Digiqole ad

Zimwe mu mpinduka Perezida Kagame yagaragaje zahindura imikorere ya AU

 Zimwe mu mpinduka Perezida Kagame yagaragaje zahindura imikorere ya AU

Perezida Kagame avuga kuri iyi raporo

Ku cyumweru, tariki tariki 29 Mutarama, Perezida Kagame yagejeje ku mwiherero w’Abayobozi bakuru b’ibihugu bya Africa Raporo yari amaze amezi hafi atandatu ategura nk’uko yari yabisabwe, ikubiyemo imyanzuro yagenderwaho havugururwa imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Perezida Kagame avuga kuri iyo raporo
Perezida Kagame avuga kuri iyi raporo

Inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe “African Union (AU)” yabereye i Kigali mu 2016, niyo yasabye Perezida Paul Kagame gutegura izi mpinduka zavugurura imikorere y’uru rwego.

Ijambo yabagejeje ku bakuru b’ibihugu twakuyemo iyi nkuru, rikubiyemo amagambo agaragaza ko we n’impuguke bakoranye, bashingiye ku zindi raporo n’imyanzuro yagiye ifatwa, babashije gutanga raporo ikubiyemo imyanzuro yatuma Africa iva mu kuvuga gusa, ahubwo igatangira gushyira mu bikorwa.

Raporo ikubiyemo inama zatuma Africa yigenga mu bukungu, mu mikorere, kandi igatera imbere kuko yasigaye inyuma bihagije.

Ubwe, Kagame yivugira ko bibabaje kuba hari Abanyafurika biganjemo urubyiruko bakigwa mu Nyanja n’Ubutayu bajya gushaka imibereho myiza, kugera aho bumva ko bakwemera kuhasiga ubuzima aho kuguma mu bihugu byabo.

Asaba Abanyafurika gushyira hamwe kuko iyo batandukanye baba bahaye urwaho abifuza kubakoresha no kubacamo ibice, kandi yongera gusubiramo kenshi ko niba Abanyafurika bashaka gutera imbere bagomba kujya bashyira mu bikorwa ibyo baba bumvinye

Raporo y’imyanzuro n’inama za Perezida Kagame na Komite bakoranye ikubiye mu Nkingi enye (4):

*Kwita ku bikorwa by’ingenzi kurusha ibindi ku mugabane wa Africa gusa (Focus on key priorities with continental scope)

Kuri iyi nkingi, Raporo ya Perezida Paul Kagame isaba ko kugira ngo ishyirwe mu bikorwa ivuga ko kugira intego (focus) zisobanutse zita ku bikorwa by’ingenzi bizafasha mu guhangana n’ikibazo cyo gucikamo ibice kwa AU kandi binatange uburyo bwiza bwo gusaranganya imirimo mu miryango y’ubukungu y’uturere.

Icyangombwa kikaba kureba ngo ni uruhe rwego, rwo mu kihe kiciro rufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo runaka cyabonetse.

-Aha, Inama (recommendation) ya mbere Raporo ya Kagame igaragaza, ni uko AU yajya yita ku bibazo bicye by’ingenzi, bya bibazo biba bireba Africa nk’Umugabane, nk’ibibazo bya Politike, Amahoro n’umutekano, iby’ubukungu nka ‘Continental Free Trade Area’, guhagararira no kubera ijwi Africa ku rwego rw’isi.

-Inama ya kabiri, ni uko habaho gusaranganya cyangwa gutandukanya imirimo (division of labour) mu buryo busobanutse hagati ya AU, Imiryango y’Ubukungu y’Uturere (nka EAC), Imiryango y’uturere (nka IGAD), Ibihugu binyamuryango, n’izindi nzego zo ku rwego rw’umugabane.

 

*Kuvugurura inzego za AU kugira ngo zibashe gutanga umusaruro

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibihugu bya Africa ko kugira gahunda zisobanutse ntacyo byageraho udafite inzego zubatse neza kandi zishobora gutanga umusaruro mwiza no gushyira mu bikorwa izo gahunda.

Aha akavuga ko iyi gahunda yo igomba gukora ubwitonzi n’ubushishozi.

