Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 02

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 02

Andre Gashugi, umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 02, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa kane.

Kuwa kane umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.18, none kuri uyu wa gatanu wageze ku mafaranga 103.2, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 02.

Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.2.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish