Digiqole ad

Kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera biracyarimo urujijo

 Kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera biracyarimo urujijo

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera (Photo:internet)

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko yamaze kugura ubutaka buzubakwaho ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Bugesera ku kigero cya 93%, gusa ngo igihe imirimo yo kucyubaka izatangirira ntikiramenyekana kuko Guverinoma ikomeje ibiganiro n’abashoramari bafatanya kucyubaka.

Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera (Photo:internet)
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera (Photo:internet)

Umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu byiciro bine, bikaba biteganyijwe ko ikiciro cya mbere kizatwara Miliyoni 450 z’Amadolari ya Amerika ($), naho ikiciro cya kabiri kigatwara Miliyoni 250 $, bivuze ko ibyiciro byombi bibanza bizuzura bitwaye akayabo ka Miliyoni 700 $.

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2015, iki kibuga kizaba cyatangiye gukora nk’uko Ambasaderi Vincent Karega wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yabitangarije ‘The Newtimes” mu mwaka wa 2010.

Muri uwo mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere ‘RDB’ cyasohoye itangazo rikangurira abashoramari bifuza gushora imari muri iki kibuga cy’indege kubigaragaza, gusa, kugeza uyu munsi ntabaraboneka.

Dr Alexis Nzahabwanimana, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MINIFRA avuga ko ubu muri 2015, bamaze kugura ubutaka ku kigero cya 97%. Akavuga ko 3% isigaye iterwa n’ibibazo by’abantu usanga imitungo yabo arimo ibibazo “nko kuba umuntu adafite icyangombwa ko ubutaka ari ubwe ntibishyurwe mbere y’uko babibona, kugira ngo nyuma hatazavukamo ibibazo.”

Dr Nzahabwanimana kandi anavuga ko bahuye n’ikibazo cy’abantu bataboneka, ati “hari abantu bagiye bahafite ubutaka buto cyane, akajya nko muri Uganda, ubutaka akabusiga hariya, n’abandi bagenda bimuka bagasiga imitungo mito cyane hariya, niyo mpamvu hakiri 3%, ntabwo ari amafaranga yabuze.”

Gusa, ngo kugeza ubu abenshi barabonetse, nubwo ngo hari abagifitemo ibibazo, n’abagiye bafashwa kubona ibyangombwa batari bafite.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abatarishyurwa, ngo Guverinoma yafashe umwanzuro ko “amafaranga yose yari asigaye igiye kuyashyira kuri Konti y’Akarere, umuntu yazaboneka cyangwa ibibazo birangiye bakayamuha. Azajya acungwa n’abantu n’ubundi babika imitungo y’abantu batabonetse.”

Avuga ku mirimo yo kubaka yakabaye irangira ikibuga kigatangira gukora muri uyu mwaka, Dr Nzahabwanimana yagize ati “Ubutaka burahari kandi ntabwo twabushatse ngo twe kubwubakaho, turimo no gushaka amafaranga, bizakorwa mu buryo bwo gufatanya n’abikorera ku giti cyabo bafatanyije na Leta. Turimo turafatanya, tuyobowe na RDB kugira ngo tubinononsore.

Miliyoni zirenga 500 z’Amadolari ntabwo ari amafaranga (wabona byoroshye)…turimo kuvugana n’abikorera kugira ngo dufatanye uriya mushinga bikorwe neza. Ariko kutubaza ngo tuzatangira (kubaka) mukwa kangahe, ni mu gihe cyose ibiganiro bizaba birangiye.”

Ku rundi ruhande, Urwego rushinzwe indege za gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority) ruvuga ko bitarenze Ukuboza 2015, RDB izagaragariza Leta gahunda isobanutse igaragaza igihe n’uko iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera bizakorwa.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu byiciro bine, igice cyambere kikaba cyitezweho kuba kizaba gishobora kwakira abagenzi Miliyini ebyiri ku mwaka, muri 2030. Ibindi byiciro bitatu bikazubakwa hakurikijwe uko imibare y’abagenzi yiyongera, gusa ngo ibyiciro bine bizuzura gishobora kwakira hagati ya Miliyoni 50-60 z’abagenzi.

16 Comments

  • Kuva kubwa Kayibanda ikibuga cya Bugesera cyubakwa kugeza uyu munsi!!!! Hibazwe impamvu yindi itumu kitubakwa kuva myaka na yindiii, si ukubera imitungo y abaturage bataboneka muvuga.

  • Mwabiretse mukaduha umuriro n amazi?

  • Icyo Kibuga nicyubakwa muzangaye rwose ndabivuze.. Mwibwira ko miliyoni 700 z’amadolari ari amafaranga macye? Igihugu gikennye nk’u Rwanda murumva cyayakura he? Ngo abashoramari? ubundi se uretse gusesagura, nako kwifuza ibidafite akamaro, abanyarwanda bagenda n’indege ubaze kumwaka nibangahe? niba turi miliyoni 11, wenda 20 muri 2030 da!, murumva koko dukeneye ikibuga k’indege ngo cyacyira abantu miliyoni 60 k’umwaka? Imishinga iragwira pe!,

    Mubanze muhe abaturage ibikorwa remezo by’ibanze, nk’amazi n’umuriro, mushyire ingufu mukuzamura ireme ry’uburezi, mukemure ikibazo cy’ubushomeli murubyiruko. hanashyirwe ingufu mumishinga mito ibyara inyungu inatanga akazi. Ibyo byose nibimara kugerwaho, muzazane iyo mishinga y’ibibuga by’indege..

