Digiqole ad

Burera: Impanuka yahitanye umwe, inakomeretsa icyenda

 Burera: Impanuka yahitanye umwe, inakomeretsa icyenda

Impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Musanze-Cyanika, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yahitanye umuntu umwe, abandi icyenda (9) barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahitanye, ngo yaba yatewe n’inararibonye nto y’uwari utwaye iyo modoka nto itwara abagenzi (Mini-bus).

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police Elvis Munyaneza yemeje aya makuru, ndetse avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga yari afite.

Impanuka ngo yabaye mu gihe umushoferi yageragezaga gutambuka imodoka yari imuri imbere bituma arenga umuhanda.

Uwahise apfa mu bakoze impanuka yitwaga Alvera Nyirabuteri, w’imyaka 73, mu gihe abandi bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho.

The Newtimes dukesha iyi nkuru iravuga ko nyuma yo gukora impanuka, uwari utwaye imodoka yacitse, gusa police ngo ikaba ikomeje kumushakisha.

1 Comment

  • impanuka zo muri uriya muhanda cyane cyane ujya kubitaro bya butaro ziba buri munsi kubera imodoka zishaje birukanye mu mijye zikahiyizira

Comments are closed.

en_USEnglish