2015-2016: Komisiyo y’abakozi ba Leta yakiriye ubujurire 416 bw’abakozi batanyuzwe n’ibyemezo by’abayobozi babo
Raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakizi ba Leta mu mwaka wa 2015/2016 igaragaza ko muri uyu mwaka, Komisiyo yakiriye ubujurire bw’abakozi n’abashaka akazi mu nzego za Leta bagera kuri 416 batanyuzwe n’imyanzuro iba yafashwe mu micungire y’abakozi no mu kwinjiza abakozi bashya.
Ubujurire Komisiyo yakiriye buri mu byiciro bibiri, harimo ubushingiye ku gushaka abakozi ndetse n’ubushingiye ku micungire y’abakozi.
Mu bujurire 416 Komisiyo yakiriye harimo ubujurire 91 bushingiye ku gushaka abakozi, n’ubujurire 325 bushingiye ku micungire y’abakozi.
Muri ubu bujurire bwose, ngo ubwari bufite ishingoro ni 35 mu bujurire bushingiye ku gushaka abakozi ndetse n’ubujurire 107 mu bujurire bushingiye ku micungire y’abakozi, ni 34% by’ibirego byose.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’abakozi ba Leta, buvuga ko ubujurire bwagaragaye mu byiciro byombi ari ubujurire bw’ibirarane n’imperekeza bakiriye 69, ubwo kwirukanwa burundu mu kazi 66, ubwo guhagarikwa by’agateganyo 58 mu cyiciro cy’imicungire y’abakozi.
Hakaba kandi n’ubujurire bwo kudashyirwa mu myanya batsindiye bugera kuri 38, kutanyurwa n’amanota mu kizamini cy’icyiganiro 26, no mu kizamini cyo kwandika 16, ku cyiciro kijyanye no gushaka abakozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, Angelina Muganza avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu micungire y’abakozi kuko ngo mu bujurire Komisiyo ubu yakira, ngo ubwinshi nta shingiro buba bufite.
Gusa, Angelina Muganza akavuga ko kuba hari ubujujurire bwinshi budafite ishingiro bitavuze ko abajurira baba batararenganijwe, ahubwo ngo hari ubwo baba babikoze nabi.
Ngo mu bituma ubujurire buba nta shingiro bufite, harimo kuba umukozi yarajuriye kandi amategeko yarubahirijwe, kujurira atinze, kujuririra Komisiyo atarigeze ajuririra urwego rwa mbere, no kujurira kandi agengwa n’amasezerano.
Komisiyo y’abakozi ifite mu nshingano kwakira ubujurire bw’abakozi ku batanyurwa n’imyanzuro ifatwa n’abayobozi babo. Komisiyo nyuma yo gusuzuma ubujurire ifata umwanzu. Iyo Komisiyo itanze umwanzuro ntushyirwe mu bikorwa, nibwo akenshi usanga umukozi ahise ajyana urwego rwa Leta mu rukiko, kandi inyinshi Leta yarezwemo yaratsinzwe.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Rwose baraturenganya tukabura uko tubigenza.njye mundangire inzira nshaka kureba akarere kanyirukanye nahera he?nzabanze he?
turasaba ubuvugizi
bwa komisiyo yabakozi:ibigo
bimwe biracyakomeza guhemba
imishahara itangana ku bantu bari
muri category imwe kandi
murebera,ibi ni service mbi
yagombye gukosorwa
Komisiyo seko ngoharubwo abayobozi bayinesha mu myanzuro ifata yasanga umukozi yararenganijwe yasabako asubizwa mukazi abayobozi bakanga!! Ubu ntitwarenganirijwe mu karere ka Nyaruguru ntituri gusiragira mu nkiko harikindi twazize uretse kubango abayobozi baho batadushaka!!! Rwose hari uturere wagirango ntituri mu Rwanda usanga tugira amaategeko nimikorere byihariye
Nge Ndabona Abenshi Turi Kurengana Kandi Ntako Tuba Tutapize. Gusa Imana Iratuzi.
Comments are closed.