Digiqole ad

Umucuruzi ukomeye i Kigali arashinjwa gukubita agakomeretsa cyane umugore we

 Umucuruzi ukomeye i Kigali arashinjwa gukubita agakomeretsa cyane umugore we

Umwe mu bacuruzi bazwi mu mujyi wa Kigali arashinjwa guhohotera umugore we amukubita akamukomeretsa cyane mu mutwe. Ubu ari gukurikiranwa ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yakubise umugore we amukomeretsa bikomeye mu mutwe
Yakubise umugore we amukomeretsa bikomeye mu mutwe

Uyu mucuruzi ashinjwa ko mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2016, hafi Saa sita z’ijoro yakubise umugore we w’isezerano bafitanye abana batatu akamukomeretsa mu mutwe.

Umugore we yashyikirije ikirego Polisi y’u Rwanda, ndetse atanga ibimenyetso, byaje gutuma ku itariki 02 Mutarama 2017, uyu mucuruzi atabwa muri yombi na Polisi.

Amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu, aremeza ko bakurikiranye iki kirego, bakora Dosiye ye ikubiyemo ibimenyetso byose bakuye mu iperereza, bayishyikiriza ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama, uyu mucuruzi yarekuwe n’ubushinjacyaha, ariko asabwa kujya akomeza kwitaba ubutabera byibura inshuro imwe mu cyumweru.

Nubwo Polisi yari yatanze Dosiye irimo ibimenyetso, Ubushinjacyaha ngo ni bwo bwafashe umwanzuro ko uyu mugabo akurikiranwa ari hanze, kubera ko hari ibindi bimenyetso bwari bugikusanya kandi akaba atabangamira iperereza.

Nkusi Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatubwiye ko mu kurekura uyu mucuruzi bagendeye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.

Ati “Gufunga umuntu burya ntabwo ari ihame, ubundi gukurikirana umuntu ari hanze niryo hame. Ni amategeko yakurikijwe.”

Nkusi avuga ko atazi niba uyu mucuruzi yarasubiye kubana n’umugore we, nyuma y’uko ubushinjacyaha bumurekuye by’agateganyo kubera ko hari ibyo bagisesengura muri Dosiye ye,  dore ko uretse amakuru bahawe na Polisi muri Dosiye n’Ubushinjacyaha ngo hari ibyobugikurikirana.  Ati “ndibaza ko yasubiye murugo rwe.”

Abajije niba nta mpungenge ko yasubira icyaha cyangwa agatoroka ubutabera, Nkusi yagize ati ” Hari impamvu nyinshi zituma umuntu afungurwa,…Twamuhaye conditions,…Twamwambuye passport, twamuhaye conditions zo kutava mu Rwanda atabiherewe uruhushya, no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa gatanu w’icyumweru. Hari uburyo bwo gukurikirana ibyo byose, ku buryo nta kibazo gihari.”

Nkusi avuga ko amakuru yose ajyanye n’iki kirego n’uburyo icyaha uyu mucuruzi akekwaho cyaba cyarakozwemo ubushinjacyaha buzayatangaza niburangiza iperereza ryabwo, kugeza ubu batari bamenya igihe rizamara bitewe n’imiterere yaryo.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina ni kimwe mu byaha bitavugwaho kenshi ariko bikorwa hamwe na hamwe, bikavugwa cyane iyo umwe mu bashakanye yishe mugenzi we.

Police y’u Rwanda ivuga ku mutekano uko wari wifashe mu 2016, ACP Morris Muligo, Komiseri ushinwe ishami ryo gukurikirana ibyaha (CID) yavuze ko ibyaha bitanu mu gihugu byihariye 53% y’ibindi byaha byose byakozwe mu 2016, muri ibi byaha harimo icyo “Gukubita no gukomeretsa” nk’ibyo uyu mugore yaregeye ko yakorewe n’umugabo we.

UM– USEKE.RW

80 Comments

  • My goodness….ibi bibaho? Ubu ikintu cyatuma ukubita umugore wakubyariye abana bigeze aha ni igiki?

    • mujye mukora inkuru zisobanutse uwo mucuruzi mutavuga ni nde ko n’imana ivugwa ubu se ninde wakwishimira iyi nkuru

      • Yitwa Mimiri

        • Ariko nubusanzwe ngo gukubita umugore ni akantu ke! Ariko birabajeje pe! Ubundi iyo umuntu atagikeneye undi bakagombye gusezeranaho. Buriya kandi umuntu ajya kumukubita kuriya yarabanje kumwiciramo gahoro gahoro. Abagome baragwira kabisa.

          • Ni byo, umuntu ukubita undi bage bamufunga kuko ukenshi Polisi iza bamaze kwicana, ugasanga ivuga ngo ntitwabimenye!

    • Ndagira ngo Starfish mbanze nkwamagane kugupfobya abagore! Kuvuga ngo “ikintu cyatuma ukubita umugore wamubyariye abana” ushaka kuvuga iki? Urashaka kuvuga se ko abo bana ari abumugabo wenyine cyangwa n’abana babo bombi? aho banza uhindure imyumvire kandi njya mbona ninkiko cyangwa se benshi muri community nyarwanda bagifite iyo myumvire. Nimuhindukeeee….

      Aho ngushigikiye nanone nukwibaza niba ibi bikibaho. Nanjye nti, sinumva umuntu witwa ngo numugabo wihanukira agakubita umugore, nubwo yaba atari umugore mwashakanye. Hanyuma se uba ushaka kumwereka ko ufite imbaraga nyinshi…? Uba ushaka kumwereka ko uzi kurakara…? Cyangwa se uba ugaragaza ubuswa imbere y’abana no mumuryango nyarwanda…?

      Njye rero ndagira ngo njye inama kubagabo mwashatse, dore ko nanjye mfite ubunararibonye murushako kuko ubu ngejeje imyaka mirongo itatu ndushinze. Umugore niba ubona hari ibyo mutumvikanaho, byaba byoroshye, bikomeye, cyangwa bikomeye cyane, ujye ufata icyemezo cyokumwihorera ukore ibyo wumva bikwiye kandi bifitiye abana banyu akamaro. Nubona atereye hejuru, yacyanye mukanwa, umwihorere…ntukome. Ubundi ‘akarimi koshywa nakandi’. Nubona abaye ibamba ashaka kuguteza ibibazo, dore ko habaho abagore banatuka abagabo babo kuri banyina, ufate inzira umubise kumara igihe runaka.

      Ariko mbere yuko ufata icyemezo gikaze nkicyo, ujye wibuka inyungu z’urugo uko zahungabana bitewe nicyemezo ufashe kandi ushake uburyo ubyifatamo kigabo kugirango izo nyungu zidahungabana…aha ndavuga abana kuko nizo nyungu zibaho zingira kamaro kurusha izindi zose.Nibirimba, ndavuga ubona byanze umugore adahinduka, utandukane nawe ariko ubanje kwireba niba nawe ntamafuti ubifitemo. Ntukarebe amakosa y’umugore kandi wenda yayatewe nayawe. Nurebera ibibazo byurugo nibisubizo byabyo muriyo ndorerwamo, ntakabuza uzirinda kujya mubinyamakuru wakoze amahano nkariya yakozwe nuriya mugabo.

      Nahubundi ubushinjacyaha bwacu bwo ndagira ngo bugerageze bwe kuba imbata yamategeko, ndibwira butakabaye imashini kandi bugizwe n’abantu (ntabwo bukwiye kuba robots) bakwiye gutekereza neza. Kuba mufunga umuturage wumuhinzi womucyaro ko yakubise umugore we atanamukomerekeje nkuko uwo nguwo yakomerekejwe, ahubwo mugafungura umuntu ngo kubera ko ari umucuruzi…ubwo namwe mwibaze ibyo duhita tubakekamo ntashatse kuvuga. Kandi mujye mwibuka ko ‘uwububa…abonwa nuhagaze’. Abanyarwanda duhagaze bwumba kandi amaso nubwonko nibizima. kandi mwibuke ko tunaturanye mumiryango maye. Ibyo mukora tubimenya mukibikora kubera ko abanyarwanda tuvindimwe kandi amakuru tukayasangira. Mvuze nzimiza ngo hato ntavaho nzimura.

      Harakabaho urwanda rwacu n’ubuyobozi butubereye bwatumye tuva ibuzimu tukaba tugana ibuntu.

  • ese uyu mucuruzi ntazina agira?kuki abandi mubatangaza?!!inkuru yanyu ntakigenda rwose

  • uwomucuruzi ninde?
    cyangwa ninkuru mpimbano samakuru

    • uWO MUCURUZI YITWA MIMIRI ABARIHO BIBAZA UWO ARIWE. KUKO AFITE AGAFARANGA NYINE ARI KUGATANGA NGO ADATANGAZWA

  • Ubushinjacyaha ntibugira isoni kweli! Baratubeshya nkaho turi abana. Ngo hari impamvu zitandukanye zituma umuntu afungurwa by’agateganyo??? Umuntu utema mugenzi we bene kariya kageni kumwica byo ntiyamwica? kandi amwishe wasanga mutubwira ngo abaturage bajye batanga amakuru hakiri kare. Sorry nari nibagiwe ko uriya mucuruzi afite aga cash gatubutse. Ibifi binini ntibisonerwa ku byaha bya ruswa gusa.

    • Nibyo rwose, nta mpamvu nazimwe zatuma bafungura un criminel présumé, même sous caution, kuko ashobora kugera mu rugo akamuhitana!!!

  • Amarira arandenze niyumvira ukuntu urukundo rushobora guhinduka ibintu bisa bitya.Urukundo ntirugira isura isa itya.Ayiiiiiiiii ngize nte! Umutima urandembeje intimba irandenzeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! Harya ngo turirira abapfuye kabiswe barigendeye! Ubuse Koko Satani wibasiye ingo tubigize dute???????????????????????????????? ESE Umuntu aramutse yumva Yanze undi .None babanyarwanda mbasabe muzahitemo gusenya
    musende abagore banyu aho gukora ibisa gutya! Amazina kuyamenya ntacyo byahindura ICYO Mbona nuko ibi bidakwiye kugirirwa umubyeyi w’u Rwanda n’i Rwanda ndetse hose kw’isi.
    Sinzi niba hajyaho komisiyo Yabize ibirebana n’Imibereho myiza uhereye ubu nuko abagore n’abagabo bakajya bajya mu Ngando cyangwa amahugurwa yo gukangurira abubatse ingo akamaro k’umulyango muri sosiete , Ndetse igikuru mu milyango yabo .Inyungu yo kugira umulyango ukomeye kandi ufite ingufu zidahemukirana mu kudatezuka ku Muco Nyarwanda. Kubaka urugo yego ari nako abantu bubakana na Roho zabo kugirangop barusheho kuzabaho neza nabo bungutse urwo rukundo bazarusange barukuriremo , bazabe abaturage beza b’igihugu . Ubwo abashakanye bashishikarizwa kwerekwa za Film ,Diapostives z’ingaruka yo kugira umulyango ujegajega haba ku milyango yabo haba kuba nyagihugu.
    Ikindi abagiye kuzarushinga mbere yuko basezerana bagomba kwigishwa amahame y’umulyango ,ibibazo bikunda kwibasira umulyango .ibyiza byo kugira ubumwe .Ingaruka zo kutavuga rumwe .Uko bagomba kwifata kwitwaranaho akaga kabateye. Ikindi Urwego rushinzwe imibereho myiza rwakora sensibilization za commecials z’umulyango mwiza imibanire yawo n’umulyango mubi n’ingaruka zawo ibyo , bikajya bicaho kuri TV mu Kwigisha abashakanye. Nabwo. Abadini nayo agashyiraho akayo kwigisha abakobwa n’abahungu mbere yo gushyingirwa. Ntabwo mbaho numva ngowe .N’ibinteye agahinda simbyitaho ariko numva nshizeho wese kureba uyu mubyeyi. Rwose Mana Nyagasani Dutabare tugukeneye birenze uko twabyeho. Agahinda karanyishe ku buryo numva ntabasha kumira n’amacandwe yanjye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ayiweeeeeeeeeeeeeee Ndumva nakwiruka Mvuza induru. Rwanda Twagize ibibi birahagaije inzego zose ababishinzwe Muharanire ibi bintu ko bitazabaho ukundi mu bana b’abanyarwanda . Nta majyambere tugamije na rimwe aruta urugo rwiza Nyarwanda . Nt5a mugore numwe ku isi ,nta mugabo numwe kwisi udafite ikibazo ariko kwicana Siyo yaba intego muri bene kanyarwanda. Murwanye Satani. KOmera shenge umutima wanjye ubwenge bwanjye bwose unteye kurira dusangioye ako gahinda ntacyo waba warakoze gikwiye iyo sura . Uri umukobwa nd’undi. Komera. Satani yibasiye ingo . KOmera . Turikumwe mu gahinda n’umubabaro.(Ababishinzwe nizeyeko muzakemura iki kibazo n’icy’umukobwa umwe ariko benshi baragowe bamwe ntibabivuga ,mubashakire amahugurwa nibura byazabarinda kuba abagororwa ngo bibateshe igihe aho bagakoreye u Rwanda bicare muri Gereza) Nawe uwakoze ibi bisa bitya agatera mugenzi we kurangiza umwaka atya ndumva ntacyo mbivuzeho murahari murabishinzwe muzabigenza uko mubishoboye kandi namwe mureba isura y’uyu mubyeyi mukaba mufite amaraso inyama n’umubili! Muzakore ibishoboka .Ikindi uwakoze ibi nawe s’ugufungwa gusa akwiye kwigishwa n’amasomo y’ubuzima.

    • @Catherine Muyango, urimo nawe urakabya gushyiramo amarangamutima. Kubera ko wenda uri umugore nicyo gituma wanditse ibi n’amarangamutima menshi. Ariko wari ukwiye kumenya ko bamwe mu bagore b’ubu batoroshye na mba peee peeee peeeeee. Hari abagabo benshi bumiwe kubera kujujubya n’abagore babo, hari abagabo bahorana agahinda ku mutima n’intimba kubera imyitwarire y’abagore babo. Hari aho ugera ugasanga umugore arasuzugura umugabo we ku rwego rukabije ukumirwa.

