Ethiopia: Kagame yagaragaje impinduka zikenewe ngo AU irusheho kugira imbaraga

Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yamurikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Africa, impinduka zikwiye gukorwa kugira ngo Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) urusheho gukomera no kugira ingufu. Ni mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby Umuryango wa Africa yunze ubumwe ukunze kunengwa kutagira imbaraga zatuma ufata ibyemezo by’umutekano, ubukungu, ubusugire bw’ibihugu […]Irambuye

Busingye yasabye Abanyagicumbi ko 2017 yarangira ntawukirangwa mu kiciro cya

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wakoreye umuganda mu Karere ka Gicumbi anareberera, yasabye Abanyagicumbi ko uyu mwaka wa 2017 warangira nta numwe ukibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kirimo abennye bikabije. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, wabereye mu Murenge wa Giti, aho banatangije igikorwa cyo Kubaka Umudugudu […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro k’amafrw arenga miliyari

Kuri uyu wa gatanu, ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2 314 345 000. Kw’isoko hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 10,614,500 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2,313,981,000. Iyi migabane yose yacurujwe ku mafaranga 228 ku mugabane. Nubwo iyi migabane yacurujwe […]Irambuye

Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 103

Kuri uyu wa gatanu, agaciro k’umugabane mu kigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) kageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.00. Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Kuri uyu wa kane, raporo ngufi ya RNIT yagize iti “Agaciro k’umugabane umwe (mu kigega) ku itariki […]Irambuye

Birashoboka ko Africa yatana n’ubukene n’inzara?

*Mu Rwanda hafunguwe ikigo kizafasha ibihugu bya Africa kugera ku ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) *Muri izi ntego harimo kurandura burundu ubukene n’inzara, imibereho myiza no kwegereza ibikorwa remezo abaturage,…zose hamwe ni 17. Mu nama yakurikiye ifungurwa ry’ikigo gishinzwe gufasha ibihugu bya Africa kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), abayobozi banyuranye bagaragaje ko Afrika ikiri kure […]Irambuye

Kuwa kane: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe arenga miliyoni 60

Kuri uyu wa kane, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom, imigabane ya Banki ya Kigali n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 60 602 600. Ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kuri uyu wa 26 Mutarama, hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 18,200,000. Yacurujwe ku mafaranga ari hagati […]Irambuye

Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 102.98

Kuwa kane, agaciro k’umugabane mu kigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) kageze ku mafaranga y’u Rwanda 102.98. Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Kuri uyu wa kane, raporo ngufi ya RNIT yagize iti “Agaciro k’umugabane umwe (mu kigega) ku itariki ya 26 […]Irambuye

Amakosa umu-model wese akwiye kwirinda mbere yo kwifotoza

Kwerekana imideli ni umwe mu myuga igenda itera imbere buri munsi mu Rwanda. Ifoto nayo ikaba kimwe mu bifasha uwerekana imideli (model) kwiyerekana ndetse no kumenyekana cyane, dore ko hari aba model bamwe bazitirwa n’amafoto mabi bafashe bigatuma badatera imbere. Hari bimwe mu bintu by’ingenzi umu-model wese agomba kwitaho mbere yo kwifotoza ifoto: Guhitamo ubwoko […]Irambuye

Uganda mu biganiro n’Ubushinwa isaba inguzanyo ya miliyari 2.3 $

Uganda yaba iri mu biganiro na Banki y’Abashinwa Exim Bank, isabaka inyuzanyo ya miliyari 2.3 z’amadolari ya America ($) zo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi w’ibilometero 273 uhura n’uwo Kenya iri kubaka iturutse Mombasa. Muri rusange, Uganda irashaka kubaka imihanda ya Gariyamoshi y’ibilometero 1,700, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha Serivise z’ubwikorezi. Uyu mushinga uri muri gahunda […]Irambuye

WASAC yagabanyije 7% ku gihombo cy’amazi, ayo yinjiza azamukaho miliyoni

Kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura (WASAC) bwatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2014, babashije kugabanya igihombo cy’amazi cyari kuri 42% ubu ngo bageze kuri 32%, ibi biri mubyatumye amafaranga WASAC yinjiza ava kuri miliyoni 900 agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 700 ku kwezi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, James […]Irambuye

en_USEnglish