Digiqole ad

Abanyarwanda BATANDATU batsindiye kujya kwiga mu Buyapani

 Abanyarwanda BATANDATU batsindiye kujya kwiga mu Buyapani

Abanyeshuri bazajya kwiga mu Buyapani bifotoranyije (imbere).

Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Abanyarwanda batandatu n’Abarundi babiri batsindiye kujya kwiga icyiciro cya gatatu ya Kaminuza (Masters) mu gihugu cy’Ubuyapani biciye muri gahunda y’ikigo cy’Abayapani JICA yiswe “Africa Business Education Initiative (ABEI)”.

Abanyeshuri bazajya kwiga mu Buyapani bifotoranyije (imbere).
Abanyeshuri bazajya kwiga mu Buyapani bifotoranyije (imbere).

Iyi Buruse yo kwiga ihabwa abantu binger zinyuranye barimo abakozi, n’abanyeshuri, aya mahirwe muri uyu mwaka ni Rutayisire Joachim, Dukundane G.Prince, Habineza Moussa, Butare J.Damascene, Buzaaba Happy na Bikorimana Emmanuel.

Iyi gahunda ya JICA yatangiye mu mwaka wa 2013, mu rwego rwo guha amahirwe urubyiruko rw’Afurika yo kwongera ubumenyi, kugira ngo narwo ruzateze imbere ibihugu ruturukamo ndetse na Afurika muri rusange. Ni gahunda y’imyaka itanu yatangijwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzō Abe, aho icyo gihugu cyakira urubyiruko rugera ku 1 000 ruturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, rugashyirwa muri zimwe Kaminuza zikomeye mu Buyapani, cyane cyane izifite uburambe mu guhugura ibigo by’ubucuruzi n’inganda.

Ubuyobozi bwa JICA mu Rwanda, buvuga ko ubumenyi aba banyeshuri bazakura mu Buyapani buzafasha mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’inganda.

Mu muhango wo gutangaza aba banyeshuri, mu ijambo ry’uwari ahagarariye Ambasederi w’Ubuyapani mu Rwanda Tomio Sakamoto, yagize ati “Nejejwe no kumva ko Abanyarwanda batandatu n’Abarundi babiri batsinze uyu mwaka,…umwaka ushize twohereje Abanyarwanda 10 mu Buyapani. Uyu mubare urashimishije,…byerekana umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi.”

BAZAABA Happy, umwe wari uhagarariye abatsinze yavuze amahirwe babonye bazayibyaza umusaruro, dore ko ngo bakoze cyane kugira ngo babigereho.

Yagize ati “Umutungo u Rwanda rufite n’abaturage, natwe ntabwo twatakaza ayamahirwe, kandi ubumenyi tuzakura mu buyapani tuzagaruka tubushyire mu bikorwa.”

Kuva mu mwaka wa 1997 abanyarwanda bungukiye byinshi mu mahugurwa bagiye bahabwa mu buyapani biciye ku mikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’ubuyapani biciye kuri JICA.

Uretse kwiga muri Kaminuza, aba batandatu n’abandi icumi bazasangayo, nibasoza amasomo yabo bazanemererwa kwimenyerereza mu bigo byo mu Buyapani.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Masters ni icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
    Icyikiro cya mbere cya kaminuza ni Bachelors Degree.
    Icyiciro cya gatatu ni PhD (Doctorat).
    Hagati y’ibyo byiciro habamo Diploma cyangwa Cerificate Courses/Trainings.

    Naho ibyiciro bya kaminuza ku isi yose,ni bitatu (First university cycle, second and third university cycle/Premier cycle, Deuxième cycle , Troisième cycle universitaire) bigatanga impamya bumenyi zavuzwe haruguru.

    Biratangaje kuba n’abantu biga bakarangiza za kaminuza badasobanukiwe ibyiciro nyakuri bya kaminuza. Systeme ni imwe ku isi. Ibyiciro bya kaminuza ni ibyo bitatu.

    Nushaka gusobanukirwa ibya kaminuza n’ibyiciro byayo, uzasome agatabo kitwa “Britania”. Ako gatabo gasobanura neza umuco w’ abongereza. Ibyerekeye uburezi nabyo bisobanuye neza muri ako gatabo.

    Ushobora kandi gusoma igitabo cyitwa “Répertpoire 1993 – 1994, AUPELF.UREF,
    ETABLISSEMENTS D’ENSEIGNEMENT SUPERIEUR ET DE LA RECHERCHE,
    MEMBRES DE L’AUPERF.UREF

    Wanasoma igitabo cyitwa AUF – AIU
    Répertoire des systèmes d’enseignement supérieur dans le monde
    EDITION 2005
    Volume 1 a….j na Volume 2 j….z

    Wanasoma inyandiko ya CAMES (Comission Africaine et Malgache pour l’Enseignement Supérieur.

    Izo nyandiko mpuzamahanga zizagufasha kuva mu rujijo.

  • Urakoze Cyprien.

  • urakoze cyprien. aliko comment yawe itumye nshaka gusobanukirwa kurushaho. hari aho nabonye muri systeme francophone icyiciro cya mbere bacyita BACHALAUREAT, icya 2 LICENCE, icya 3 MAITRISE, icya 4 DOCTORAT. ndakeka n’umwanditsi w’iyi nkuru ari ibyo yahereyeho avuga ko bariya bantu bazajya kwiga icyiciro cya 3. ese umwanditsi yibeshye cg mwatekereje muri systeme zitandukanye?

  • Ntaganda abongereza sibo bagira za kaminuza bonyine.asobanuye inyito yabo n’abandi bafite izabo.

  • Uyu mwanditsi ntabo yibeshye rwose gusa twibuke ko education systems z’ibihugu zigenda zitandukana.

    Kugeza ubu mu Rwanda abantu benshi bazi ko hari ibyiciro bitatu by’amashuri makuru:
    Icyiciro cya 1: Diploma / Bachaloréat / A1
    Icyiciro cya 2: Bachelors / Lisence / A0
    Icyiciro cya 3: Masters / Maitrise + PhD / Doctorat

    Icyakora nyuma y’amavugurura yagiye akorwa turebye nk’ibiri mu Itegeko N°27/2013 ryo kuwa 24/05/2013 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by‟Amashuri Makuru riboneka mu Igazeti ya Leta n°Special of 29/05/2013 usanga hari urujijo mu kumenya niba Diploma na Bachelors bisigaye byarabumbiwe mu cyiciro kimwe aricyo mu cyongereza twita Undergraduate.

    Aha rero umunyamakuru yaba yagendeye ku bumenyi bufitwe na benshi mu Rwanda cyane abize mbere y’amavugurura yagiye abaho nk’iryo kwinjiza burundu Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo (Medium of instruction). Icyakora nanone nta n’uwamuveba kuko iri tegeko ryakoresheje inyito zitandukanye n’izo abantu benshi bamenyereye gukoresha: Diploma, Bachelors, Masters na PhD

    Naho ubundi inkuru nyinshi zigaragaza ko ishuri ritangije icyiciro cya Masters bavuga ko ritangije icyiciro cya gatatu. Urugero http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/inilak-igiye-gutangiza-icyiciro-cya-gatatu-cya-kaminuza

Comments are closed.

en_USEnglish