Digiqole ad

Uburyo ECOWAS yakemuye ikibazo cya Gambia byahesheje ishema Africa – Kagame

 Uburyo ECOWAS yakemuye ikibazo cya Gambia byahesheje ishema Africa – Kagame

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari mu nama kuri Smart Africa, muri Ethiopia.

Mu nama yabereye mu muhezo, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa, muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa uburyo byitwaye mu gushakira umuti ikibazo cya Gambia, n’uburyo byahisemo guha agaciro abaturage bititaye ku muntu umwe.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari muri iyi nama kuri Smart Africa
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari mu nama kuri Smart Africa, muri Ethiopia.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi Umuryango wa Africa yunze ubumwe unengwa cyane cyane ibijyanye no gushyira mu bikowa imyanzuro iba yafashwe n’uyu muryango, ngo hari n’intambwe nziza iri kugenda iterwa mu mibereho myiza n’umutekano w’abaturage, kandi bitari kugerwaho iyo hatabaho gushyira hamwe.

Ati “Urugero ko hari icyo dushobora gukora ntabwo rugoye kurubona. Urugero rw’umuryango wa Economic Community of West African States (ECOWAS) n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) yabashije gukuraho imbogamizi ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Africa ko nta cyatuma Africa yose idakora nk’ibyo iriya miryango yombi yakoze ku buryo bwagutse, nk’uko Africa yabashije kumvikana kuri Pasiporo Nyafurika.

Ati “Urundi rugero ni uburyo ikibazo cya Gambia cyakemuwe. Abayobozi ba ECOWAS bumvikanye ku ihame ry’uko Uburenganzira bw’Abanya-Gambia bugomba kurindwa.”

Kagame yavuze ko impamvu ECOWAS yagize icyo igeraho bishingiye ku mpamvu ebyiri nyamukuru.

Ati “Bakoreye hamwe bashaka umwanzuro uboneye kandi utanga amahoro, kandi bashyize imbere inyungu z’abaturage, aho gushyira imbere iz’umuntu umwe ku giti cye.”

Akomeza agira ati “ Icyavuyemo ni uko habonetse Serivise idasanzwe ku baturage ba Gambia natwe twese muri Africa.”

Perezida Kagame yashimiye cyane ‘ECOWAS, n’abayobozi bagize uruhare rugaragara mu gukemura ikibazo cya Gambia, by’umwihariko Alpha Conde wa Guinea, Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, Macky Sall wa Senegal, na Muhammadu Buhari wa Nigeria.

Ati “Ndashaka kubabwira ko bwaduhesheje ishema, mugaragaza ko ibyo duhora tuvuga hano mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe bifite icyo bivuze.”

Uburyo ECOWAS yitwaye mu kibazo cya Gambia ikagikemura vuba byihuse kandi nta buzima buhangirikiye, ngo byatanze urugero rukomeye kuri Africa yose ko iramutse ishyize hamwe hari byinshi yakwikemurira.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • aba niggaz barumva se iyaba byakundaga tukaba united

  • Ni byiza, ariko yaya jameh we yemeye ko haba urubuga rwa politiki aratsindwa kimwe na Buyoya watsinzwe na Ndadaye.Twebwe duhagaze he?

  • ngaho rero EAC nibigane ikemure ikibazo cy uburundi Nkurunziza wigize ikinani agaca amazi africa yose n isi yose,dore ntakijya mu nama zabo ntanubwo akivugwa,iriya ni power kbs,abarundi bo barazira iki?

  • Ejo bundi nagiye kumva numva Theresa MAY aravuze ngo “the UK AND USA HAVE THE RESPONSIBILITY TO BRING LEADERSHIP TO THE WORLD”!!!

  • Hari n’undi jye njya nibaza buryo ki azarekura ubutegetsi bikanyobera.

Comments are closed.

en_USEnglish