Digiqole ad

France: Ubushinjacyaha burasaba ko ibiregwa Padiri Munyeshyaka bikurwaho

 France: Ubushinjacyaha burasaba ko ibiregwa Padiri Munyeshyaka bikurwaho

Kuri uyu wa gatatu, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko ibirego byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakurikiranwagaho bikurwaho.

Padiri Munyeshyaka akomeje imirimo mu Bufaransa.
Padiri Munyeshyaka akomeje imirimo mu Bufaransa.

Umushinjacyaha François Molins yavuze ko mu iperereza ngo ryakozwe, babuze ibimenyetso bihamya ko Wenceslas Munyeshyaka yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kabone n’ubwo ngo imyitwarire ye n’imvugo ze za nyuma no mu gihe cya Jenoside atari ashyashya.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ iravuga ko, nyuma y’iri tangazo ry’ubushinjacyaha, ubu ari ah’Abacamanza gufata umwanzuro niba Munyeshyaka ajyanwa mu rubanza cyangwa atarujyanwamo.

Mu 1994, Wenceslas Munyeshyaka yari umupadiri Gatolika mu Mujyi wa Kigali, muri Paruwasi yitiriwe umuryango mutagatifu (St Famille), ahiciwe abantu benshi bari bahahungiye.

Ubuhamya butandukanye bw’abaharokokeye bwashinje Padiri Munyeshyaka uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abari bahungiye mu nyubako ya Kiliziya iri mu mujyi rwagati i Kigali.

Nyuma yo guhungira mu Bufaransa, abifashijwemo na Kiliziya, yaje gutabwa muri yombi mu 1995 bisabwe n’Urukiko Mpuzamahnaga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma ruza guha uburenganzira ubutabera bw’u Bufaransa kuburanisha urubanza rwe.

ICTR yashinje Munyeshyaka kuba yaragize uruhare mu nama ziteguraga ubwicanyi, gushyikiriza Abatutsi Interahamwe zabahigaga bukware, kwica Abatutsi batatu bakiri bato, no gukangurira Interahamwe gufata ku ngufu abagore bahigwaga.

Munyeshyaka w’imyaka 57, ubu ukomeje umwuga akorera kuri Altar ntagatifu mu Majyaruguru y’u Bufaransa, yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko ahubwo Interahamwe nazo zamushinjaga kurinda Abatutsi.

Kugeza ubu mu Bufaransa hari imanza zigera kuri 30 zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubanza rumwe muri zo gusa, rwa Pascal Simbikangwa nirwo rwamaze kuburanishwa, ndetse yahamwe n’icyaha cya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 25, nubwo yajuriye.

Hari urundi rubanza rwitezwe mu mwaka utaha wa 2016, ruzaburanamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahoze ari ba Burugumesitiri ba Komine Kabarondo, mucyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Mu bihe bya Jenoside Padiri Munyshyaka (ibumoso) yavanyemo ikanzu yambara simoko
Mu bihe bya Jenoside Padiri Munyshyaka (ibumoso) yavanyemo ikanzu yambara simoko
Ku itako, aho yagatwaye Bibiliya hari imbunda, nyuma ya Jenoside yafashijwe n'abafaransa guhunga
Ku itako, aho yagatwaye Bibiliya hari imbunda, nyuma ya Jenoside yafashijwe n’abafaransa guhunga

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Icyemezo cy ubutabera kigomba kubahirizwa niyo cyaba kitagushimishije.
    Nkuko KK yagarutse i Kigali gukomeza akazi ke ko kuneka, nibateke na padri munyrshyaka yisubirire muri paruwasi kwigisha ijambo ry Imana.

  • Hahaaaa! None se ninde ibi byatangaza uretse bagenzi b’uyu ngirwa-mupadiri?

  • Ubundi se bamurega iki ?

  • We don’t want to hear about that nosense, he is supposed to be brought to Rwanda for Justice

  • Nababwira iki..Munyeshyaka azi ukuri nubwo bamukingira ikibaba umutima we (niba awufite ariko)ntuzamuha amahoro ntuzamubabarira.