-Inama ya mbere atanga hano, ni ukubanza gukora igenzura ritera imikorere mibi y’inzego n’umusaruro mucye, hakarebwa igituma habaho imitangire mibi ya Serivise. Iri genzura kandi ngo rigomba gukorwa vuba byihuse.

-Inama ya kabiri, ni ukuvugurura imikorere n’imiterere ya Komisiyo, kugira ngo bagire ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ingenzi biba byemejwe.

-Ikindi, ni uko Ubuyobozi bwo hejuru bwa Komisiyo bugomba gushyira hamwe kandi bugakorera ku ntego.

Kagame yavuze kandi ko by’umwihariko hari inzego zigomba kwitabwaho byihuse nka “New Partnership for Africa’s Development (NEPAD)”, kuko n’ubwo yahujwe na Komisiyo nk’urwego Tekinike, mu bikorwa ngo ntirinjira muri Komisiyo neza.

-Inama ya mbere batanze kuri ibi, ni ukwinjiza NEPAD muri Komisiyo neza, byakunda ikagirwa Ikigo cy’Iterambere cya AU, kikajya gikurikirana ibikorwa by’ingenzi byemejwe ndetse no gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

-Indi nama, ni uguha ingufu urwego rwa ‘African Peer Review Mechanism (APRM)’ kugira ngo rubashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa no kugenzura ibijyanye n’imiyoborere muri Africa.

-Indi nama, ni uko imikoree n’inshingano by’inzego z’ubutabera n’Inteko Ishinga Amategeko ya Africa byasubirwamo kandi bigasobanuka.

-Indi nama, ngo yafasha Akanama k’umutekano n’amahoro “Peace and Security Council (PSC)” kugera ku ntego zako, ni impinduka zirimo gukomeza imikorere yako n’uruhare rwako mu gukumira amakimbirane no kurangiza ibibazo, no gushyiraho amategeko yakwifashishwa mu gihe Akanama kagiye kwiga ku kibazo cy’igihugu kinyamuryango cy’Akanama

-Indi nama irareba Ibigo Tekinike byihariye “Specialised Technical Agencies (STAs)” bigomba kuvugururwa kandi zigahabwa icyerekezo.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri ikibazo mu mikorere y’inzego za AU, by’umwihariko ‘Permanent Representatives Committee (PRC)’ isa n’ikora inshingano zitari izayo, kuko ngo usanga iba ishaka kugenzura imikorere ka Komisiyo kandi ataricyo ishinzwe.

Ibi ngo bikabangamira imikorere n’umusaruro wa Komisiyo, ndetse n’uwa PRC nyir’izina, dore ko ngo hari imyanzuro myinshi idindizwa na PRC.

-Aha, inama ikaba ko PRC yakurikiza amategeko n’imikorere biteganywa n’inshingano yahawe, kandi ikajya yita ku guhuza AU n’ibihugu, no gukora nk’urwego rutanga inama kuri ‘Executive Council’ aho kwiha kugenzura Komisiyo.

Kagame kandi avuga ko kuvugurura neza imikorere ya AU bigomba no kujyana no guteza imbere abaturage.

-Aha, inama ngo ni uko AU igomba gushyiraho umubare fatizo w’abagore n’urubyiruko (women & youth quotas) mu nzego zose zayo, ndetse no guha umwanya abikorera.

-Indi nama, ni ugukomeza African Volunteer Corps, imikino n’umuco hagati y’ibihugu bya Africa, no guha abaturage bose babyifuza Pasiporo Nyafurika byihuse.

 

*Gucunga neza ibikorwa bya AU mu rwego Politike n’urw’imikorere (Manage the business of the African Union efficiently and effectively at both the political level and the operational level)

Aha Kagame yavuze ko imikorere y’Inama ya AU (African Union Summit) itanoze, ndetse bikabangamira ifatwa ry’imyanzuro no kuyishyira mu bikorwa.

Ngo inama ziba ziteganyijwe muri ‘AU Summit’ zibangamirwa n’izindi gahunda nyinshi ziba zateguwe kandi ziba zidakeneye abakuru b’ibihugu.

Ibi ngo bituma abakuru b’ibihugu batabona umwanya wo kumvikana ku bibazo biba bikeneye ko babifataho imyanzuro mu nama rusange.