      Mbere rero yo kwandika amarangamutima nk’aya, jya ubanza wibaze impamvu ki umugabo ashobora gukubita umugore we. Rwose hari abagore barenze ihaniro. Iby’uburinganire byateye muri iki gihugu nabyo birimo birakurura ibibazo bitoroshye mu miryango. Mu gihe abadamu bamwe birirwa baririmba ngo barabohowe, ngo Nyakubahwa Kagame yabakuye ku ngoyi, nyamara ubu hari noneho n’abagabo basigaye barira ko baboshywe ko amategeko ariho ubu asa n’aho abapyinagaza agatuma batagira ijambo mu rugo. Birakomeye.

      Muzabaze Musenyeri NZAKAMWITA Servilien icyo yashatse kuvuga mu nama y’Umushyikirano y’ubushize. Mu by’ukuri Umuryango nyarwanda ubu ufite ibibazo bitoroshye, mu ngo zimwe na zimwe hari ibibazo byavutse bikuruwe n’amategeko Leta iriho ubu yashyizeho ku byerekeye uburinganire. Ntabwo ari ugpfobya ayo mategeko na Leta yayashyizeho, ariko ndababwiza ukuri ko hari ibibazo bikomeye muryango (mu ngo) byakuruwe ahanini n’ayo mategeko.

      Ese ubundi kuki buri gihe iyo Umugore atabaje, Polisi yihutira guhita ifata umugabo ikamufunga itabanje ngo inakore iperereza irebe koko intandaro y’ikibazo. Yego turazi ko umugore ari igitsina kiri “faible/weak” ku buryo iyo agize akabazo mu rugo , bihutira kubyegeka ku mugabo, nyamara ushishoje neza ushobora gusanga ibintu ari ibindi.

      Twitonde kandi dushishoze, twirinde guhubuka, kuko dushobora guhohotera umugabo mu rugo rwe kandi nyamara ariwe urengana.

  • Amarira arandenze niyumvira ukuntu urukundo rushobora guhinduka ibintu bisa bitya.Urukundo ntirugira isura isa itya.Ayiiiiiiiii ngize nte! Umutima urandembeje intimba irandenzeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! Harya ngo turirira abapfuye kabiswe barigendeye! Ubuse Koko Satani wibasiye ingo tubigize dute???????????????????????????????? ESE Umuntu aramutse yumva Yanze undi .None babanyarwanda mbasabe muzahitemo gusenya
    musende abagore banyu aho gukora ibisa gutya! Amazina kuyamenya ntacyo byahindura ICYO Mbona nuko ibi bidakwiye kugirirwa umubyeyi w’u Rwanda n’i Rwanda ndetse hose kw’isi.
    Sinzi niba hajyaho komisiyo Yabize ibirebana n’Imibereho myiza uhereye ubu nuko abagore n’abagabo bakajya bajya mu Ngando cyangwa amahugurwa yo gukangurira abubatse ingo akamaro k’umulyango muri sosiete , Ndetse igikuru mu milyango yabo .Inyungu yo kugira umulyango ukomeye kandi ufite ingufu zidahemukirana mu kudatezuka ku Muco Nyarwanda. Kubaka urugo yego ari nako abantu bubakana na Roho zabo kugirangop barusheho kuzabaho neza nabo bungutse urwo rukundo bazarusange barukuriremo , bazabe abaturage beza b’igihugu . Ubwo abashakanye bashishikarizwa kwerekwa za Film ,Diapostives z’ingaruka yo kugira umulyango ujegajega haba ku milyango yabo haba kuba nyagihugu.
    Ikindi abagiye kuzarushinga mbere yuko basezerana bagomba kwigishwa amahame y’umulyango ,ibibazo bikunda kwibasira umulyango .ibyiza byo kugira ubumwe .Ingaruka zo kutavuga rumwe .Uko bagomba kwifata kwitwaranaho akaga kabateye. Ikindi Urwego rushinzwe imibereho myiza rwakora sensibilization za commecials z’umulyango mwiza imibanire yawo n’umulyango mubi n’ingaruka zawo ibyo , bikajya bicaho kuri TV mu Kwigisha abashakanye. Nabwo. Abadini nayo agashyiraho akayo kwigisha abakobwa n’abahungu mbere yo gushyingirwa. Ntabwo mbaho numva ngowe .N’ibinteye agahinda simbyitaho ariko numva nshizeho wese kureba uyu mubyeyi. Rwose Mana Nyagasani Dutabare tugukeneye birenze uko twabyeho. Agahinda karanyishe ku buryo numva ntabasha kumira n’amacandwe yanjye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ayiweeeeeeeeeeeeeee Ndumva nakwiruka Mvuza induru. Rwanda Twagize ibibi birahagaije inzego zose ababishinzwe Muharanire ibi bintu ko bitazabaho ukundi mu bana b’abanyarwanda . Nta majyambere tugamije na rimwe aruta urugo rwiza Nyarwanda . Nt5a mugore numwe ku isi ,nta mugabo numwe kwisi udafite ikibazo ariko kwicana Siyo yaba intego muri bene kanyarwanda. Murwanye Satani. KOmera shenge umutima wanjye ubwenge bwanjye bwose unteye kurira dusangioye ako gahinda ntacyo waba warakoze gikwiye iyo sura . Uri umukobwa nd’undi. Komera. Satani yibasiye ingo . KOmera . Turikumwe mu gahinda n’umubabaro.(Ababishinzwe nizeyeko muzakemura iki kibazo n’icy’umukobwa umwe ariko benshi baragowe bamwe ntibabivuga ,mubashakire amahugurwa nibura byazabarinda kuba abagororwa ngo bibateshe igihe aho bagakoreye u Rwanda bicare muri Gereza) Nawe uwakoze ibi bisa bitya agatera mugenzi we kurangiza umwaka atya ndumva ntacyo mbivuzeho murahari murabishinzwe muzabigenza uko mubishoboye kandi namwe mureba isura y’uyu mubyeyi mukaba mufite amaraso inyama n’umubili! Muzakore ibishoboka .Ikindi uwakoze ibi nawe s’ugufungwa gusa akwiye kwigishwa n’amasomo y’ubuzima.Umva nkunda gusharinga n’abandi ariko iyi s;inkuru yo gusangira n’abandi urucantege n;incamugogongo . Burya abantu bigira kubyo babona abafite mu mitwe horoshye bagirango iyo ni model igezweho njye numva sangiza n’ab’isi ibyiza wenda byazabatera akanyamuneza bagahindura ingeso n’imigambi yabo naho bamwe batazi kurobanura ikiza mu kibi ,abatzi gutandukanya ururo n’icyatsi ntituba tubafashije na gato. Ikindi Kwigisha umuntu kugeza aho yibona ububi bwe n’ububi bw’ibyo yakoze hari aho niyumva bigomba guhabwa umwanya ukomeye gutyo nuhabwa igihano akumva impamvu ari aho yibona! Byazamurinda kuba umwibone..

