Digiqole ad

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishya rigena imikorere n’inshingano bya Sena

 Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishya rigena imikorere n’inshingano bya Sena

Abadeoite 71 bari mu cyumba cy’Inteko ubwo habaga gutorera kwemeza iri tegeko rivugurura RCAA

Nyuma yo kumva ibisobanuro n’impamvu byo kuvugurura itegeko rigena imikorere n’inshingano z’Umutwe wa Sena, Abadepite bemeje uyu mushinga ugamije guhuza inshingano za Sena n’itegeko nshinga rishya ryo mu 2003 ryahinduwe mu mpera za 2015.

Nyuma y’uko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003, rihinduwe muri 2015, hari zimwe mu mu nshingano za Sena ngo zahindutse.

Umuyobozi mukuru wungirije (Vice président) wa Sena HARERIMANA Fatou wari uhagarariye Sena yabwiye Abadepite ko nyuma y’uko itegeko nshinga rihindutse hari amwe mu mategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yahindutse, ari nayo mpamvu ibatera gusaba ko hatorwa umushinga w’itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena ijyanye n’itegeko nshinga rishya ryo mu 2015.

Sena igasaba ko Itegeko ngenga rigena imikorere yayo rya huzwa n’icyerekezo gishya cy’imikorere ya sena kigamije gushyira imbaraga mu kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, dore ko cyane cyane ngo arizo nshingano z’umwihariko Sena ifite.

Senateri HARERIMANA Fatou kandi yavuze ko Abasenateri batanze ibitekerezo ku ngingo zinyuranye z’uyu munshinga, by’umwihariko nko ku ngingo ya Manda y’Umusenateri yari imyaka Umunani (8) itongerwa, none Itegeko nshinga rikaba ryarabahaye imyaka itanu (5) ishobora kongerwa (ingingo ya 81 y’itegeko nshinga rishya).

Muri uyu mushinga kandi amategeko ya Sena yari ifitiye ububasha bwo gutora yaragabanutse hagamijwe guha umwanya Abasenateri wo gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry’amahame remezo nk’uko bitegenywa n’Itegeko nshinga.

Senateri HARERIMANA Fatou yabwiye Abadepite ko mu gutegura uyu mushinga w’Itegeko ngenga, bagendeye ku Itegeko nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2015.

Uyu mushinga w’itegeko ugena imikorere n’inshingano bya Sena ugizwe n’ingingo 217, ukaba watowe n’Abadepite 56 bari bitabiriye Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite.

Josiane UWANYIRIGIRWA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • amategeko atorwa ko arinda inyungu zabayobora gusa,umuturage ntaumuvugira kandi impamvu nuko abagombye kumuvugira bareba inyungu yamashyaka yabo kuko niyo ibaheshya imyanya;wamugani igihugu kiyobowe nka company yabishyize hamwe aho kugira ngo iyoborwe nabashyizweho nabaturage ngo babacungire ibyabo

Comments are closed.

en_USEnglish