Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 03

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 03, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa gatanu ushize. Kuwa mbere umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.29, none kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.32, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 03. Agaciro k’umugabane […]Irambuye

Dukwiye guhora dutaka inzara ngo ni uko imvura itaguye? –

Petit Stade Amahoro – Kuri iki gicamunsi aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu, utugari, imirenge by’Akarere ka Gasabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gufata amazi y’imvura, ndetse no gukoresha imigezi bakuhira aho guhora bataka inzara kubera ko imvura itaguye. Kuri uyu wa kabiri, Abayobozi mu nzego z’umudugudu, akagari, imirenge n’Akarere ka […]Irambuye

Manda ya II ya Paul Kagame yageze kuki mu miyoborere

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane, hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni

Kuri uyu wa mbere tariki 06 Gashyantare 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe gusa imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 288,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65,869,600, yacurujwe muri ‘deals’ enye. Iyi migabane ya BK yacurujwe ku mafaranga 230, bivuze ko agaciro k’umugabane w’iyi Banki iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinwe wazamutseho […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 09

Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 09, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa gatanu ushize. Kuwa gatanu umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.20, none kuri uyu wa mbere wageze ku mafaranga 103.29, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 09. Agaciro k’umugabane […]Irambuye

Mu mezi atandatu RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyari 514.9

Kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Kuboza 2016, cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 514.9 z’amafaranga y’u Rwanda, kiba cyesheje muhigo cyari cyiyemeje ku kigero cya 99.7%. N’ubwo intego y’amafaranga miliyari 516.5 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyari gifite muri ariya mezi atandatu habuzeho gato ngo igerweho, ugereranije […]Irambuye

Ihohoterwa ryo mu ngo rigenda ryiyongera aho kugabanuka – Police

* Imvugo ngo “ni ko zubakwa” ikwiriye gucika Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 1994, ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka nk’uko byatangijwe na  ACP Theos Badege mu Kiganiro-Nyunguranabitekerezo cyateguwe n’URUNANA RW’ABANYARWANDAKAZI, Family Magazine, Womenmag.rw, n’ibindi bigo. Ikiganiro nyungurana-bitekerezo cyateguwe ku bugatanye bw’ibigo bitandukanye byavuzwe […]Irambuye

Ngoma: Hari abaturage basangira ibinini n’abaturanyi kubera kutagira ‘mutuelle’

Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare. Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza […]Irambuye

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Ugereranyije ubucuruzi bw’iki cyumweru n’icyumweru cyari cyabanje, ntabwo isoko ryitabiriwe cyane kuko agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga 1,922,120.700. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE) ryafunguye imiryango iminsi ine gusa kubera umunsi w’ikiruhuko wabayemo. Muri iyo minsi ine, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 2,174,400, […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni ebyiri

*Kuri uyu wa gatnu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafaranga 1 931 400 Kuri uyu 03 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 931 400. Crystal Telecom niyo yacuruje cyane, hagurishijwe imigabane yayo 17,700 ifite agaciro k’amafaranga 1,593,000; […]Irambuye

en_USEnglish