-Inama ya mbere, ni uko Inama ya AU igomba kuba ifite ibibazo by’ingenzi bitarenze bitatu byo gukemura kuri buri ‘Summit’, ibindi bibazo bikoherezwa muri Executive Council.

-Impande ziba zaturutse mu mahanga (external parties) zigomba gutumirwa mu nama mu gihe hari ikintu kidasanzwe kigomba kwigwaho, bisabwe na AU.

-Inama zo gukomeza ubufatanye zitegurwa na ‘external parties’ zigomba gusubirwamo hagamijwe kunoza ubufatanye. Kandi ngo aho gutumira ibihugu byose, Africa ishobora guhagararirwa na Chairperson wa AU, abamwungirije, Chairperson wa Komisiyo na Chairperson w’Imiryango y’Ubukungu y’Uturere.

-Abakuru b’ibihugu bagomba guhagararirwa gusa muri ‘Summit’ n’abayobozi batari munsi ya Vice-President cyangwa Minisitiri w’Intebe.

-Uburyo buriho bwo guhana bugomba gukomezwa kandi bikajya bishyirwa mu bikorwa.

 

*Gutera inkunga mu buryo buhoraho AU (Finance the African Union ourselves, and do so sustainably)

Inkingi ya kane ya Raporo Kagame, ijyanye no gutera inkunga Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Perezida Kagame ati “Twumvikanye ko togomba kwiyishyurira. Ni ikibazo cyo kwigenga, agaciro no kwishyiriraho ibitubereye.”

Yongeraho ati “Porogaramu zacu ku kigero cya 97% ziterwa inkunga n’amahanga . Kugera mu kuboza 2016, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abanyamuryango bari barishyuye umusanzu wabo wuzuye.”

Aha, yavuze kandi ko Africa itagomba kurambiriza kuri bimwe mu bihugu bya Africa bikomeye kugira ngo ikemure ibibazo byayo.

Ati “Tugomba twese gutanga umusanzu kugira ngo twizere ko AU ibasha gukomeza kwita ku bidufitiye inyungu n’ibikorwa by’ingenzi.”

-Inama ya mbere itangwa, ni ugushyira mu bikorwa bidatinze umwanzuro wa Kigali 2016 “Kigali Decision” witiriwe Dr. Donald Kaberuka, abandi bita “Taxe Kabruka”. No gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro.

Uyu mwanzuro usaba ibihugu bya Africa gutanga muri AU 0.2% by’imisoro iva kubyinjizwa mu gihugu (importations). Gusa, uyu mwanzuro hari ibihugu ngo bitarawemera.

-Ingano y’umusanzuro utangwa ubu kandi ngo igomba gusubirwamo hashingiwe ku bushobozi bwo kwishyura, ubufatanye ndetse no gusangira umuzigo ku buryo bungana, mu rwego rwo kwirinda ko impungenge ziba nyinshi.

-Komite y’Abaminisitiri b’imari 10 igomba kwirengera inshingano z’ingengo y’imari ya AU n’ibibazo byayigaragaramo, no gushyiraho amategeko asobanura uburyo bwo gucunga imari no gusobanura uko ikoreshwa.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatwa na AU, kuko ngo hari imyanzuro irenga 1500 yafashwe na AU ariko ugasanga umusaruro cyangwa uburyo ishyirwa mu bikorwa biri hasi.

Bityo, asaba ko amabwiriza yatanze ku buryo AU yavugururwa asuzumwa vuba, akemezwa burundu kandi agatangira gushyirwa mu bikorwa, kudashyira mu bikorwa ibyo Africa iba yiyemeje aribyo biyidindiza.

Asaba kandi ko muri Komisiyo hashyirwamo urwego ruhoraho ruzajya rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’inama we n’itsinda ry’impuguke 9 bakoranye batanze.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ijya kurisha ihera ku rugo.

    • @Kagabo ibyuvuga nukuri, kuki tujya kubwiriza abandi ibyotudakora?

    • Hera ku rwawe. Nirutungana n’igihugu kizatungana.
      Okey?

Comments are closed.

en_USEnglish