Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe asaga miliyoni 20 z’amafrw
Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga n’imigabane ya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 20 631 000.
Hacurujwe imigabane 165,900 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 14,931,000. Yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Crystal Telecom uhagazeho.
Hacurujwe kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5,700,000, zaguzwe ku mafaranga 105.1 ku mugabane, zacurujwe muri ‘deal’ imwe.
Impapuro zacurujwe ni izashyizwe ku isoko mu 2015 zizamara imyaka itatu “FX D4/2015/3yrs”, zizarangira tariki 23/11/2018, zikaba zifite inyungu ya 11.80%.
Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko Ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Banki ya Kigali uhagaze amafaranga 228, uwa Bralirwa uhagaze amafaranga 140, EQTY amafaranga 334, NMG amafaranga 1200, KCB amafaranga 330 naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 450,900 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 225 – 245 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura (bids) buhari.
Ku isoko hari kandi imigabane 25,500 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.
Hari kandi imigabane 86,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 306,000 iri hagati y’amafaranga 85 – 90 ku mugabane.
Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, mu gihe ubusabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro zifite agaciro k’ibihumbi 700 ku mafaranga 100.
UM– USEKE.RW