? Iyo ni patriotisme bwoko ki? Akebo kajya iwa mugarura. Ubona abanyafrika bagwa mu mivumba ya Mediterane bahunga ibihugu byabo ukagira ngo barasetse se? Igihugu cyiza si ikigusaba amaraso, ni ikigufasha kubaka ubuzima wifuza uyu munsi n’ejo hazaza.

      • @ SAFI UMBAYE KURE MBA NGUKOZE MUNTOKE KABISA!!!! GUKUNDA IGIHUGU NIKI? BISOBANUYEKI? NONESE UMUNTU ATAGUKUNDA WOWE WAMUKUNDUTE, ABO BAVUGIBYO NABONKA IMITSI YABATURAGE KUKO BAFITE CG BASHYIZWE MUMYANYA IYIBEMERERA ARIKO BURIYA NAWE AVANYWE MURUWO MWANYA NIBO WUMVA BAHITA BAHUNGA IGIHUGU BAGATANGIRA KURWANYA LETA BA KAYUMBA NABANDI NKAWE KUKO BATAKIBONA AMASHEREKA BONKAGA IGIHUGU
        NIBATUZE BIRIRE IBYO BARYA BAREKE KWIGISHA ABANDI UKO BAKWIYE KUBAHO KUKO BURI MUNTU YIMENYA

  • icyo mbonye muri comments ziri hano nuko ya modoka nini yumuvuduko udasanzwe imaze kubura abagenzi ku isoko kubera uburyabarezi bwaba nyirayo tegereza urebe uko iza kuva mumuhanda vuba aha

  • uwitwa Abraham Lincoln yaravuze ati aho kubaza igihugu cyawe icyo kikumariye njya wibaza icyo wowe ukimariye

    • @GANGI!!NONESE KO IGIHUGU GIKUSANYA IMISORO NAMAHORO WAMBWIRA UMUTURAGE BAZANIRA IMISORO NAMAHORO????? USIBYE WOWE UHEMBWA MENSHI KANDI WARAGAHAWE NAMWENEWANYU KANDI URUMUSWA HARI ABANYABWENGE

  • Ariko mazekubonako abaririmba inzara nabayandikabenshintibaba mu Rwanda.
    Hariho abantu usoma ibitekerezobyabo ukumirwa batazigerabemera igikorwa
    cyose kiyi Leta umunwawabo uhoraho inzara mugemunyako ntawahamagaye izuba
    ngorivekuriya kandi mumenyeko ibicebyinshibirikuva murikariyakaga imvura
    yasubiyekugwa.

    • @Pseudo-Emmanuel, Iyo u Rwanda ruvuganirwa n’abatazi kwandika ikinyarwanda, biba bifite icyo bisobanura.

  • harya abanyarwanda nibo babayeho babi kurusha aba kongomani abarundi abagande abanyatanzania cg nuko abantu badatembera ngo barebe

    • Mukomeze mwikirigite nababwiriki icyo nzicyo nuko iminsi itazatinda kubibereka.
      Erega tubamo abajijutse ntago twese turinjiji.wagirango iyi mibare itangwa
      Nawawundi washakaga kurasa utudomo twa i.

  • Umunsi namwe mufana byabagezeho nakazikanyu muzabura ubatabara.muzamera nkawamugabo bazaba gushimuta abandi bakamusiga ati nibabajyane ntakundi nawe baje kumufata arataka abura abamutabara
    Bose barabajyanye.

  • Ubukungu bw’igihugu ntibugaragazwa n’amagorofa meza,imihanda n’amamodoka.Ni umusaruro mbumbe w’igihugu nuburyo usaranganywa abaturage.Ibyo bindi ni moyens de production zituma ugerwaho.Iterambere rikwiye gupimirwa ku buryo umutungo wabonetse usaranganywa abanyagihugu.Dusubize amaso inyuma turebe imyaka makumyabiri ishize dusesengure buryo ki umunyarwanda yari abayeho n’uburyo abayeho ubu. Jyewe sinshidikanya ko nta mpinduka ihari amaso atwereka ikinyuranyo mu giturage no mu mijyi byo hambere n’uyu munsi.Gusa aho mfite ni isaranganywa ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.Imibare yatanzwe ntigaragaza uko igipimo gihagaze.Iryo terambere ryageze ku bantu bangahe kuri 11M z’abanyarwanda? Inkuru ntinagaragaza igipimo cya food security mu ngo z’abanyarwanda mu gihe hashize igihe kirekire u Rwanda n’akarere ruherereyemo byugarijwe n’amapfa yagize uruhare rukomeye mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi? Gusa igishimishije ni uko government irimo gushyiraho ingamba zo guhanganan’ihindagurika z’ikirere ziramutse zishyizwe mu bikorwa zazatuma ibintu birushaho kuba byiza.

  • @Yves, ibyo by’imiturirwa ni akantu gato kerekana iterambere ry’umujyi ariko nanone ukabanza kureba niba iyo miturirwa ifite ibiyikorerwamo kuburyo umusaturo wabyo wakwishyura banki igihe byubatswe hifashishijwe inguzanyo cyangwa ukareba nuko biri gufasha mu kongerera agaciro ifaranga ry’igihugu. Ese ubona iriya miturirwa ifasha mu kongera ibyoherezwa mu nahanga?Ahubwo se irafasha mu kugabanya ubushomeri kdi nayo itarabona abayikoreramo?Byaba byiza ariya mafaranga ashowe mu bikorwa byubuhinzi nubworozi bikaba byagabanya inzara ningano yibyo igihugu gitumiza mu mahanga. Dubai na New york bifite imiturirwa nibyo,ariko reba nawe idolari ryabo aho rigeze ifaranga ryu Rwanda, umunsi ku wundi rirazamuka kdi umushahara w’umunyarwanda ntuzamuka. Ubushomeri nabwo burazamuka. Ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo za banki nabwo buri kugenda bugabanuka cyane kuberako zashowe mu bwubatsi nibindi bikorwa bidatanga umusaruro watunga abaturage bu Rwanda. ibi byose bihita bitegeka ko ibiciro byo guhaha ku isoko bizamuka.
    Ni ngombwa ko tugabanya kuzamura inyubako zihenze tugashora mu bikorwa byongera umusaruro wibikomoka ku buhinzi nubworozi kdi bikanatanga akazi kuri benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish