Itegeko ryo gukuramo inda ku bafashwe ku ngufu hari abo

*Icyemezo cy’urukiko cyo kuba wakuramo inda kiratinda ku buryo uyitwite ashobora kubyara urubanza rutararangira. *Abakobwa bataragira imyaka y’ubukure kuba nabo bacyitwa abagore mu itegeko biracyari imbogamzi igihe basambanyijwe. Mu biganiro mpaka ku itegeko ryo mu 2012 riteganya ko umuntu utwite ashobora gukuramo inda ku mpamvu runaka zitanywa n’itegeko kandi bimaze kwemezwa n’urukiko, hari abavuga ko […]Irambuye

Rayon Sports na APR zizahatanira igikombe cy’Ubutwari

*Mu cyumweru gitaha Rayon Sports na APR FC zizakina umukino wa Shampiyona *Nyuma yaho zongere guhura zihatanira igikombe cy’Ubutwari Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwatangaje ko ku itariki ya 01 Gashyantare, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari hazaba umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari. Nkusi Deo, […]Irambuye

Umucuruzi ukomeye i Kigali arashinjwa gukubita agakomeretsa cyane umugore we

Umwe mu bacuruzi bazwi mu mujyi wa Kigali arashinjwa guhohotera umugore we amukubita akamukomeretsa cyane mu mutwe. Ubu ari gukurikiranwa ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Uyu mucuruzi ashinjwa ko mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2016, hafi Saa sita z’ijoro yakubise umugore we w’isezerano bafitanye abana batatu akamukomeretsa mu mutwe. Umugore we yashyikirije ikirego Polisi […]Irambuye

2015-2016: Komisiyo y’abakozi ba Leta yakiriye ubujurire 416 bw’abakozi batanyuzwe

Raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakizi ba Leta mu mwaka wa 2015/2016 igaragaza ko muri uyu mwaka, Komisiyo yakiriye ubujurire bw’abakozi n’abashaka akazi mu nzego za Leta bagera kuri 416 batanyuzwe n’imyanzuro iba yafashwe mu micungire y’abakozi no mu kwinjiza abakozi bashya. Ubujurire Komisiyo yakiriye buri mu byiciro bibiri, harimo ubushingiye ku gushaka abakozi ndetse n’ubushingiye […]Irambuye

Nyamasheke: Abayobozi b’ibigo by’amashuri BANE barakekwaho kunyereza miliyoni 58

Nyamasheke – Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda. Igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo ryakozwe n’Akarere ka Nyamasheke mu bigo binyuranye byo muri aka Karere, ryagaragaje ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bashobora kuba baranyereje umutungo w’ibigo bya Leta bayobora. Abakekwa ubu bari mu maboko […]Irambuye

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishya rigena imikorere n’inshingano bya Sena

Nyuma yo kumva ibisobanuro n’impamvu byo kuvugurura itegeko rigena imikorere n’inshingano z’Umutwe wa Sena, Abadepite bemeje uyu mushinga ugamije guhuza inshingano za Sena n’itegeko nshinga rishya ryo mu 2003 ryahinduwe mu mpera za 2015. Nyuma y’uko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003, rihinduwe muri 2015, hari zimwe mu mu nshingano za Sena ngo […]Irambuye

Ukuboza 2016: Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 11.0%

*Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9% * Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi bizamukaho 4,9%. Kuri uyu wakabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje raporo igaragaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mu kwezi kw’Ukuboza 2016. Raporo igaragaza ko ibiciro byazamutseho 11.0% muri rusange. Raporo igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe, mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukuboza […]Irambuye

Mukakayonde yiteje imbere abinyujije mu gihingwa cya soya

Mukakayonde Claudine, umubyeyi w’abana ba 6 wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mareba yihangiye umurimo wo kongerera agaciro igihingwa cya soya akibyazamo Tofu, ifu y’amata, boulette n’ibindi. Mukakayonde Claudine avuga ko ubusanzwe yari umuhinzi wa soya, ariko umusaruro yejeje ntumuhe umusaruro yifuza kuko ngo nk’ibilo 100 yabigurishaga agakuramo amafaranga ibihumbi 50. Nyuma, ngo yaje […]Irambuye

en_USEnglish