Digiqole ad

Abakozi mu ruganda ry’icyayi rwa Kitabi barinubira umushahara muto

 Abakozi mu ruganda ry’icyayi rwa Kitabi barinubira umushahara muto

Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, ku nkengero za Parike ya Nyungwe.

Abakozi bakora mu mirima y’icyayi, abagisoroma n’abarinda imirima y’icyayi n’amashyamba by’ururuganda rw’icyayi rwa Kitabi, mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe barasaba kongererwa umushahara kuko ngo amafaranga bahembwa ubu ntacyo yabagezaho mu buzima. Ubuyobozi burabizeza ko hari icyo buzabikoraho.

Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi, ku nkengero za Parike ya Nyungwe.
Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, ku nkengero za Parike ya Nyungwe.

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, buvuga ko mu kwezi gushize bahembye abakozi 3 721 ari nabo bafata nk’abakozi babo ba nyakabyizi.

Barimo abagera kuri 540 babagara imirima y’icyayi bahebwa 700, nab a gapita babo bahembwa 850. Hakaba abasoroma icyayi barenga 800 buri kwezi, bo bahembwa hakurikijwe ibilo by’icyayi baromye, gusoroma ikilo kimwe ni amafaranga 30.

Hakaba abazamu barinda amashyamba, imirima n’ibindi bikorwa by’uruganda bahembwa 800.

Ubwo twasuraga uru ruganda mu kwezi gushize kw’Ukuboza 2016, bamwe mu bakozi bari muri ibi byiciro by’abahembwa munsi y’amafaranga 1 000 batubwiye ko amafaranga bahembwa ari macye cyane ukurikije ibiciro biri ku isoko.

Kubera ingaruka z’umutekano wabo, twahisemo kutavuga amazina y’aba bakozi bagaragaza ko amafaranga ari munsi ya 800 bahembwa nta terambere yabagezaho. Gusa, hari n’abandi bacye bahembwa hejuru y’ayo bagera no hejuru y’amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi.

Muri aya mafaranga macye kandi bahembwa, bagaragaza n’indi mbogamizi y’amafaranga ngo bakatwa badasobanukiwe nk’ayitwa ay’Ubumwe ‘abakozi bavuga ko ari amafaranga 233’, imisanzu y’uburezi n’indi misanzu basabwa n’ubuyobozi, n’amafaranga bakatwa na SACCO bahemberwaho yo kubacungira Konti.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50, ati “Dukorera macyeya cyane, dukorera amafaranga 700 ku munsi,…kandi ubu ikilo cy’ibishyimbo kiragura 550, urumva ubaye waje gukora wenyine wanatunga urugo?”

Uyu mubyeyi ukora mu mirimo yo kubagara no gusoroma icyayi, akavuga ko ibibazo byabo bajya babigeza ku buyobozi bw’uruganda ariko nta gikemuka. Agasaba ko umushahara wabo byibura wagezwa ku mafaranga 1000 ku munsi cyangwa 1200, nibwo ngo umushahara wabo wagira icyo ubamarira.

Undi mukozi umazemo imyaka imyaka 4,5, ashima ko uru ruganda rwabafashije kubona imirimo dore ko ngo umuntu wese wujuje imyaka yo gukora atabura akazi aturanye n’uruganda.

Gusa, kimwe n’abandi bagenzi benshi twavuganye nawe ashimangira ko ikibazo bafite ari umushahara mutoya, dore ko ngo we ahembwa amafaranga 800, akaba acunga amashyamba.

Ati “Hari amafaranga y‘Ubumwe bakidukata ariko ntituzi ngo ni ay’iki, akoreshwa iki? Amafaranga 800 (ahembwa) ni macye cyane, iyaba bayagiraga byibura nk’igihumbi, byatunezeza, umuntu yajya y’iyeranja, byapfa koroha.”

Habarugira Angeline, ushinzwe abakozi muri uru ruganda rw’icyayi rwa Kitabi avuga ko amafaranga 100 y’Ubumwe batanga ngo baba barabyiyemereye ko bazajya bayakatwa.

Gusa, Habarugira akavuga ko bari kwiga uburyo bazamura imishahara y’abakozi kugira ngo ijyane n’igihe.

Ati “Turimo turabitekerezaho, kuko hari n’abari gutegurirwa amasezerano y’akazi bageze ku bantu 114, kandi tugize amahirwe ubuyobozi bwo hejuru bukabyemeza byatangirana n’uku kwezi kwa mutarama.”

Yongeraho ati “N’abo bantu bandi bahembwa 800, na 700 nabo baratekerezwa ko hari ikintu baziyongeraho mu gihe ubuyobozi bwo hejuru buzaba bubyemeje.”

Jean H. Mutabazi, umuyobozi mukuru w’uru ruganda rwa Kitabi nawe yizeza abakozi ko kongezwa bishoboka, n’ubwo bose badafite ibibazo by’imishahara kuko hari abageza ku mafaranga 2500 ku munsi.

Yagize ati “Biterwa n’akazi ukora, n’uburambe. Amafaranga ashobora kuva kuri 700 akagera hejuru kandi iyo bibaye ngombwa turongera. Nta wari ukwiye gucika intege kuko igihe cyose ubushobozi buzagenda bwiyongera (bazongezwa).”

Jean H. Mutabazi, umuyobozi mukuru w’uru ruganda rwa Kitabi.
Jean H. Mutabazi, umuyobozi mukuru w’uru ruganda rwa Kitabi.

Mutabazi akavuga ko ubu abaguze uruganda bari bakiri mu cyiciro cy’ishoramari, ariko buhoro buhoro uko bagenda basohoka muri icyo cyiciro, ngo ni ko bazagerageza no kubaka ubushobozi.

Ati “Nasaba buri muntu wese kudacika intege kuko ibyiza biri imbere.”

Akavuga ko amafaranga abakozi bakatwa yo ngo akenshi baba babyiyemereye, dore ko usanga ayo bakatwa akenshi ari nk’umusanzu w’uburezi, kubaka inzibutso n’indi baba bemeranyijweho n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Ku rundi ruhande, abaturage b’uyu Murenge bashima Imana kuba bafite uru ruganda kuko rubaha imirimo, kandi abarukoramo abakaba bafite na Koperative ibaha ibyo kurya bakishyura bahembwe ku buryo badahura n’izara cyane kimwe n’abandi baturage batarukoramo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko mwumva umuntu yakorera 700 ku munsi akabaho ate? yatera imbere ate? uyu mushahara rwose ni uwo kumuheza mu bukene!

Comments are closed.

en_USEnglish