Burera: Impanuka yahitanye umwe, inakomeretsa icyenda

Impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Musanze-Cyanika, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yahitanye umuntu umwe, abandi icyenda (9) barakomereka. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahitanye, ngo yaba yatewe n’inararibonye nto y’uwari utwaye iyo modoka nto itwara abagenzi (Mini-bus). Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police Elvis Munyaneza […]Irambuye

Leta yashyize ku isoko Impapuro Mpeshwamwenda za Miliyari 15

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangiye kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda babinyujije mu kugura impapuro z’Agaciro mpeshwafaranga (Treasury Bond) nshya zifite agaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda. Izi mpapuro zizamara igihe cy’imyaka itanu, zizakwaho umusoro ku nyungu muto nk’uko bisanzwe wa 5%, ku […]Irambuye

Abanyarwanda BATANDATU batsindiye kujya kwiga mu Buyapani

Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Abanyarwanda batandatu n’Abarundi babiri batsindiye kujya kwiga icyiciro cya gatatu ya Kaminuza (Masters) mu gihugu cy’Ubuyapani biciye muri gahunda y’ikigo cy’Abayapani JICA yiswe “Africa Business Education Initiative (ABEI)”. Iyi Buruse yo kwiga ihabwa abantu binger zinyuranye barimo abakozi, n’abanyeshuri, aya mahirwe muri uyu mwaka ni Rutayisire Joachim, Dukundane G.Prince, […]Irambuye

Polisi yarokoye umukobwa w’imyaka 19 wari ujyanwe Uganda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gushora umwana w’umukobwa w’imyaka 19 mu icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda. Abatawe muri yombi ni Ingabire Nadia w’imyaka 30, na Mutabazi Theogene w’imyaka 38. Bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano bari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa ku mupaka wa Kagitumba, […]Irambuye

Musanze: Abakora mu ruganda SOTIRU ngo ubukene bubageze ahaga

Abari abakozi n’abaturiye uruganda rushya ingano, rukanatonora ikawa ‘SOTIRU’ ruherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ko rwakongera rugasubukura imirimo yarwo kuko ngo aho rufungiye, abarukoragamo bugarijwe n’ubukene kuko babuze imirimo. Ubuyobozi bw’Intara bukabizeza ko mu minsi mike ibibazo byarwo bizaba byasobanutse. Abo baturage bavuga ko mu gihe uruganda […]Irambuye

Ibyo Paul KAGAME yakoreye u Rwanda habura iki ngo akorerwe

Iki ni igitekerezo cy’Umusomyi w’Umuseke Kuva mu mwaka w’1990, ubwo yahabwaga uwanya wo kuyobora urugamba rwo kubohoza u Rwanda, aririmbwa na benshi. Nyuma yo kuyobora urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agacyura impunzi zisaga Miliyoni eshatu zari zibayeho nabo mu mashyamba ya DRCongo, akagarura ubumwe, umunezero n’iterambere mu Banyarwanda, none akaba ayoboye urugamba rwo guteza imbere […]Irambuye

Kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera biracyarimo urujijo

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko yamaze kugura ubutaka buzubakwaho ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Bugesera ku kigero cya 93%, gusa ngo igihe imirimo yo kucyubaka izatangirira ntikiramenyekana kuko Guverinoma ikomeje ibiganiro n’abashoramari bafatanya kucyubaka. Umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu byiciro bine, bikaba biteganyijwe ko ikiciro cya mbere kizatwara Miliyoni 450 z’Amadolari ya […]Irambuye

France: Ubushinjacyaha burasaba ko ibiregwa Padiri Munyeshyaka bikurwaho

Kuri uyu wa gatatu, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko ibirego byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakurikiranwagaho bikurwaho. Umushinjacyaha François Molins yavuze ko mu iperereza ngo ryakozwe, babuze ibimenyetso bihamya ko Wenceslas Munyeshyaka yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kabone n’ubwo ngo imyitwarire ye n’imvugo ze za nyuma no mu gihe […]Irambuye

APR, AS Kigali na Mukura zasezerewe mu gikombe cy’Agaciro

Imikinoya ¼ y’Irushanwa ry’Agaciro ntiyahiriye amwe mu makipe y’ibigugu muri ruhago y’u Rwanda arimo APR FC yasezerewe na Police FC yayisezere kuri Penalite, na Mukura V.S. yasezerewe na Rayon Sports iyitsinze 2-1. Umukino wo mu itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze ibitego 2-1 by’abakinnyi bashya […]Irambuye

USA na Israel babangamiye Amahoro, USA niyo itera ubwoba kw’Isi…-

Umukambwe Avram Noam Chomsky, Umunyamerika w’imyaka 86 akaba impuguke mu mitekerereze ya muntu, umuhanga mu ndimi, impuguke mu bya Politiki, umwanditsi w’ibitabo n’amahame ya Politike, inararibonye mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi asanga Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) na Israeli ari zo Leta za mbere zibangamiye Isi kubera ibitwaro bya kirimbuzi zitunze. Ibyo bihugu […]Irambuye

en_USEnglish