Digiqole ad

Somalia: Al-Shabab yishe abatinganyi babiri, n’uwo yita intasi ya Ethiopia

 Somalia: Al-Shabab yishe abatinganyi babiri, n’uwo yita intasi ya Ethiopia

Umutwe wa al-Shabab wongereye ibitero haba muri Somalia no muri Kenya mu myaka ishize

Umutwe ugendera ku matwara ya kislamu Al-Shabab wishe abagabo batatu barimo babiri bashinjwaga ubutinganyi, n’undi umwe bashingaga kuba intasi ya Ethiopia bafata nk’umwanzi ukomeye.

Umutwe wa al-Shabab

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko aba bagabo bose uko ari batatu biciwe mu ruhame, mu mujyi wa Buale wo mu gace ka Jubaland (middle Juba) muri Somalia. Bose bishwe barashwe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ali Shabab ifite ukuri mu kutemera ubutinganyi. Ariko ibyo kubica byo, bariha inshingano zitari izabo. Abo bica baremwe nImana, ni nayo ifite gusoza ubuzima bwabo muri iyi si ku gihe yagennye. Kubahora ko ari abanyabyaha ukabica nawe uri undi munyabyaha, buriya uba wiciriye urubanza. Ari abakora ubusambanyi, na Ali shabab yirirwa yica abantu, ishuka ibibondo ngo bizirikeho ibisasu bakabavutsa ubuzima, bose ni abanyabyaha, icyo mbifurije ni uguhinduka,Nyagasani Yezu Kristu abagenderere nk’uko yagendereye Sauli nawe wari umwicanyi, akamuhindura intumwa ye, akayobora benshi ku nzira y’amahoro n’ubugingo buhoraho.Niba Kristu yaraje mu isi akigisha abanyabyaha ngo bahinduke akanabapfira, umunyabyaha yica undi munyabyaha nka nde? Mureke, mbere yo gutokora abandi, tubanze twitokore ubwacu

  • al-Shabab. Nk’umutwe ugendera kumahame y’imyemerere, ufite ukuri mukutemera ababana bahuje ibitsina.

    Ariko ikinyobera ni uko ubusanzwe mumahame ya Islam, ntabwo byemewe gushinza umuntu ibyaha utamubonye abaikora. Ikindi ni uko niyo wamubona, kirazira kubivuga cyangwa kumushyira kumugaragaro.

    Si nunva rero ukuntu bafashe umwanzuro wo kwica abantu kubera ko babakekaho kuryamana bahuje ibitsina.

    Ikindi kandi ntaburenganzira nabumwe bafite bwo kwica abantu babahora ko batemera ibyo bemera. ibi rero bituma nibaza niba mubyukuri Ikintu aba bantu imana, kibatuma kwica abatemera ibyo bemera, kibatuma gutesha umutwe isi yose, kibatuma kwica bene wabo ngo bararwanira imana, ni icyo kintu atari shitani.

    Nge ntekereza ko icyo bita imana atariyo ahubwo ari shitani, kuko nimba imana ariyo ibatuma gukora ibyo bakora, iyo mana nimbi kandi ntikwiye kwemerwa kuko ntaho itaniye na shitani.

Comments are closed.

en_USEnglish