Digiqole ad

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze mu Rwanda

 Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze mu Rwanda

Isanduku y’umugoro w’Umwami yinjizwa mu modoka

Nyuma y’imyaka irenga 50 mu buhungiro ndetse akaza gutangirayo, Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda kugira ngo atabarizwe/ashyingurwe mu cyubahiro. Wageze i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa Urukiko rwemeje ko azatabarizwa mu Rwanda
Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Bacye cyane mubo mu muryango wa Kigeli nibo baje kwakira umugogo we. Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yagaragaye mu baje kwakira umugogo w’umwami.

Ubu, umugogo we ukaba wajyanwe ku bitaro byiriwe umwami Faisal, mu gihe gahitegerejwe gahunda zo kumutabariza mu cyubahiro.

Ni nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za America rufashe umwanzuro ku kibzo cyari cyajyanywe mu nkiko hagati y’abafuzaga ko atabarizwa mu Rwanda barimo na mushikiwe Mukabayojo, n’abifuzaga ko atabarizwa muri America barimo Benzige wabaye umujyanama we igihe kinini, rukemeza ko acyurwa mu gihugu cye.

Dr James Mvuningoma uwungirije Intebe y’Inteko mu Nteko y’Ururimi n’umuco yavuze ko ari amahirwe kuba uwahoze ari  Umwami w’u Rwanda umugogo we utashye mu Rwanda.

Ati “Nk’uko mwabibonye mwarebye umuryango we bose bashyize amaboko hamwe, Leta y’u Rwanda yabafashe mu mugongo bihagije, intumwa z’igihugu zari zihari, n’inshuti z’umuryango we murumva rero ni ibyishimo nk’abanyarwanda byo kuvuga ngo {nibura} aratashye.”

Dr James Mvuningoma avuga ko umugogo w’Umwami bawujyanye aho uba uruhukiye maze bagategura imihango yo kumutabariza izamenyeshwa mu minsi iri imbere kuko bigiye gutegurwa n’umuryango we.

Abasobanukiwe amateka, ndetse n’ababaye hafi y’umwami bifuzaga ko atabrizwa mu Rwanda bavuze ko byari kuba ari amahano iyo adatabarizwa mu Rwanda.

Kigeli V Ndahindurwa yatanze tariki 16 Ukwakira 2016, gusa imihango yo kumutabariza ikomeza gutinzwa n’impaka z’abashakaga ko atabarizwa mu Rwanda n’abatarabishakaga.

Isanduku y'umugoro w'Umwami yinjizwa mu modoka
Isanduku y’umugoro w’Umwami yinjizwa mu modoka
Bamwe mu bo mu muryango we bategereje ko umugogo wa Kigeli usohoka mu kibuga cy'indege
Bamwe mu bo mu muryango we bategereje ko umugogo wa Kigeli usohoka mu kibuga cy’indege
Baje kwakira umugogo wa Kigeli
Baje kwakira umugogo wa Kigeli
Imodoka yari itwaye umurambo wa Jean Bapstiste Ndahindurwa
Imodoka yari itwaye umurambo wa Jean Bapstiste Ndahindurwa
Waherekejwe na Police y'u Rwanda
Waherekejwe na Police y’u Rwanda
Dr James Vuningoma avuga ko ari ibyishimo ko {nibura} umugogo w'Umwami Kigeli utashye mu Rwanda
Dr James Vuningoma avuga ko ari ibyishimo ko {nibura} umugogo w’Umwami Kigeli utashye mu Rwanda kuko bitari kuba ari byiza ko atabarizwa mu mahanga
Werekezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Werekezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Photos©Daddy Sadiki RUBANGURA/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Abasobanukiwe amateka, ndetse n’ababaye hafi y’umwami bifuzaga ko atabrizwa mu Rwanda. ahahaha ahubwo abazi umuco n’imigenzo ya kera bakubwira ko atari akwiye gutabarizwa mu Rwanda iyo yaguye ishyanga. Gusa kurijye aho yatabarizwa hose ntacyo binyungura ariko uwo muco niko uvuga nuwo mushikiwe speciose yarabyivugiye kuri youtube birahari ko atari byiza ko umwami uguye ishyanga azanwa mu gihugu ariko birangiye yivuguruje ariwe uri kubirwanira nubwo utamenya icyabimuteye.

  • Ariko ubundi Abami biswe ba Kigeli ntibatabarizwa i Rutare? kari akabazo k’amatsiko

  • Nubwo navutse Kigeli yarahunze kera, hari ahantu nasomye nkiri muto (muri za 1991-93) ko azataha ari uko umuzungu abitegetse. (Mwandusha kumenya umucamanza waruciye yari umuzungu?)