  • Iyi nkuru ndumva idasobanutse, kuba ari igikomerezwa se niyo mpamvu mwamuhishirirye? Ndabona ari inyamaswa mu zindi umuntu muzima agira umugore we gutya? Ariko ni mugihe da ko numva afite akantu smgatubutse se ajye yikorera ibyo ashaka bazajya bahita bamurekura yidegembye akomeze ahohotere nabandi,uhagarikiwe n’ingwe aravoma ejo yongere amuhondagure ahubwo ntazirirwe ajya no kurega kuko ntacyo nikirego yatanze bwa mbere cyatanze.Abanyamakuru namwe aba yabahaye akantu se ngo muhishire amazina ye? C

  • Ninkibyo Msg yavuze mu nama y’umushyikirano bakamukwena, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ni ikibazo.

  • Nizereko Nyakubahwa Prezida wacu na Madamu we iyi nkuru ibageraho niba tuvuga ko muri iyi myaka nta no nka igikubitwa ubushinjacyaha bwasobanura gute ko umuntu wakomerekeje undi abigambiriye arekurwa ngo nuko ari umukire??ubwo sibwo butabera dukeneye
    Kumwambura passe port se abahunga bose bagenda bazifite/?

  • Uyu mugabo yunze mu bya Me Evode wavuzeko nta kibazo mu muryango gihari. Apfobya Beshop
    Wa Byuma none kuva icyo gihe haba inguma ziganisha kumpfu za hato nahato. Rero kurekura uriya Mwicanyi mujye muvuga make ICTR irekuye ABAGENOCIDAIRE udafunze uyu Mucuruzi seee? Nako mufunga umukene. Funny justice!!!!

  • Noneho ndumiwe! Hanyuma se Mwene NGOFERO azabe ariwe waremewe gukurikiranwa afunze?! Harya ihohotera rikorerwa mu ngo bite byaryo?! Hanyuma se icyo bita “gukubita no gukomeretsa”byo ntibishobora gufungirwa by’agateganyo? Babandi mutangaza amazina baba babibahereye uruhushya cg muragira ngo muzamusabe ruswa mumukangisha kwongera amazina ye mu nkuru?! Ariko se tugire Ruswa mu nkiko, parike n’ubugenzacyaha, umunyamakuru nawe yandike nk’uwariye ruswa koko?! Mwarangiza ngo u Rwanda ruza kw’isonga mu bihugu birangwamo ruswa ncye byo mu karere ruherereyemo! Tubanambazi…!

  • Abagore bahawe agaciro mu rwanda. U Rwanda ni cyo gihugu gifite abadepit benshi b’abagore mu nteko. Ibi bikaba bifasha ko abagore bakubitwa, ariko abo badepite b’abagore bakaruca bakarumira kuko bafite ububasha.

  • None se kuki abandi Bose mutabakuraho passeport ngo babe baburana bari hanze. Ntabareshya koko.

  • Ariko ifaranga nimusema kweri kbs,nawe se umucuruzi ukomeye ntagira izina,ararekuwe ngo asubire murugo noneho amwikize doreko anashyigikiwe .Ngo twamwambuye Pass port none se namaboko mwatwaye kuburyo atakongera kumukubita?Sha TIR iracyafite akazi pe

  • Ariko iki gihugu cyacu gifite byinshi byiza gusa ibibi biri kwiyongera.ngo umukire ntiyafungwa!?nonese uwanditse iyi nkuru we kutamuvuga arabona bitumarira iki?erega umuyobozi agatinyuka ngo aracyeka ko yasubiye mu rugo!!kuba nta passport afite se byamubuza kujya iyo ashaka ko namwe mwamurekuye afite icyaha mwumva ko yabura indi?ahubwo se yaba ajya he ko uhagarikiwe n’ingwe avoma?dushobora kuba tuvuga gutya noneho yanatashye akamumaramo umwuka kdi uyu munyamakuru ntiyaba yemerewe kugira ikindi avuga kuri iyi nkuru!!Mana yacu ukwiye gutabara u Rwanda kuko abaturage bararushye kdi ikibabaje Kwa H.E bihagera bisize umunyu bati nta kibazo gihari(cfr Evode uretse ko umunwa wamuriye akabivugira Ku karubanda),burya ngo satani koko aragushuka yarangiza akaguhururiza!!

  • ubwo polisi yabikoze ityo! nabandi bagabo baraje babikore batyo kuko bizeye ko mu cyumweru bazajya baba batashye

  • Birababaje ariko kandi umuseke, namwe nibz mwatewe ubwoba na cash yuwo muntu birutwz nuko mwari kuyihorera. Ubundi se murahisha iki ko isi yose na kigali yose ibizi ko ari umukirz wumucuruzi bita MIMIRE. Ese izindi nkuru zose ko mutabahishira. Ngofero we genda wipfire ntakundi!!

  • Umushonji wibye igitoki arakatirwa akawurya. Uhaye ruswa polisi ya bibiri arya itari munsi y’ibiri muri Gereza. Ufashe agurisha inzitiramibu uwo nawe ubushinjacyaha buba bwasizoye bumushinja nk’uwiciye inka amabere. Ariko ukomerekeje umugore we, imbere y’abana be, bakamwaka passport ngo azajya yitaba… njye ndabona uwo mushinjacyaha nawe ari ikibazo.

    1. Uyu mugore wagiye kurega ko yahohotewe akabaa abonye umugabo agarutse mu rugo si nko kumwereka ko ntacyo ibyo yaregeye bivuze.

    2. Uziko buriya mu miryango y’aba bombi hagiye kuvukamo ikibazo kubera ko bamwe bazavuga ngo yashatse kudufungishiriza umugabo.

    3. Finnaly ko nta na hamwe twereka umutekano wihariye w’uyu mubyeyi nyuma yo kurekura kiriya kirura!

    4. Njye n’uyu mushinjacyaha quelque soit son “immunité” ndabona uwamukurikirana atamuburamo icyo yariye.

  • Inkuru yuzuye irangwa n’icyo abongereza bite the 5W: Who, what, where, when, why? Iyo habuzemo kimwe ntabwo inkuru yuzuye.

    • iyi nkuru niba umuseke usoma izi comments barumva imariye iki abayisoma ngo umucuruzi ukomeye i kigali muri abasazi ahubwo abacuruzi ni benshi ,kigali nayo ni nini ubwo se mwateshaga abantu igihe mutanasobanura inkuru neza muri mu biki?

  • Uriya mucuruzi ukomeye ni wa wundi bita Milles collines ucuruza ama ballons y’imyenda. Cash afite ntabwo yatuma afungwaaa….. Ubushinjacyaha oyeeeeee

    • Wowe wiyise Kanuma focus wibeshyera mille collines. Uwakoze ibi yitwa Mimiri, ntaho ahuriye nuwo bita mille collines.

    • sha ntubeshyere Mille collines uriya ni imfurarwose ibi bintu ntabyo yakora pe ni umugabo wiyubashye ndamuzi. ibi bikorwa n’utugabo tw’udutindi n’udusenzi tw’inkirabuheri nka kariya ngo ni Mimiri.

      Uyu mugore we mureba yakubiswe kera n’ibirenze ibi yarabikorewe, inkoni rwose arazimenyereye kuva ashyingirwa mu 1990 jye ndabazi.

      Uretse ubungubu ikoranabuhanga ryaje rigasakaza amakuru yose mu munota umwe gusa byose bikaba biramenyekany ehose bikajya mu bitangazamakuru na za internet, ibi n’ibisanzwe kuri uyu mugore kuvakera ahubwo ahwari ari kwibaza ibyo mwe mulimo bikamushobera.

      Umugabo yamugize igisenzegeri kera yabaye nyirandarwemeye yariyakiliye nyine, twamubwiye kuva mbere y’intambara kuruvamo kuva kera kubera guhora yahukana agasubira iwabo bamuvunnye yuzuye ingoma hose, aliko yaratunaniye yanze kuruvamo. Uwiyishe ntaririrwa.

      Umugabo yamugize ikizongwe ntanubwo we abona ibyo byose muvuga, yumva nyine ari uko zubakwa nawe ntiyikunze ntiyisobanukiwe araho gusa.

      Uyu mugabo ni satani yaramuhabuye amwumvishya ko ubuzimabwe abufite mu ntoki, umugore ntagitekereza byaramurenze n’abana babo barumiwe.

    • Wowe wiyita Kanuma,
      NTUKABESHYE CYANGWA NGO USHAKE G– USEBANYA!!! Mille Collines ni Imfura wa muswa we!!! Uwakoze ibi ni Mimili kandi si ubwa mbere abikora!! Ntuzongere gutekereza Mille Collines mu manyanga na gato.
      @UM– USEKE LTD, murabona ko kudatangaza inkuru yuzuye bituma abandi bahasebereza abantu b’imfura!! Namwe mujye mwandika ibyuzuye cyangwa mubireke!

  • IYI NKURU NI IMPIMBANO

  • Nge icyo mvuga ndanenga mbere na mbere itangaza makuru ryo murwanda ryataye iyi nkuru nawe se kuki mutatubwiye mbese icyo yamuhoye wasanga yamusanze aryamanye nundi mugabo muburiri bwe doreko namwe abagore babahaye intebe yo kwicaraho mwarangiza mukayihagararaho ahaaaaaaa! sinshyigikiye uyu mugabo pe ariko keretse mbanje kumenya icyo yamuhoye kuko,……. hari ikosa ridapfa kwihanganirwa na bu wese!,ndabaha urugero umugore yigeze kuza asanga umugabo we aryamanye nundi mugore mububuriri bwe afata umuhini agiye gukubita uwo mugore ufata umugabo ahita akuka amenyo atatu baramufunga, bagiye kumukatira bamuha amezi abiri nayo asubitse ubwo haraho bitaniye? no mubutabera umenya habamo gukadiriya ma!!uretse ko ntanuwakwirengagiza ko agafaranga gakora hose kaguze umwana w’imana nkaswe uwo mugore niyikarume ubwo yagiye akurikiye ifaranga naryuve nyine

  • ubu se kuki bahishe izina rye kandi ntawe utabizi ko uwo mucuruzi yitwa; MIMIRE Joseph nyiri NOVA hardware

  • Si ndi umunyamategeko ariko wenda nka Me Evode yadufasha kuko azi neza ibibera mu miryango.

    1. None se gukomeretsa mwene kariya kageni polisi iti nta kibazo ba usubiye mu rugo usange uwo wakomerekeje kandi bazi neza ko yamureze ubwo ingaruka ni izihe?

    2. Biragaragara ko hari ibyo uriya mucuruzi yabwiye polisi bakabishingira ho bakamworohereza igifungo, ariko se n’ubwo umugore yaba yarakoshereje umugabo kwihanira byemewe n’irihe tegeko? Ese umugabo nawe hari ibikomere yari afite?

    3. Ese conditions yahawe harimo ngo uramenye ntizice uwo mugore ko mbona aricyo cyari gisigaye?

    4. None se mu Rwanda muzahakana ko nta ruswa ihari mu gihe ufite amafaranga ajya mu butabera akarekurwa akoroherezwa byose hanyuma mwene ngofero akinjizwa gereza akubitwa asunikwa nk’imbwa.

    Me Evode ni wowe ubwirwa duhumure?

  • Iyi nkuru ishobora kuba ari impimbano kuko ntakintu kerekana koko ko byabayeho. Uwari we wese yayihimba.

  • Reka rero mbabwire UM– USEKE murabarenganya ngirango kubera kutamenya kwanyu.
    Uyu mukire wakoze ibi ni umuntu ukomeye murabibona kandi aracyacyekwa ndetse ubushinjacyaha bwo bwamurwkuye ubu aridegembya.

    Umuseke icyo wakoze nk’wirinze kumutangaza kuko agikekwaho, uramutse umutangaje ITEGEKO ry’itangazamakuru ritegeka ikinyamakuru gukurikirana urubanza rwe kugeza rurrangiye, yenda Umuseke wabonye ibyo utazabishobora, ariko usanga birakwiye ko iyi case ya GBV ijya hanze hakagira ababifatamo isomo runaka.

    Kuvuga ngo iyi nkuru ni impimbano byo ni ubujiji, nonese umuseke wayihimbye ubifatanyamo n’UBUSHINJACYAHA buyemeza, na Police iri kuyikurikirana? Bamwe mu basomyi hari ubwo usanga bafite ubumenyi buri hasi rwose!

    Buri gihe itangazamakuru ntabwo riberaho gutamaza abantu ahubwo kwerekana ibyabaye kugira ngo bisige isomo bitanabaye ngombwa ko ababirimo bavugwa, kandi ndabizi ko igihe cy’iburanisha kuri iyi case nikigera aba bantu bazajya hanze, nako reka njye mbivuge, uyu mugabo yitwa Mimiri ni n’umucuruzi ukomeye koko. Igihe cyo kujya hanze rero azahajya ariko aka kanya ntabwo naveba Umuseke ku nkuru wakoze.
    Niba hari undi wayihimba naduhimbire nk’iyi.

  • hhhhhhhhh!!!! izi ni ingufu zifaranga nyine!!!! ryikubita kwibuye ryisarabwaye rigahinduka ibyondo !!!! nimumuvuge izina ikinyamakuru bagihagarike ubushinja cyaha bwamutinye ,police nuko umunyamakuru niwe uramutinyuka

  • ndabashuhuje nibyo ihohoterwa iryariryose rikwiye kwamaganwa
    ariko nanone kuba kuriyi nkuru harashyizweho ifoto itariyukuri nabyo bitanga ubutumwa butaribwo kuko uriya mutwe ugaragara kwifoto nindi foto yumushinwa yasohotse mubinyamakuru umwaka ushize

  • Noneho Evode abonye urugero rufatika rw’umutekano mu muryango. Kugira amafaranga menshi ntibyerekana uburere. Naho uriya mudamu yaba yarakosheje bingana bite igisubizo ntabwo ari kwitwara bunyamaswa ngaho urahana. Si la parole set d’argent, le silence est d’or.Abantu barahahamutse kuko gukubita umuntu kuriya ntaho bitaniye no kumwica.Twemere ko tukitwara bunyamaswa, twe kwirarira tuvuga ngo umugore yahawe agaciro nyamara chassez le naturel il reviendra au galop!!!

