Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro karenga miliyoni 450 z’amafrw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro karenga miliyoni 450 z’amafrw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Uko byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” kuri uyu wa kane

Kuri uyu 02 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 451 867 700.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Banki ya Kigali (BK) yizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ibayeho, niyo yacuruje cyane dore ko hagurishijwe imigabane yayo 1,975,000 ifite agaciro k’amafaranga 450,179,700; Yacurujwe muri ‘deals’ indwi (7).

Iyi migabane yacurujwe ku giciro yariho ubushize cy’amafaranga 228 ku mugabane, bivuze ko agaciro k’umugabane wa BK katahindutse n’ubwo yacuruje cyane.

Mu gihe kitageze no kucyumweru, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro hafi ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bigaragaza ikizere abashoramari bayifitiye, nka Banki ya mbere y’ubucuruzi mu Rwanda.

Ku isoko hacurujwe nanone imigabane 8,200 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 1,148,000; Yacurujwe muri ‘deal’ imwe. Imigabane ya Bralirwa yacurujwe ku giciro yariho ubushize k’amafaranga 140 ku mugabane, bivuze ko agaciro k’uyu mugabane katahindutse.

Hacurujwe kandi imigabane 6,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 540,000; Ycurujwe muri ‘deals’ enye (4). Imigabane yose yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Crystal Telecom uhagazeho kuva mu ntangiriro z’icyumweru.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko Ku isoko ry’imari n’imigabane bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa EQTY uhagaze amafaranga 334, uwa NMG amafaranga 1200, KCB amafaranga 330 naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 245 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura (bids) buhari.

Ku isoko hari kandi imigabane 20,900 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 86,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 23,200 iri hagati y’amafaranga 85 – 90 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, mu gihe ubusabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro zifite agaciro k’ibihumbi 700 ku mafaranga 100.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • murakoze mbese niba bishoboka mwaduha ubusobanuro neza Ku isoko ryimari nimigabane? mbese rikora gute?mbese nirya buri wese muri make imigababe mike yagurwa ningahe? kuko nta go twese dufite amafaranga menshi ikindi inyungu iboneka ITE? icyanyuma mbese RSE ikorera he? nkurugero utuye muhanga ushaka kubukora byagenda gute? murakoze mumbabarire usoma iyi comment ansubize!!! turashaka gusobanukirwa murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish