Ukuboza 2016: Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 11.0%
*Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%
* Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi bizamukaho 4,9%.
Kuri uyu wakabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje raporo igaragaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mu kwezi kw’Ukuboza 2016. Raporo igaragaza ko ibiciro byazamutseho 11.0% muri rusange.
Raporo igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe, mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukuboza 2016 byiyongereyeho 11,0% ugereranyije n’ukwezi Ukuboza 2015. Iki gipimo mu kwezi kwabanje kw’Ugushyingo 2016 cyari cyagaragaje ko ibiciro byiyongereyeho 9.1%.
Ugereranyije ayo mezi abiri ya nyuma ya 2016, ibiciro byagabanutseho 0,2% mu Ukuboza 2016. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,5%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 11,0% mu kwezi kw’Ukuboza 2016 nk’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kibitangaza, ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 20,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,2%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,9%, byose ugereranyije n’uko byari byifashe mu Ukuboza 2015.
Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3%
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare iragaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% mu kwezi gushize kw’Ukuboza 2016, ukugereranyije n’Ukuboza 2015.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,3% mu mijyi, ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,4%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7,7%.
Ugereranyije Ukuboza 2016 n’Ukuboza 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,3 %.
Wagereranya Ukuboza n’Ugushyingo 2016, ugasanga ibiciro byarazamutseho 0.3%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,6%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0,5% .
Ni mu gihe mu Ugushyingo 2016 ibiciro mu mijyi byari byiyongereyeho 6,4% ugereranyije Ugushyingo 2016 n’Ugushyingo 2015.
Ibiciro mu bice by’ibyaro byiyongereyeho 13,0%
Mu Ukuboza 2016, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 13,0% ugereranyije n’Ukuboza 2015.
Nyamara, mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, ibiciro byari byiyongereyeho 10,6% mu byaro.
Raporo ikavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 13,0% mu kwezi kw’Ukuboza ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 22,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ibyambarwa n’inkweto byazamutseho 5,3%.
Hagati aho, ugereranyije ukwezi kw’Ukuboza n’ukw’Ugushyingo 2016, ibiciro mu byaro byagabanutseho 0,5%. Iri gabanuka ahanini ngo ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,8% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byagabanutseho 0,8%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare gikora iyi raporo kigendeye ku biciro kiba cyakusanyije ku masoko yo hirya no hino mu gihugu.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Biracyazamuka rero
ariko koko leta ntishobora gukora adjustement ya basic salary byibuze,kubona cabinet iterana ikemeza imishahara ya bamwe(ibigo,minisiteri) nkaho abakozi bose badahahira hamwe
NISR nitubwire n’uburyo umushahara wa mwarimu, uwa muganga n’uwa nyakabyizi wagiye uzamuka hagati aho.
Mwanafunzi iyi raporo NISR yatanze iyitanga ikurikije amakuri iba yakusanyije ku masoko ndetse na hagurishwa serivise, ubwo itangaje izamuka ry’umushahara kereka ikoze ubushakashatsi, izamuka ry’ibiciro ritandukanye n’izamuka ry’imishahara
Comments are closed.