Digiqole ad

Leta yashyize ku isoko Impapuro Mpeshwamwenda za Miliyari 15

 Leta yashyize ku isoko Impapuro Mpeshwamwenda za Miliyari 15

Impapuro nshya Leta yashyize ku isoko.

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangiye kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda babinyujije mu kugura impapuro z’Agaciro mpeshwafaranga (Treasury Bond) nshya zifite agaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Impapuro nshya Leta yashyize ku isoko.
Impapuro nshya Leta yashyize ku isoko.

Izi mpapuro zizamara igihe cy’imyaka itanu, zizakwaho umusoro ku nyungu muto nk’uko bisanzwe wa 5%, ku baturage bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na 15% kubadatuye muri ako Karere.

Mu gihe cy’imyaka itanu, BNR ari nayo yishyura ababa bagurije Leta bagura ziriya mpapuro, izajya yishyura buri mezi atandatu, ndetse irenzeho n’inyungu izamenyekana mu mpera z’iki cyumweru bitewe n’ubwitabire bw’abazagura izi mpapuro.

Ibigo n’abaturage bifuza kuguriza Leta banyuze mu kugura impapuro z’agaciro mpeshwamwenda ntibemererwa kujya munsi y’ibihumbi 100 cyangwa hejuru ya Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

BNR yatangiye kwakira ubusabe kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama, kugera tariki 26 Kanama 2015.

Nyuma yo gucuruza izi mpapuro ku isoko rya mbere rigengwa na BNR, zizoherezwa ku isoko ry’imari n’imigabane, ku isoko ry’imari n’imigabane abaguze impapuro basobora nabo kuzicuruza ku bandi batagize amahirwe yo kuzigurira ku isoko rya mbere.

BNR ivuga ko impamvu yo gushyira ku isoko izi mpapuro bigamije guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda no kubona amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo Leta iba ifite mu ngengo y’imari yayo, ndetse ikaba yariyemeje ko buri gihembwe izajya ishyira ku isoko izi mpapuro.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • byiza cyane kubona Leta ishishikajwe no kubaka ibikorwaremezo bimwe biranga ibihugu byateye imbere

Comments are closed.

en_USEnglish