    • AHAAAAAAAAA Imana ifashe uwomubyeyi wacu ngewe nanga umugabo ukubita umugore we utamushaka watandukana nawe biciye munzira nziza ariko ntumwice mwabagabo mwe muri ba ntampuhwe kbs ark amategeko yo M’Urwanda ubundi afite icyihe kibazo
      1.ubwononeho bashatse kutubwirako ntacyaha yakoze kimufunga niyompamvu bahise bamurekura?
      2.ntangingo nimwe imuhana?
      3.gukubita nogukomeretsa mwabikuye mubyaha?
      4.mwashakaga gudutangariza komwenyemari atajya afungwa?
      5.Umucuruzi ukomeye se niyo mazinaye?
      yewe Imana izabahana namwe murabeshya Umubyeyi akomeze arire yicwe nagahinda kubera yabuze ahoyerekera ngo muramukurikirana arihanze.
      Uwampa ubushobozi ngo ampe uwabikoze namukosora

  • Ngibyo ibyo Ingabire Ajya avuga ku Bushinjacyaha ! iyo ni Ruswa ngusa ntakindi!!!!!

  • hahaaa this time Umuseke nawo urabibona ko rubanda iwunenze ku mugaragaro. Inkuru yanyu ntiyuzuye, ikoze nk’igihuha. Intege nke z’ubutabera bwacu iyo bigeze ku bakire nazo turazamaganye, birangire none. Ngo “Gufunga umuntu burya ntabwo ari ihame…” muri make riba ihame iyo ukurikiranywe ari mafene!! Uti “ndibaza ko yasubiye murugo rwe.”! Niba se mutazi aho abarizwa ubwo ibindi yakora mwabimenya mute? Kuva mu gihugu se ahubwo bisaba passeport yonyine? Abagiye batoroka ntimwabaga muzibitse? Gukomeretsa umuntu kuriya, sasita y’ijoro, ubundi ukikomereza business ngo uzajya witaba vendredi…ntabwo bisobanutse.

  • Eeeeh! Birandenze cyane. Mbuze icyo nakora. Gusa BAGABO niyo umugor
    e yaba yahemutse, ntabwo igisubizo arukwuca. Ntakereza ko my Rwanda nta wemerewe kwihorera hari amategeko abishinzwe guhana abakoze ibyaha. Kandi ndibaza ubushinjacyaha bwarekuye uriya mugabo, ESE Nina bamwatse ibyo byangombwa ageze murugo akica uriya mugore nawe akiyica Niki bwaba burengeye? Hanyuma kandi ubwo wasanga police yongera gusaba abantu NGO batange amakuru hakiri Kate. Ubwose nkubu ntabwo byavuzwe Kare? Ahubwo uriya mugore anteye ikibazo.

  • AHAAAAAAAAA Imana ifashe uwomubyeyi wacu ngewe nanga umugabo ukubita umugore we utamushaka watandukana nawe biciye munzira nziza ariko ntumwice mwabagabo mwe muri ba ntampuhwe kbs ark amategeko yo M’Urwanda ubundi afite icyihe kibazo
    1.ubwononeho bashatse kutubwirako ntacyaha yakoze kimufunga niyompamvu bahise bamurekura?
    2.ntangingo nimwe imuhana?
    3.gukubita nogukomeretsa mwabikuye mubyaha?
    4.mwashakaga gudutangariza komwenyemari atajya afungwa?
    5.Umucuruzi ukomeye se niyo mazinaye?
    yewe Imana izabahana namwe murabeshya Umubyeyi akomeze arire yicwe nagahinda kubera yabuze ahoyerekera ngo muramukurikirana arihanze.
    Uwampa ubushobozi ngo ampe uwabikoze namukosora

  • Ubuse twirirwa tubeshya abanyamahanga ko biriya bitakibaho mwarangiza mugafungura inkozi yibibi nkiriya. Ubuse nimasomo ki agiye gusubira murugo azaha abana be. Uriya yari guhanwa byintangarugero. Gukurikiranwa urihanze nibyo koko byemewe namategeko ariko bituruka kuburemere bw`icyaha. ESe mwamuvuze tukamumenya. Aho yagiye kurekurirwa agahabwa bail twakaba tumenya nizina rye nibura tukamugaye nkuko umuco nyarwanda uteye.

  • GUHISHIRA AMAZINA YUWO MUNYEMALI NI UKUMUSHYIGIKIRA MURI ICYO CYAHA KIGAYITSE. ABANYAMAKURU MUJYE MUVUGA INKURU YOSE NIBA MUYIFITIYE GIHAMYA NIBIMENYETSO NTIMUTINYE KUVUGA ABAKOZE AMAFUTI, CYANE CYANE UBUGOME KUGIRA NGO ABO BAGOME BAMENYEKANE BIZATUMA BABIREKA!

  • ababyeyi babyaye abakobwa mujye mubigisha kubaha abagabo kandi namwe mwigisha uburinganire musobanurire neza abagore uburunganire icyo aricyo kuko kuva inyigisho zabwo zatangira niho ingo nyinshi zasenyutse abandi baricana karahava nanubu bakicana abagore birukira mubapfubuzi ngo baribohoje ngo kuko babwiwe ko abagabo babo bafite inshoreke bati nikimwe kuri kimwe muhindukire rero mwigishe nezaa uburinganire icyo aricyo kuko duhereye kuri iyinkuru nubwo mutatubwiye icyo bafyuye bigaragara ko bitoroshye kuko niba hari umuntu witonda nzi neza utafya gukora ibintu nkibi ni nuwo mucuruzi bita mile colline uretse ko namwe abanyamakuru muhahamuye abantu mushyiraho ifoto itariyo murakoze

    • munyaneza we, uyumucuruzi ntabwari mille collines nuwabikubuiye yakubeshye. abantu bashoborakuba barikubitiranya kuko bose nabacuruzi kandi bincuti. uyuyitwa mimiri afite ubucuruzi muli kigali na za kenya nahandi henshi. mille collines ntiyabikora nimfura ntimukamuitiranye nuyumutindi

  • Si ukwivanga mu mikorere y’ishami ry’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjabyaha, ariko ngira ngo uyu mucuruzi ufite uburakari munanarenze igikomere kigaragra ntiyarakwiriye kurekurwa batanabanje kumuvuza kuko ejo bishobora kunamugirira izindi ngaruka zikomeye. Kutiganza ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza guhubuka cyangwa kwitonda…. Uretse ko mu Rwanda hasigaye hariho abantu bihisha inyuma y’imyemerere ya muntu utarebye kure ukaba wanahitanwa udafite ubushobozi bwo kwirengera

    Ntarugera François

  • Ese nkaburiya uriya mugore wabagejejeho ikirego mwamufashije iki? Murumva ari buryame agasinzira hejuru y’uwo yagiye kubaregera mukongera mukamumwegereza??!! Buriya koko si ukumwica kabiri?? Niyo atagira icyo amukoraho arko murabona uriya mugore mutamumuteje??? Noooooooooooooooo….!!! Sibyo!! mwakagombye kuba mubatandukanije umutima we ugasubira mu gitereko..

  • ariko ibyo muvuga ngo umucuruzi ukomeye akomera se n’ Imana ayo maraso yamuvushije na ruswa yatanze Imana izabimubaza kandi Imana ntacyo itabona uwo mudamu yihangane gusa ndiwe sinasubirana nawe hari abafungwa ngo bavuze ariko abamena amaraso ntibabafunge ngo nabacuruzi bakomeye agomba guhanwa mimili nkabandi bose .

