Digiqole ad

Polisi yarokoye umukobwa w’imyaka 19 wari ujyanwe Uganda

 Polisi yarokoye umukobwa w’imyaka 19 wari ujyanwe Uganda

Nyagatare ni ahatukura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gushora umwana w’umukobwa w’imyaka 19 mu icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda.

Abatawe muri yombi ni Ingabire Nadia w’imyaka 30, na Mutabazi Theogene w’imyaka 38. Bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano bari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa ku mupaka wa Kagitumba, kuwa kabiri tariki ya 18 Kanama, ubwo bari berekeje muri Uganda batabimenyesheje ababyeyi b’uyu mwana.

Abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba, mu gihe uyu mukobwa w’umunyeshuri nyuma yo gukorerwa isuzuma n’abaganga yashyikirijwe ababyeyi be ngo akomeze amasomo ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ngo iyo uyu mwana agezwa muri Uganda yari kugirwa umugore wa Mutabazi.

Yagize ati ”Aba (bakekwaho icyaha) bari barumvikanye gufatanya, kuko umugabo wa Ingabire yari yaramutaye yigira kuba muri Uganda, ariko aho aba hakaba hari hazwi na Mutabazi, uyu Mutabazi akaba yari yarabwiye Ingabire ko kugira ngo ahamurangire ari uko agomba kubanza kumushakira umwana w’umukobwa wo kugira umugore.”

IP Kayigi agasaba abantu kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga.

en_USEnglish