Digiqole ad

Bayobozi b’inzego z’ibanze mwirinde kurya utwa rubanda tutari bunabahaze – Min. Kaboneka

 Bayobozi b’inzego z’ibanze mwirinde kurya utwa rubanda tutari bunabahaze – Min. Kaboneka

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobobozi bose batowe mu karere ka Nyarugenge, inzego z’umutekano ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kabone yabaye kuri uyu wa kane, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwirinda kurya utw’abaturage tutaribunabakize.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kaboneka Francis aganira n'aba bayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Karere ka Nyarugenge.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis aganira n’aba bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyarugenge.

Ku murongo w’ibyizwe muri iyi nama, harimo ibibazo bitandukanye birimo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari, ibibazo by’umutekano n’imiyoborere, ruswa, n’ibindi.

Ikibazo cyo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari biteye inkeke ndetse bikabangamira iterambere ry’umujyi, nicyo cyafashe umwanya munini cyane muri iyi nama.

Ubwo abayobozi batowe n’abaturage mu nzego z’ibanze bahabwaga ijambo ngo bagire icyo bavuga, bamwe muri bo batunzwe urutoki ‘Ruswa’ ko iri mu bituma hacyubakwa inzu zo mu kajagari, ndetse ngo ikanaba intandaro ya Serivise mbi z’abatanga ibyangombwa byo kubaka.

Bagaragaje ko ruswa iri mu bituma inzu zo mu kajagari zikomeza kubakwa kuko ngo inzu zubakwa abayobozi bareba kugeza zuzuye nyuma zikaza gusenywa n’ubuyobozi.

Uwitwa Nshakirabandi Evariste yagize ati “Ikigaragaza ko ruswa iriho, ko iribwa ni uko hari inzu z’akajagari zagiye ziboneka zubatswe, kandi zikubakwa abayobozi babireba zikarinda zuzura.”

Ntabuhungiro Jean Bosco, umuyobozi w’umudugudu wa Karama, Akagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara we asanga icyaca imyubakire y’akajagari ari ubunyangamugayo bw’abashinzwe imyubakire.

Ntabuhungiro ngo yageze mu Mujyi wa Kigali mu 1971, n’ubundi hari Politiki yo kurwanya kubaka mu kajagari, ariko ngo abo Leta yahaga kurwanya kubaka mu kajagari byabateye gukira no kuzamuka vuba byihuse, kuko aribo ahubwo ngo babikora.

Ati “Igikwiriye ni ubunyangamugayo, kurwanya akajagari birasaba ubunyangamugayo no gukorera hamwe.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kuba inyangamugayo bakirinda kurya ruswa y’ubusabusa, kuko ngo iyo bariye ruswa y’umuturage akubaka mu kajagari baba bamuhemukiye.

Yagize ati “Muharanire kuba inyangamugayo mwirinde kwiyandarika, mwirinde kurya ubusa mushaka utuntu tutari bubakize, mwirinde umuvumo w’abaturage urarya umuturage ejo bamusenyera uwo muvumo we n’ayo marira ye azakugaruka uko bizagenda kose bitinde bitebuke, mwirinde uwo muvumo.”

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagejeje kuri Minisitiri Kaboneka imbogamizi babona mu bijyanye n'imyubakire n'imiturire.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagejeje kuri Minisitiri Kaboneka imbogamizi babona mu bijyanye n’imyubakire n’imiturire.

Abatowe mu nzego z’ibanze kandi bavuze ko ikibazo cyo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari bitizwa imbaraga n’imitangire mibi ya Serivise mu bayobozi bashinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Hategekimana Isimael, umuyobozi w’abikorera mu isoko rya Rwezamenyo yavuze ko asanga hari aho ubuyobozi bubishyiramo intege nkeya cyane cyane ubwo hejuru.

Ati “(Umuntu) ufite parcel ipimye, ifite ibyangombwa byo guturwamo kugira ngo abashe kubona icyangombwa cyuzuye cyo kubaka biragoranye. Umuntu arashaka icyangombwa cyo kubaka urugo kikamara amezi atandatu akanyura inzira ya panya.”