    • Nyamara ibyo uvuga byaba bifite ishingiro

  • kandubwo wabona baraye banamushinguye mwibanga tukazashiduka byose byarangiye nkakumwe oussama bin laden yishwe nabanyamerika akokanya akajugunywa munyanja famille ikarira ikihanagura ntakundi ntanahokubariza. mutubabarire mutumenyeshe tumuherekeze rwose ntabwo yatubaniye nabi ntanikindi tubasaba kandi turabashimiye komwamucyuye murwagasabo

  • Kubona aherekezwa ma panda gare gusa Kamdi.afite umuryango koko niyo mumuteka iyo

  • Kuba umugogo w’umwami wagejejwe i Rwanda nibyiza kandi nibyo kwishimira ariko hari ibyo kugaya kurundi ruhande

    Ni gute Kigeli nk’umuntu wayoboye igihugu umugogo we wakirwa muri ubu buryo? kuba Kigeli yaratanze ntibimwambura icyubahiro cyo kuba yarayoboye igihugu, aha rero umugogo we wagomba kwakirwa uko bikwiye, nubwo icyubahiro cyahabwa umugogo we kitatuma hari ikintu runaka kidasanzwe kiba ariko kandi birakwiye ko umuntu ahabwa agaciro n’icyubahiro cye igihe ari ngombwa.

    Reka ndekere aho ntagira abo nkomeretsa ariko kandi niba hari icyo mvuze kidakwiye mumbabarire kuko niko mbumva

  • Ye baba we! Iyo bamurekera muri Amerika. Ibi se ni ibiki? Umwami koko!!

  • Ntabivuga! Ejo muzumva ko yashyinguwe n’abagororwa mu ibanga rikomeye! Sinibereye aha!

  • Bantu mwese mwatanze ibitekerezo nagira ngo mbabwire ko usibye yenda Mbonye umutwa Dominiko wahawe icyubahiro, ntawundi muyobozi numwe w’u Rwanda wigeze yitaba imana ngo ahabwe icyubahiro. Ibaze nawe Sindikubwabo yaguye mumashyamba ya Kongo, nka Kigeli Rwabugiri na Musinga, bose ntawuzi aho bashyinguwe. Habyarimana ninde wamenya aho ari, nzineza nawe ko abonetse bamunyuza iyubusamo, Kayibanda we ubanza ngo baramushyinguye murutoki! Rudahigwa yarashyinguwe ariko ntiyahawe agaciro gakwiye. Muzarebe abarundi namwe mwibaze, bashyinguye aba perazida babo bose mucyubahiro, abahutu nabatutsi.

    • @Manzi, warugerageje gukora isesenguraneza, ariko sinemeranya nayo mazina hutu-tusi kuko ntakiza afite waturatira yazaniye abanyarwanda uretse urwango, urwicekwe no kumena amaraso.
      Mumuco nyarwanda, ntawuvuga amahano (amoko ya HUTU-TUTSI) Mubantu.
      Jyewe rwose sinkunda ayomoko muba murata kandi yaratumye tuba abakozi ba satani.
      Kurijye amoko namahano, nikizira kitanakwiye kuvugwa cg kwigishwa abana bacu.
      Kubyo gutabarizwa kuwahoze ar’Umwami w’Urwanda, byanshimisha cyane igihugu cyimuhaye iteka/ icyubahiro akwiye kuko kuba yaragiye ishyanga subugwari cg kwanga Urwanda ahubwo ningaruka zabakoroni.
      Kuba ariwe muyobozi wambere wayoboye Urwanda ugiye gushyingurwa, rwose Leta nitubabarire imuhe icyubahiro gikwiye. Abasaza bakiriho, bemeraga ingoma ya cyami tuzaba tutumye nabo bazasaza neza.
      Kandi namateka tuzaba dutangiye kuyubaka.
      Murakoze.

  • Byumvuhore ati mbega u Rwanda mbega abanyarwanda! Corbillard nk’iriya ni yo natwe ba rwagiseseka dukodesha iyo tugiye gushyingura mu Busanza, i Nyamirambo, i Rusororo, mu Gatenga n’ahandi. Icyubahiro gikwiranye n’umwami w’u Rwanda ngira ngo abanyarwanda noneho bakibonye.

  • wowe urasobanuza imihango y’ubwiru,reka ngusobanurire ibireba Abami bahambwaga i Rutare:Batabarizwaga Abami b’Ubworozi aribo Mutara,Cyilima na Kigeli.Mutara cg Cyilima babanzaga gukorerwa imihango mu irimbi ry’Igaseke,iyo habaga hatane Cyilima yagombaga kumara I Gaseke igihe kingana n’ingoma zikurikiranye enye,hakwima Mutara akanya gutabarizwa Cyilima I Rutare nyuma y’Inzira y’ishora yabanzirizaga imihango ku ngomba ya Mutara.Ni n’uko byagendaga Ku itanga rya Mutara nawe yategerezaga ko hazima Cyilima.Byatangiye kudoba ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangiraga I Bujumbura adatabarije Cyilima Rujugira i Rutare kuko Ababirigi batabimwemereye,imihango y’ubwiru bari batangiye kuyita iya Gipagani,atanze yatabarijwe I Mwima ya Nyanza,irimbi rya mbere ry’mwami watangiye ishyanga,buriya niyo mpamvu Kigeli V nawe agimba gutabarizwa I Mwima kuko nawe yaguye ishyanga.

    ubusanzwe amalimbi yatabarizwagamo Abami n’Abagabekazi yari atanu:Butangampundu,Remera,Rutare,Gaseke,….

Comments are closed.

en_USEnglish