Amavuta yo kwisiga yemewe mu Rwanda ni atarengeje 0,07% ya Hydroquinone-Minisante
Minisiteri y’ubuzima yemeje amoko y’ibikorwamo amavuta bigera ku 1 342 Abanyarwanda bakwiye kwirinda cyangwa kurindwa. Mu mavuta agomba kwirindwa harimo amavuta agezweho muri iki gihe avangirwa mu Rwanda bita ‘Umukorogo’ n’andi moko 95, ngo abantu bashobora kwisiga ariko bahawe urugero (quantity) batagomba kurenza kugira ngo bitabagiraho ingaruka.
Mu mavuta Minisiteri y’ubuzima isaba ko abaturage bakwitondera, harimo ayitwa Peau Claire, Fair&White, n’andi arimo ibimeze nk’ubumara byitwa “Hydroquinone, lead,…” n’ubundi bunyuranye.
Shema Edmond, umukozi ushinzwe Serivise ya Pharmacie muri Minisiteri y’ubuzima yabwiye Umuseke ko hari amavuta aba atemewe kwinjira mu Rwanda kubera ko yangiza uruhu rw’abantu.
Yagize ati “Minisiteri y’ubuzima igira urutonde rwatangaje, ruriho ibyemewe n’ibitemewe bigera ku 1342. Mu Rwanda, amavuta akunzwe kugaragara cyane ni arimo Hydroquinone, kandi Hydroquinone yemewe mu Rwanda ni itarenze 0,07%.”
Yongeraho ati “Ubu, mu Rwanda hari amavuta aba agejeje 2% ya Hydroquinone, ibyo rero byangiza uruhu rw’umuntu kandi igihe kirekire ku buryo yangiza n’ubuzima bwe.”
Shema Edmond asaba Abanyarwanda kureka kwisiga amavuta yangiza uruhu akenshi bagura bashaka kwitukuza, n’abayacuruzi bakamenya ko bitemewe bakabireka.
Avuga ko kuva batangaza amavuta yemewe n’atemewe batahise bihutira cyane guhana cyane cyane abayacuruza, kuko ngo icy’ingenzi ari ukwigisha ababikoresha bakabireka bumva ingaruka zabyo.
Abahanga bavuga ko igituma uruhu rwacu ruba igikara cyangwa rugasa neza kiva mu mubiri imbere, kidaturuka inyuma, bityo ngo ntabwo wakwisiga amavuta kuruhu ugamije guhindura ibituruka imbere ngo bizaguhire.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW