Amazu yubatswe muri ‘Zone neutre’ hagati y’u Rwanda na DRC

Komisiyo ishinzwe kongera kuvugururura umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangiye gusenya inyubako zubatse mu gice kidafite uruhande kibogamiyeho ‘Zone neutre’ ku ruhande rw’Umujyi wa Goma. Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo kuwa gatatu tariki 26 Kanama, iravuga ko ibikorwa yatangiye byo gusenya amazu bigamije kugaruza metero 6.25 uturutse ku mambo […]Irambuye

I&M bank yungutse Miliyari 2.5 mu mezi atandatu ya mbere

Banki y’ubucuruzi I&M yahoze ari ‘BCR’ iratangaza ko mu gihe cy’amezi atandatu abanza y’umwaka wa 2015, inyungu yayo yiyongereyeho 11.5%, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize. I&M ivuga mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka imaze kunguka Miliyari ebyiri na Miliyoni 500, mu gihe mu mezi nka yo y’umwaka ushize yungutse Miliyari ebyiri na […]Irambuye

Nyabihu: Polisi yarohoye umwana watawe mu musarani

Kuwa kabiri w’iki cyumeru, Polisi mu Karere ka Nyabihu ifatanyije n’abaturage mu mudugudu wa Ruhunga, Umurenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu yarohoye uruhinja rwari rwajugunywe mu musarani, na nyina wari umaze akanya gato arwibarutse. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Teobard Kanamugire, yavuze ko umukobwa witwa Bavugirije Ziripa w’imyaka 19, […]Irambuye

Nyuma y’ibyabaye St André, Umutekano mu mashuri ugiye gukazwa-REB

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye

U Rwanda rwasinye amasezerano arwanya intwaro za ‘Cluster minutions’

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ibitwaro  bizwi nka ‘Cluster minution’. Ni bitwaro birekurwa n’indege biba bibitsemo izindi ntwaro zirimo iz’ubumara, za mines zica abantu cyangwa izindi zirimo ubumara bw’ubutabire n’ibinyabuzima zica ubuzima mu gihe kirekire. Igihugu gisinye aya masezerano y’i Dublin, ‘Convention on Cluster Munitions […]Irambuye

ICGLR na MINIRENA mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu birombe

Mu rwego rwokunoza ubucukumbuzi bw’amabuye y’agaciro, Ihuriro ry’ibihugu bigize ibiyaga bigari (ICGLR) washyizeho imirongo mugari ugamije kunoza uburyo bwo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.   Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko umubare w’abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ukiri hasi cyane ugereranyije n’uw’abagabo, […]Irambuye

U Rwanda rwegukanye imidari ibiri ya zahabu mu mikino ya

Amakipe y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) yari mu mikino ihuza inzego za Gisirikare zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yaberaga mu gihugu cya Uganda yasoje u Rwanda rwegukanye imidari ya zahabu ibiri. Amakipe ya RDF yegukanye imidari ya zahabu, ni ayo mu mikino (discipline) ya Basketball na Handball. Aya makipe yombi yakinnye umukino wa mbere mu […]Irambuye

Nyamirambo: Umunyeshuri muri St André yatemye umwarimu we n’umuhoro

Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubutabire, ubugenge n’ibinyabuzima “Physics, Chemistry & Biology (PCB)” mu ishuri ryisumbuye rya St André i Nyamirambo muri iki gitondo yatemye mu mutwe umwarimu wamwigishaga ubutabire akoresheje umuhoro, gusa Imana ikinga akaboko ntiyahita apfa, bivugwa ko bapfaga amanota. Nsabimana Gaston, umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo (préfet des études) […]Irambuye

Abapolisi 800 batangiye ibizamini bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro

Kuwa mbere tariki ya 24 Kanama, Abapolisi b’u Rwanda 800 barimo ab’igitsina gore 200, batangiye ibizamini by’Umuryango w’Abibumbye (LONI), bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Ibi bizamini byakorewe kuri Kaminuza y’Abadivantisite iherereye Masoro, bikaba bigamije gusuzuma ubumenyi bw’abapolisi mbere yuko boherezwa mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku Isi. Ibi bizamini byari […]Irambuye

Airtel na Itel bashyize ku isoko Telefone nshya yiswe “KEZA”

Kuri uyu wa mbere, tariki 24 Kanama 2015, Ikompanyi y’itumanaho ya Airtel-Rwanda ifatanyije na Itel bashyize ku mugaragaro Telefone nshya ifite udushya twinshi kandi ihendutse yiswe “KEZA”. Iyi Telefone ngo bizeye ko izakundwa na benshi ihagaze amafaranga y’u Rwanda 6 200 gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh yavuze ko kugeza […]Irambuye

en_USEnglish