Kuri iki kibazo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza utemeranya n’ibyo Hategekimana Isimael avuga, yavuze ko muri Kigali umuturage usabye icyangombwa cyo kubaka ngo agomba gusubizwa bitarenze iminsi 21 , ngo iyo irenze umuturage agomba kujya kurega mu buyobozi.

Mu Karere ka Nyarugenge konyine habarurwa ingo 15 580 zituye mu manegeka zigomba kwimurirwa mu bindi bice.

Kuba umuntu atuye mu manegeke ni ukuba atuye ku musozi ahari ubutumburuke burenze 30%, aturiye inkengero z’ibishanga muri metero 20 cyangwa mu nkengero za ruhurura muri metero eshanu.

Umuyobozi w'umjyi wa Kigali Monique Mukaruliza avuga ko usabye icyemezo cyo kubaka asubizwa mu minsi 21 yarenga ngo umuturage aba afite uburenganzira bwo kuregera ubuyobozi ko yarenganijwe.
Umuyobozi w’umjyi wa Kigali Monique Mukaruliza avuga ko usabye icyemezo cyo kubaka asubizwa mu minsi 21 yarenga ngo umuturage aba afite uburenganzira bwo kuregera ubuyobozi ko yarenganijwe.
Minisitiri Kaboneka yahaye abayobozi b'inzego z'ibanze umwanya ngo bavuge uko ikibazo cyo kubaka mu kajagari gihagaze.
Minisitiri Kaboneka yahaye abayobozi b’inzego z’ibanze umwanya ngo bavuge uko ikibazo cyo kubaka mu kajagari gihagaze.
Kaburimbo Hamza, umuyobozi w'umudugudu w'Umurava, muri Nyarugenge abwira Minisitiri ko mu mudugudu we bakorana n'izindi nzego mu kurinda ibyaha no kubaka mu kajagari.
Kaburimbo Hamza, umuyobozi w’umudugudu w’Umurava, muri Nyarugenge abwira Minisitiri ko mu mudugudu we bakorana n’izindi nzego mu kurinda ibyaha no kubaka mu kajagari.
Abayobozi banyuranye mu mujyi wa Kigali bari muri iyi nama.
Abayobozi banyuranye mu mujyi wa Kigali bari muri iyi nama.
Hari abayobozi batandukanye batowe mu karere ka Nyarugenge kuva ku mudugudu kugeza ku karere.
Hari abayobozi batandukanye batowe mu karere ka Nyarugenge kuva ku mudugudu kugeza ku karere.
Abayoboye inzego z'umutekano mu mujyi wa Kigali ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.
Abayoboye inzego z’umutekano mu mujyi wa Kigali ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Arabe yumva Madame Vice Mayor wa Kicukiro n’abambari be bihaye kuza guhagarika abaturage biguriye umudugudu bakawubaka ngo nuko batubakishije ibara rimwe ry’amabati yifuza ngo indege ijye iza ifotore isange bisa. Wowe wigeze ubona umudugudu w’amazu 1500 wubatswe n’abantu batandukanye ibisenge bisa?Ruswa mushaka irabasema aho nibereye

  • nguwo Umuyobozi abaturage dukunda. iburasirazuba, amajyepfo,amajyaruguru, iburengerazuba, umujyi wa kigali, dutoye ba minisitiri Kaboneka niwe waba uwa mbere. Komeza ujye udusura mu turere, turagukunda pe. Kaboneka turagusengera uzakomeze uyobore iyi minisiteri kuko niwe muyobozi urengera rubanda

  • Minister Kaboneka se ubwo ayobewe ko abo abwira ari ba ntampuhwe? Umuntu ukurandurira imyaka, akakwimura nta ngurane cyangwa akagukoresha ataguhemba, ikindi kibi atagukorera ni ikihe ko aba yamaze kukwica uhagaze?

    • Yewe uwamugeza akareba umuyobozi ushinzwe amajyambere mu mudugudu wa rugazi witwa BUJENI wigize rwiyemezamirimo wubakira abantu utuzu twamafuti kuko ntawadusenya ubu niwe rwiyemezamirimo dufite ukomeye mumudugudu wa RUGAZI uwo atubakiye wese arasenyerwa mbese biteye ubwoba peee akubakira yakiye nabo bakorana ruswa bose abo mumudugudu!!!!!!!!!!!!! yewe keretse Minisitiri ahigereye

Comments are closed.

en_USEnglish