Mukakayonde yiteje imbere abinyujije mu gihingwa cya soya
Mukakayonde Claudine, umubyeyi w’abana ba 6 wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mareba yihangiye umurimo wo kongerera agaciro igihingwa cya soya akibyazamo Tofu, ifu y’amata, boulette n’ibindi.
Mukakayonde Claudine avuga ko ubusanzwe yari umuhinzi wa soya, ariko umusaruro yejeje ntumuhe umusaruro yifuza kuko ngo nk’ibilo 100 yabigurishaga agakuramo amafaranga ibihumbi 50.
Nyuma, ngo yaje gusanga ayo mafaranga atamukemurira ibibazo yarafite murugo, ni ko kwigira inama yo kujya afata umusaruro we wa soya akawubyazamo ibindi bicuruzwa byatuma abasha kwiteza imbere.
Aganira n’Umuseke yagize ati “Mu 2012, nari umuhinzi wa soya ariko nkabona amafaranga nkura mu musaruro wanjye atanejeje, nibwo nahisemo gutangira kuyibyazamo amata y’ifu.”
Ubu, Mukakayonde ngo ikilo kimwe cya soya akivanamo litilo eshanu (5) z’amata, hanyuma litiro imwe akayigurisha amafaranga y’u Rwanda 300.
Ikilo kimwe cya soya kandi ngo akibyazamo ikilo kimwe cya Tofu (ibiribwa) gihwanye n’amafaranaga 2 000.
Nanone kandi, ikilo kimwe cya soya akavanamo ‘boulette’ 60 zifite agaciro k’amafaranga 6,000. Mu kilo kimwe cya soya kandi ngo akoramo ibyitwa ‘Merci Madame’ bifite agaciro k’amafaranga 2 000.
Mukakayonde avuga ko mu gukora aka kazi hari ibikoresho n’izindi mbaraga yifashisha, ariko ko nyuma yo gutunganya ikilo kimwe aba abara inyungu ye bwite y’amafaranga 7,500. Ubu bya bilo 100 yakuragamo amafaranga ibihumbi 50, bikaba bishobora kumwungukira amafaranga 750 000.
Kugeza ubu, ibicuruzwa nka Tofu akorera iwe murugo, ngo bishobora kumuha amafaranga arenga ibihumbi 450 ku kwezi.
Gusa, Mukakayonde avuga ko yaje gusanga ku kwezi agira inyungu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 210, abara nk’inyungu ye cyangwa umushahara we wa buri kwezi.
Mukakayonde watangiye yongerera agaciro ikilo kimwe cya soya gusa, ubu ari ku rwego rwo kongerera agaciro ibilo bitanu (5) ku munsi kubera ko ataragira abaguzi benshi.
Mukakayonde akaba avuga ko ubu ageze ku rwego rushimishije kuko amaze kwigurira ikibanza cya miliyoni ebyiri, ndetse akaba abona n’amafaranga ibihumbi 200 yishyura banki buri kwezi, akaba anishyurira abana be amashuri makuru.
Nka rwiyemezamirimo w’umugore, asanga ba rwiyemezamirimo b’abagore bagihura n’imbogamizi nyinshi, kuko amabanki atababa hafi ku buryo babona inguzanyo bifuza, ibyo bikaba byabaca intege mu mikorere yabo.
Mukakayonde avuga kandi ko n’abagore bashobora guhanga udushya twabateza imbere, akaba agira inama abandi bagore guhaguruka bagakora kuko nta gishoro kijya kiba gito, ngo umuntu atangira gahoro gahoro akazagera kucyo yifuza.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyiza cyane.Ese ashobora kwigisha abandi uburyo ibyo bintu bikorwa?
Nibyiza cyane.Ese ashobora kwigisha abandi uburyo ibyo bintu bikorwa?
Comments are closed.