  • Niba ubushinjacyaha bw’Ubufaransa butazi ibyo uwo Mupadiri aregwa, kuki butaje mu Rwanda ngo bukore iperereza aho ibyaha byakorewe, ko n’ababikorewe bakiriho? Ubwo Kiliziya niyo imukingira ikibaba, ariko ngo ukuri guca mu ziko nti gushya. Ariko na none, ubushinjacyaha bw’U Rwanda nabwo bwari bukwiye guhagurukira izo manza abafaransa birirwa badukinira ku mubyimba. Ngo ubabaye niwe ubanda urugi, kandi ngo nyiri umupfu niwe ujya ahanuka.

    • Habayeho kujenjeka no kurangara kwacu kuko nta bimenyetso bifatika twatanze mu bushinjacyaha. Turangije turasinzira ngo Abafaransa babirimo. Kwitwaza ngo runaka yakoze jenoside ntibihagije mu bucamanza. Mureke gukina mu bikomeye!

  • Ariko ubwo koko,uwo mupadiri basanze ari umwere?!!! Nibyo yakoreye abantu muri Ste Famille.Azaze mu Rwanda ahamye innocence ye.Wowe wiyita John Kabayiza gabanya gushyigikira abahekuye u Rwanda maze ukire indwara urwaye kuko ntaho ishobora kukugeza,maze ndi umunyarwanda ikugereho uruke ibyakubase.Dukeneye abubaka abasenya nta mwanya mugifite.

  • Mwese murimo murapfa ubusa kuko muri mwe mwese nta n’umwe uzi aho ikibazo kiri: ikosa jye narishyira kuri leta y’u Rwanda kuko niba itaratanze ibimenyetso bifatika ikicecekera gusa ikizera ibyabandi bavuga, nta kundi byagombaga kugenda. Mêm chose no kuri ziriya manda, buri gihe leta ikanguka ari uko umwe yafashwe naho ubundi iba yiturije nk’aho nta kibazo gihari, turongera se dusubire kwamagan france? cg ahubwo harakusanywa ibimenyetso bifatika byohererezwe ubushinjacyaha bwongere bumufate?

  • Ibi nibisanzwe kubanyarwanda,harabo bafunga b,inzira karengane,hara na ba ruharwa bafata bakongera bakabarekura ngo nibo bere,kugeza ubu kubanyarwanda Imana niyo izabacira urubanza naho ubundi hari benshi bafungiye abandi.

  • Tubiharire Imana ubundi twicecekere

  • None ubwo birabatangaje? Ibi byose mubona ni politiki si ubucamanza! Niba ari abafaransa bamujyanye iwabo murumva bamubasubiza se? Si nawe wenyine uturamye mu Bufaransa kuko interahamwe zifashije n’abari abayobozi muri 94 bose niho berekeje. Erega uhungira ku nshuti!

  • Banyarwanda ko dupfa ubusa, hari abakoze fête ko Karenzi yarekuwe mugihe abandi bariraga, none ndabona bari abari muri fête ko Padiri adahanwe, Ubwo iherezo ni irihr ? Ese ubwo harya Abanyarwanda turacyari umwe !!!!! Rutabana mu ndirimbo ati Mana y’i Rwanda.

  • #RWANDA MINDS FORWARD PLZ…..

  • Abantu nka Roho bareze muri kino gihe, biha ibintu ngo byo guhanura abandi nyamara bashaka gutambutsa messages zabo z’ubugome bwitwikiriye uburyarya!!! Ugereranya Karake na Munyeshyaka ute wa mushenzi we! Niba warashimishijwe n’uwo mupadiri w’inkoramaraso ni uko nawe uri yo! Wenceslas wawe Abanyarwanda bazi icyo yabakoreye barangije kumucira urubanza,sinzi icyo urwana nacyo naho Abafaransa nibahamane umwicanyi wabo

Comments are closed.

en_USEnglish