  • mimili agombe ahanwe abogore bose bashyigikire mugenzi wabo gukubita umugore tteremusi ? agombe ahanwe nawe izo ruswa atanga ntituzabyemera .

  • Mutubabarire niba ariyo professionalism muzanye muzanongeremo “umuturage woroheje wo mu cyaro cya …. kandi naya photo masque y’ucyekwa ntimuzongere kuyishyiraho!!!! Ngo umucuruzi ukomeye???? ikigaragara nuko namwe atari mwe wa mugani ni “umucuruzi ukomeye”. None se mbaze: ubundi ko mwene ngofero atanga ka ruswa ka 5000 (mumbabarire suko ntazi ububi bwa ruswa), yiba igitoki, yenga inzoga itemewe amafoto (quelque fois masque), akirirwa acicikana mu binyamakuru, polisi nayo iba yabonye inkuru igurishwa aho ibinyamakuru byose bitumirwa bigafotora amazina akamamazwa, nibaza niba bariya baturage aribo batinywa kurusha uyu mucuruzi ukomeye wo mumujyi wa Kigali!!!!! Nyine nanjye nigizaga nkana kuko izina ryo rirahari kandi namwe ntimugakanure ngo mwange ukuri guhari mwahawe “ni UMUCURUZI UKOMEYE” ibi ubwabyo birisobanura.
    Ngo bafatiriye passport, ahubwo abantu bose nabo bakwiye koroherezwa bakabona za passport kuko ndabona nazo zagira uruhare mu koroshya icyaha????

  • ibi se kandi nabyo biracyaba mu Rwanda, numva ngo muri rubanda rugufi by,aragabanutse.bisigariye mu banyamafranga gusa. niyo mpamvu nta myirondoro?typiquement afrique. bamwe imyirondoro abandi bitewe nibyo baribyo ibanga. very dirty culture.

  • Uyu ni umwanya mwiza wa Celibataire MGR NZAKAMWITA wo gusubiza Umunyamategeko Evode ko amurusha umugore ariko atamurusha ubunararibonye. Mubahuze baganire kuri iyi nkuru!

  • Hari umuntu wanditse ngo wasnga umugabo yamufashe asambana niyo yamufata ntaburenganzira afite bwo kwihanira kuko hari amategeko kandi abishoboye akaka gatanya ariko guhondagura umuuntu ubu se uyu nubwo ngo yari muri 14 ba nairobi murabona hariho ataniye ni nterahamwe?? cyakoza iyi nkuru nizi comment ngomba kuzabigarura mu nma y’umushyikirano niba kandi abo bagore bahagaririye abandi ari za baringa nabyo bikwiye gusubirwamo ,ikindi nk’umuvugizi w’ubucamanza urya indimi mubona we adakwiye kwigirayo hakaza abashoboye
    ubu se mutegereje ko Prezida ariwe uzaza gukemura nibibazo byo mungo??
    basomymyi mwese mumbabarire dusabe ko uyu mutegarugori arenganurwa
    nibiba ngombwa dusinye pettition.

    • Kay , ndagushimiye kunama zawe mimili agomba gukurikiranywa byanze bikunze urareba uko yagize uyumudamu ngo namafaranga ? noneho ntihazagire uwo bazongera guhanira na ruswa numwe police ndayigaye cyane ibibintu ntibigomba guhagararira aha oya turabyanze .

    • pettition kuri iki kintu ndayishyigikiye?ubu se nasubirayo akamukubita akamwica?

    • Igitekerezo cyawe ndagishyikiye. Umva ngo nsinkunda imyigaragambyo, iyo kwamagana iy’inkoramaraso???????????? yo sinayiburamo.
      Ahubwo abashigikiye ko twakora marche de soutiens kuri uy’umubyeyi nibabigaraze

  • Abantu bamwe batanze comments hano (cyane abagore) barakabya gushyiramo amarangamutima. Ariko bari bakwiye kumenya ko bamwe mu bagore b’ubu batoroshye na mba peee peeee peeeeee. Hari abagabo benshi bumiwe kubera kujujubya n’abagore babo, hari abagabo bahorana agahinda ku mutima n’intimba kubera imyitwarire y’abagore babo. Hari aho ugera ugasanga umugore arasuzugura umugabo we ku rwego rukabije ukumirwa. Hari n’abagabo basigaye bahunga ingo zabo kubera abagore babajujubije, cyane ko ubu udashobora gukangara umugore wawe ngo Polisi itagutambikana.

    Mbere rero yo kwandika amarangamutima nk’aya, mujye mubanza mwibaze impamvu ki umugabo ashobora gukubita umugore we. Rwose hari abagore barenze ihaniro. Iby’uburinganire byateye muri iki gihugu nabyo birimo birakurura ibibazo bitoroshye mu miryango. Mu gihe abadamu bamwe birirwa baririmba ngo barabohowe, ngo Nyakubahwa Kagame yabakuye ku ngoyi, nyamara ubu hari noneho n’abagabo basigaye barira ko baboshywe ko amategeko ariho ubu asa n’aho abapyinagaza agatuma batagira ijambo mu rugo. Birakomeye. Birakomeyeee. Birakomeye bavandiiiiii!!!!!

    Muzabaze Musenyeri NZAKAMWITA Servilien icyo yashatse kuvuga mu nama y’Umushyikirano y’ubushize. Mu by’ukuri Umuryango nyarwanda ubu ufite ibibazo bitoroshye, mu ngo zimwe na zimwe hari ibibazo byavutse bikuruwe n’amategeko Leta iriho ubu yashyizeho ku byerekeye uburinganire. Ntabwo ari ugupfobya ayo mategeko na Leta yayashyizeho, ariko ndababwiza ukuri ko hari ibibazo bikomeye mu muryango (mu ngo) byakuruwe ahanini n’ayo mategeko amwe n’amwe atumvikana neza.

    Ese ubundi kuki buri gihe iyo Umugore atabaje, Polisi yihutira guhita ifata umugabo ikamufunga itabanje ngo inakore iperereza irebe koko intandaro y’ikibazo. Yego turazi ko umugore ari igitsina kiri “faible/weak” ku buryo iyo agize akabazo mu rugo , bihutira kubyegeka ku mugabo, nyamara ushishoje neza ushobora gusanga ibintu ari ibindi.

    Twitonde kandi dushishoze, twirinde guhubuka, kuko dushobora guhohotera umugabo mu rugo rwe kandi nyamara ariwe urengana.

    • TWAMAGANIRE KURE IHOHOTERWA RYUMUTEGARUGOLI. UMUBYEYI NTABWO ALITUNGO LIVUSHWA AMARASO AKA KAGENI. NTI BIKABEHO UKUNDI KU MUNYARWANDA KAZI
      NAMWE MWANDITSE COMMENTAIRE UKO ZILI KOSE, UWOBYABAYEHO NI UMUVANDIMVE WANYU.

      NIZEREKO NTA MUBYEYI BIZONGERA KUBAHO UKUNDI.

