Digiqole ad

Nyamasheke: Abayobozi b’ibigo by’amashuri BANE barakekwaho kunyereza miliyoni 58

 Nyamasheke: Abayobozi b’ibigo by’amashuri BANE barakekwaho kunyereza miliyoni 58

Nyamasheke – Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo ryakozwe n’Akarere ka Nyamasheke mu bigo binyuranye byo muri aka Karere, ryagaragaje ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bashobora kuba baranyereje umutungo w’ibigo bya Leta bayobora.

Abakekwa ubu bari mu maboko ya Polisi ni Umuyobozi wa G.S. Nyanza witwa Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11; Umuyobozi wa G.S. Banda ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa E.S. Rangiro witwa Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21, ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza ‘E.P. Ruhengeri’ ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yabwiye Umuseke ko aba bose batawe muri yombi hagendewe ku makuru yavuye mu igenzura ryashyizweho n’Akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri.

Ati “Niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi. Iperereza riracyakomeza nubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga. Ubu, bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.”

CIP Kanamugire avuga ko ibyo aba bagabo bakekwaho bibabaje kuko amafaranga bakekwaho yari agenewe imibereho myiza y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibigo by’amashuri bayobora muri rusange.

Ati “Abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha (amafaranga) ibyo yagenewe, kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ku “Ihanwa ry‟icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo”, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟umutungo warigishijwe cyangwa wononwe, nk’uko urubuga rwa Polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru ibivuga.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish