Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 02

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 02, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa kane. Kuwa kane umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.18, none kuri uyu wa gatanu wageze ku mafaranga 103.2, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 02. Agaciro k’umugabane mu […]Irambuye

Zimwe mu mpinduka Perezida Kagame yagaragaje zahindura imikorere ya AU

Ku cyumweru, tariki tariki 29 Mutarama, Perezida Kagame yagejeje ku mwiherero w’Abayobozi bakuru b’ibihugu bya Africa Raporo yari amaze amezi hafi atandatu ategura nk’uko yari yabisabwe, ikubiyemo imyanzuro yagenderwaho havugururwa imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe. Inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe “African Union (AU)” yabereye i Kigali mu 2016, niyo yasabye Perezida Paul Kagame […]Irambuye

Uburyo ECOWAS yakemuye ikibazo cya Gambia byahesheje ishema Africa –

Mu nama yabereye mu muhezo, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa, muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa uburyo byitwaye mu gushakira umuti ikibazo cya Gambia, n’uburyo byahisemo guha agaciro abaturage bititaye ku muntu umwe. Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi Umuryango […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro karenga miliyoni 450

*Uko byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” kuri uyu wa kane Kuri uyu 02 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 451 867 700. Banki ya Kigali (BK) yizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ibayeho, niyo […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 06

Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 06, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa kabiri. Kuwa kabiri umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.12, none kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.18, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 06. Agaciro k’umugabane mu […]Irambuye

Bayobozi b’inzego z’ibanze mwirinde kurya utwa rubanda tutari bunabahaze –

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobobozi bose batowe mu karere ka Nyarugenge, inzego z’umutekano ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kabone yabaye kuri uyu wa kane, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwirinda kurya utw’abaturage tutaribunabakize. Ku murongo w’ibyizwe muri iyi nama, harimo ibibazo bitandukanye birimo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari, ibibazo by’umutekano n’imiyoborere, ruswa, n’ibindi. […]Irambuye

Abahanzi b’imideli barasingiza ‘Made in Rwanda’, Abaguzi bati “Leta yarihuse”

Abahanzi b’imideli, n’Abanyarwanda banyuranye bagura ibikorerwa mu Rwanda, barashima cyane gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ ngo yaje ije kubahesha agaciro. Kuva muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa Politiki zo guca no kugabanya ingano y’ibikoresho n’imyambaro byakoze biza mu Rwanda, by’umwihariko imyenda, inkweto, ibikapu by’abagore n’ibindi bizwi nka ‘Caguwa’. Izi […]Irambuye

Polisi ya Malawi irahigisha uruhindo abishe umunyarwanda w’impunzi

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 30 Mutarama, umusore w’umunyarwanda witwa Misigalo Kamiziyo w’imyaka 19 yishwe n’abagizi ba nabi hafi y’inkambi y’ahitwa Dzaleka, abamwishe bataramenyekana ngo Polisi ya Malawi iri kubahigira kutababura. Umuvugizi wa Polisi y’Akarere ka Dowa witwa Richard Kaponda yatangaje ko abahitanye uriya musore bataramenyekana. Amakuru ya Polisi akavuga ko Misigalo yishwe anigishijwe […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe asaga miliyoni 20 z’amafrw

Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga n’imigabane ya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 20 631 000. Hacurujwe imigabane 165,900 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 14,931,000. Yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Crystal Telecom uhagazeho. Hacurujwe kandi impapuro […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho 03 Frw

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 03. Kuwa mbere umugabane w’iki kigega wa ku mafaranga 103.09, no kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.12, bivuze ko wazamutseho amafaranga 03. Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku […]Irambuye

en_USEnglish