Wari uzi ko umusaruro mucye w’ubuhinzi wagize ingaruka ku nganda mu 2016?
Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruririshamibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma, kuko wavuye kuri miliyari 76 wariho mu bihembwe bibiri bya mbere, ugera kuri miliyari 73.
Muri iki gihembwe cya gatatu gitangira muri Nyakanga kikarangirana n’ukwezi kwa Nzeri, mu nganda z’ibiribwa; Inganda z’ibinyobwa n’itabi, Inganda z’ibitambaro, imyambaro n’ibikomoka ku mpu zose hamwe umusaruro wazo wasubiye inyumaho amafaranga arenga miliyari eshanu.
Umusesenguzi muby’ubukungu Teddy Kaberuka yabwiye Umuseke ko uyu musaruro mucye w’inganda ufitanye isano n’umusaruro mucye w’ubuhinzi.
Ati “Urebye uko ubukungu buteye, kuba urwego rw’ubuhinzi rwaragize ibihe bibi ibyo ubwabyo bigira ingaruka ku zindi nzego z’ubukungu kubera ko 80% y’Abanyarwanda bari mu buhinzi. Niba 80% y’abantu baragize ibihe bibi kubera ko batejeje, consumption yabo yaragabanutse.
Kandi burya inganda zikora zikurikije isoko. Niba rero abaguraga bari bafite ibibazo by’ubushobozi inganda ntizikomeza gukora byinshi kuko zikora bitewe n’ibyaguzwe n’ibitaragurwa.”
Kaberuka avuga ko n’ubwo Leta yazamuye imisoro ku myambaro ya Caguwa hagamijwe kuyica, nti ntibivuze ko abantu bahita bimukira ku myambaro y’ikorerwa mu Rwanda kuko n’ubundi hakiri ikibazo cy’uko imyambaro ikorerwa mu Rwanda ihenze, kandi abantu bakaba banyurwa no guhitamo Caguwa kuruta ikorerwa iwabo kubera ireme ry’imyambaro.
OPIRAH Robert, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ubucuruzi n’ishoramari mucyari Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nawe yemeza ko ibibazo byagaragaye mu buhinzi aribyo byagize ingaruka ku musaruro w’inganda muri kiriya gihembwe.
Yagize ati “Nka Minisiteri turabikurikirana, muri rusange, icyo twabonye kandi kitari no mu bijyanye n’inganda gusa, ni uko ibijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi muri uyu mwaka urangiye uteri mwiza, kubera izuba ryavuye ryinshi cyane bitari mu Rwanda gusa, ni kw’isi hose.”
Akavuga ko rero bidatangaje kuba n’inganda umusaruro wazo waraganutse kubera ko zikora ibyo zikura mu bahinzi. Bityo, ngo uko umuhinzi agizweho ingaruka n’umusaruro, niko n’uruganda rubigiramo ingaruka, kimwe n’izindi nzego zose.
Ati “Ahanini urebye muby’ukuri nicyo cyabaye kuko nta yandi makuru dufite y’izindi mpamvu zituruka hanze cyangwase z’imbere mu gihugu. Impamvu igaragara uyu munsi ni umusaruro mucye w’ibikomoka ku buhinzi.”
OPIRAH avuga ku musaruro mucye w’inganda z’ibinyobwa, yavuze ko nazo ahanini nk’izikora ibinyobwa bisembuye zikoresha umusaruro w’ubuhinzi nk’amasaka, umuceri n’ingano, ari nayo mpamvu nazo ngo zishobora kuba zaragizweho ingaruka.
Ati “Biterwa n’ibinyobwa ibyo aribyo, ariko na none umusaruro w’ubuhinzi ubaye mucye ushobora no kugira ingaruka no ku nganda zikora ibinyobwa.”
Naho avuga ku musaruro w’inganda zikora ibitambaro, imyambaro n’ibikomoka ku mpu nawo wagabanutse, OPIRAH Robert yavuze ko bishobora kuba byaratewe n’uko abifuza ibyo bakora bagabanutse.
Ati “Ubundi isoko niryo rigena imikorere yaba iy’inganda, yaba iy’isoko risanzwe, aha ndavuga ihame ry’abaguzi n’ibigurishwa (demand &supply),…nk’inganda z’imyenda ushobora kuba wakoraga nk’ibilo 100 ku mwaka ariko bitewe n’uko demand (abaguzi) yagabanutse ugakora nk’ibilo 50,…kandi iyo umuntu abonye nta baguzi agabanya ibyo yasohoraga”
OPIRAH akavuga ko n’ubwo umusaruro w’inganda wagabanutse, bitavuze ko hari ikibazo kidasanzwe kiri mu nganda z’imyenda.
Nubwo imibare itarasohoka, n’igihembwe cya kane cya 2016 umusaruro w’inganda ushobora kuzaba mucye kuko n’ubundi ikibazo cyari kitararangira.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Inyinshi mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, usibye iza kawa n’icyayi, n’ubundi zisanzwe zitumiza hanze y’igihugu igice kinini cy’umusaruro wo gukoresha. Twavuga nk’urw’imyumbati rwa kinazi, iz’ibigori zikora kawunga, SOSOMA ya Kicukiro, izikora ibiryo by’amatungo, n’izindi. Nk’ibigori tweza mu gihugu, ntibishobora guhaza inganda zihari amezi arenze ane kuri 12 y’umwaka. Umuceri iyo weze, ahenshi nyuma y’amezi atatu baba barangije kuwutonora wose, asigaye bagafunga. Bivuga ngo bakora amezi atandatu gusa iyo bahinga kabiri mu mwaka. Urwa soya rwa Rwamagana, rwo rwose iyera mu gihugu n’amezi abiri ntiyabahaza urebye ubushobozi bwarwo. Urw’imyenda rw’abashinwa bashyize ku ifoto byo sinzi impamvu ari rwo bahisemo kandi nta pamba duhinga mu gihugu. Siniriwe mvuga inganda z’imitobe zikoresha amafu ava hanze kurusha uko zikoresha imbuto z’umwimerere.
muravuga se mwari mwabibona :ubutaka bwo guhingaho bwarashize babwubakaho amashyamba nuko
Abanyarwanda bakwiye guhagarika kubyara bakanareka gutumiza hanze ibidakenewe
Comments are closed.