  • Eeeeh Mbega inkuru ibabajeee, MIMIRI ni gutya ateye? nkabibona uburyo aba yakunze abagore babandi abagurira amamodoka ukagirango nubundi bumuntu kumbi namahabara yarutishije umugore we. ntacyo bizakumarira MIMIRI WE kwiyorobeka warashegeshe uwo mwana wabandi wishe urubozo nkabibona ntabwo umugore we ajya agaragara yamugize igikange ahora yihisha nihahandi uzapfa nabi amarira yabagore agera ku Mana vuba ubu ubwo byatangiye kuvugwa ntagihe ushigaje ibyo uruhira araje abirye akeye Imana izamuhorera wa mugome we ubwo kandi ugenda wibeshya ko bakubashye ntanisoni ndakugaye nuko umugayo utica pe.

  • Harya ngo ibifi binini ntibizajya bikurikiranwa?

  • Kay nange ndagushyigikiye rwose abashinzwe ihohoterwa rikorerwa mu ngo bakwiye guhagurukira abagabo bameze gutya siwe wenyine hari nabandi nuko abagore babo bamenye ubwenge atari nkuwo wa MIMIRI yahinduye ikigoryi bo bateruye cash zabo bigira muri Amerika izo ningaruka zo gutunga amafranga menshi nta bwenge. kuva byagiye ahagaragara nakenyere ahangane ninzego z’Igihugu kuko bigeze kuri President yasobanura ukuntu yishe umugore gutyo birababaje jye byandenze burya nukubona abantu bagenda kuki atamwirukanye se ngo azane izo ndaya ze cg ko afite amafranga kuki atamutaye ngo ajye muyindi nzu ko afite menshi ntanisoni akanatinyuka akajya mubandi bagabo? ntakwiye kwitwa iryo zina aratukisha abagabo b’imfura bubaha abo bashatse

  • niboroshye amategeko ya divorce kuko niyo ateza ibi bibazo byose.nimba abantu batagishaka kubana babatandukanye nta gutegereza ibimenyetso byinshi.umuntu arivugira ubwe ko adashaka umugabo cg umugore we ko bakomeza kubana ikindi kimenyetso kiba gitegerejwe n’ikihe koko?nibo abo mubona birirwa bicana cg bakomeretsanya nk’uku

  • Mimiri turamuzi ubugome bwe yicishije abantu benshi intambara irangiye umugabo witwa Sirasi Musirikare wacuruzaga Inyama ibyo turabizi kandi azabyishyurira kw’isi

  • Umuseke rwose ibi sibyo tubaziho! Mwikosore

  • ABANTU BAGIKUBITA BAGAKOMERETSA BITWAJE KO BAFITE CASH BISUBIREHO

    POLICE IJYE IBATANGAZA KUMUGARAGARO NUBWO BAFITE CASH NTIBARI HEJURU YAMATEGEKO

    UWO MUGABO UBURERE AHA ABANABE NI UBUHE?

  • ABAGABO CYANGWA ABAGORE TUGE TWIBUKA KO IMANA YO MU IJURU IZATUBAZANGO
    UMUGORE CYANGWA UMUGABO NAGUHAYE ARIHE?WAMUBANIYE UTE?
    NDAHAMYA KO NUBA WARAMUBANIYE NABI NTAJURU WABONA

  • Ntimukihutire guhita muca urubanza mureke Police yacu kandi twizeye itohoze neza ibyabaye, ndabona hari amarangamutima menshi kandi nibyo birababaje ku bantu bari basanzwe babana kandi banabyaranye abana. Byashoboka ko ari accident yabaye biturutse ku kintu batumvikanyeyo ubwabo kandi batabigambiriye.

  • iyo photo iri so fake it might be photoshop cg akaba Ari amaraso yinkoko walah uziko abobantu bazakina ikinigeria pee!!!muranga mukadukorera comedy

  • Ubushinjacyaha bwacu buragaragaye pe. Ngo ihame ni ukudafunga!!! Ngo kumufungura bakurikije itegeko??? Bavuze se ko ibififi binini bidakorwaho; kandi nta uvugana ibiryo mu kanwa. Ariko ayo mategeko muvuga ko hari abandi bayazi, ubwo muba mubeshya nde? Ubushinjacyaha burigenga rwose turabizi,Ariko mugabanye kurya ruswa, mu classa dossier, kandi ubugenzacyaha bwasanze akwiye gukurikiranwa. Kuva ryari se parquet ikora iperereza.. uko mukora ntitubizi. Mbabajwe nuwo mugore wari uzi ko agiye kurenganurwa none mumugabije umwishi we, ngo muracyari mu iperereza. Ubuse namwica parquet izavuga iki noneho?? Ya mvugo yanyu yuzuye uburyarya ngo “mubabajwe nibyabaye, ngo kandi ikibazo inzego z’umutekano zirimo kugikurikirana??” Yewe Prezida wacu ararushya nubusa, inda mbi yabo bakorana ntizatuma aho yifuza kugeza u Rwanda ruzahagera.

  • Iri n’ ikosora kuva polisi yamurekuye buriya hari impamvu. Njye sinakubita umugore gusa kwihangana kwacu ntikungana buriya hari icyatumye abikora

  • Ariko ibibera mu Rwanbda rwacu ubanza nta handi biba! Guhishira umugizi wa nabi nk’uriya ntumuvuge izina ngo amenyekane hose mu gihugu, mwumva bituganisha he? Nyamara ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro! Sinibereye aha!

  • ABAGORE BITONDE DII KANDI MUMENYEKO NIBA LETA YARASHYIZEHO AMATEGEKO AHONYANGA ABAGABO NATWE NTITUZABA NSINANGUFI TWESE. TUZAJYA TWIRWANAHO BIBAYE NGOMBWA. NZI ABAGABO 5 BAMAZE KWIYAHURA KUBERA ABAGORE BABO. MY COUSIN UMUGORE WE POLICE IRAMWENDA BYA HATALI YAMUBAZA NGO BAZAGUFUNGA CG NARAYE KULI POLICE KUBERA AMAKOSA YAWE. ABIGENZE ATE UBWO? URIYA MUGORE YIHANGANE SIMUZI ARIKO NURIYA MUGABO NTAZONGERE.AJYE AKUBITA MUNSI Y IKIRENGE CG IKIBUNO KANDI ABANA BATAREBA

  • Niba hari umuntu uzi uko bakora petition nadufashe ayikore twamagane twivuye inyuma iyi nkoramaraso. Ibyo gufungurwa ngo yambuwe passeport byo biteye isoni. Ese yamukubise passeport. Umushinjacyaha nagire ikimwaro.Ndababaye.

  • muri rwa ruzungu rwo kwa Mitterrand,baravuga NGO:”Selon que vous serriez riches ou miserables,le jugement du cour,vous rendra noirs ou blancs”.ngayo nguko uwo Mugabo yabaye umwere kubera afire akantu.Ariko nibi by a gender bitaraza,gukubita umugore ni ububwa….mundangagaciro z umuco nyarwanda…kabone n iyo yaba yafuditse.Ariko se umuntu washatse mbere ya za 1992;ubu ntafite Ababa bakuru?!!bagiye bakebura papa wabo?!cg bagaprotecting mama wabo??!Ni amahano,ubundi abantu barambanye gutyo ntibaba bakirwana…ni kabutindi iri mu rugo rwabo.

  • kuki mutatweretse amafoto ye?

Comments are closed.

en_USEnglish