    Harya murwanda haba urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta?. Ese iyo mishinga yose numva ivugwa ngo Convetion center n’ibibuga by’indege iba yagiweho impaka ngo harebwe neza niba iri mubyihutirwa bikenewe? uwamenya aho izo mpaka zibera yambwira. Abadepite bo mu Rwanda bose uko ari 80 mbona uwashaka yabirukana, ntacyo bamaze. Murakoze

    • Bruno iyo nimyumvire ishaje.Ndabona utari no mugihugu,uzagarucye urebe mugani wa wamuhanzi!Uzaze urebe ibihugu byivuriza king faisal hospital.Dufite vision kandi tuzi icyo dushaka.Uravuga ngo abantu miriyoni 10?Dufite isoko ryabantu barenga miliyoni 100.ibikorwaremezo,reka kuvugira iyo uri uzaze urebe.hashyizweho gahunda ya came and see.amashanyarazi buri mwaka ariyongera,imihanda irakorwa ubutitsa,amashuri arubakwa ubutsitsa,amavuriro sinakubwira,imirimo irahangwa buri munsi.Harya ubwo urashaka kuvuga icyi?No murugo iwawe usabwa kugira strategic plan my freind!!!

  • Bruno reka nk ibutse ko ikibuga cy’indege kidakoreshwa n’abanyarwanda gusa !!!

    Ibindi munenze n’amatiku atabashiramo muhumane agahinda ishavu ubujiji byanyu ibyo ababareze batabigishije mu buto bwanyu sijye wabibakura mo.

    Ngaho bye byeeee…

  • Mubaraka, ubutaha nujya utanga igitekerezo, ujye ugerageza gushyiramo ubwenjye niyo bwaba bucye birahagije. Mugitekerezo natanze navuze uko mbona ibintu ingingo kuyindi kandi mbifitiye uburenganzira nk’umunyarwanda uwo ariwe wese. Niba haraho tutumvikana unsubize utanga arguments na facts zumvikana.

    Naho ibyo kujijisha uzanamo ngo ishavu agahinda ngo nibyo twabwiwe nababyeyi bacu(utavuga abo aribo) biteye isoni gusa ntakindi. Ushobora kuba uri umwe muri babaswa barangije muri za kaminuza ntavuze, babaye victime y’ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma. Nako uri umwe muribo ntagushidikanya kuko n’ururimi rwawe rw’ikinyarwanda ndabona utazi kurwandika. Ngaho igumanire ibyo abawe babyeyi ngo bakwigishe ntumpeho! Ciao!

  • #Mubaraka, urabona urusha #Bruno isesengura ? Uri muri babanda ubwonko buri munda nka babadepite #Bruno akubwira. Ahubwo wavukiye murihe shyamba ?

  • Ariko mu bantu bajya bantangaza uwiyita Mubaraka ni uwa mbere. Wagiye utanga igitekerezo cyawe ukareka gutuka abatanze ibyabo. Mbona ukabya kwigira mwiza cg umunyarwanda kurusha abandi. Uzikosore.

  • Inzara inzara inzara, mugihe umunyarwanda agifata ifunguro rimwe kumunsi, simbona akamaro kimiturirwa, imitamenwa, ese ikibuga ki kanombe ubu cyabaye gitoya binganiki? Mutantuka , state your opinions without being aggressive,

  • Ugutukana ni ikimenyetso cy ubuswa….n uguhisha ibifuti…..ibitekerezo si ukwanga igihugu

  • Nimukireke Yesu agiye kugaruka twigire mwijuru. ibyo bifaranga byose ntibyashyirwa mu nganda zo kugabanya ubushomeri nindi mirimo ifite abanyarwanda akamaro

  • Mureke twese dushyire hamwe twubake igihugu cyacu ariko twirinda gutukana, kwandagazanya nibindi bitabereye abanyarwanda!

    Naho ubundi kubaka ikibuga kindege cyagutse ntamakosa namake arimo! Ubonye koko iyo igihugu cyakiriye abashyitsi benshi ugasanga indegye zimwe zagiye guparika Entebe!!! Kandi ikibuga kindege ubwacyo ni business!!

    Murakagira Imana

  • Abanyarwanda twese nta narimwe tuzigera twumva kimwe ibintu byose . ariko icyo niboneye cyo nuko ku Gisozi hubatse imiturirwa yabantu bahoze ari abacuruza ubuconco nudutaro, kimwe na Nyabugogo imiturirwa ihari ari iyabaturage. mu Rwanda ubu hari za Bank zirenze 14 na za micro finance zirenze 20 , utavuze ibigo by’ubwishingizi bishya tutari tuzi kandi ibi byose bitanga akazi. imihanda yo ntawavuga kereka utari mugihugu. Rwandair nindege isigaye ijya hafi yahose muri Afrika na Dubai ikindi nuko abatuma ibyo byose bigerwaho bize muri zakamuza mwahoze muvugako zitagira ireme ryuburezi. ubwo abazi gusesengura nimutubwire ibyo abize mbere ya 94 bakoze kuko bo ngo bize neza . murakoze

  • Mwese mueapfa ubusa. Muribuka ko abanyamerika basabye Kayibanda ubugesera ngo bahubake Camp militaire ndetse n’ikibuga k’indege? Kayibanda yarabyanze none Kagamé yarabyemeye ahubwo sinzi igituma ikibuga kitubakwa vuba, turiya tumiliyoni sitwo abanyamerika babuze. Mwibuke kandi ko ikibuga k’indege kidakoreshwa n’indege gusa! hari n’ibindi bishobora gukorerwaho nko kwohereza ibyogajuru mu kirere! Ku birebana n’amajyambere buri gihe kigira ibyacyo, gusa iyo nta planning ufite wubaka umujyi ushyiramo ibizu birebire ngo ube Singapour y’Africa , ukibagirwa ko habaho sewer drainage (égouts publics) ugakomeza gukoresha fosses septiques, ukibagirwa ko havuka ibibazo bya transport, ukibagirwa ko amazi agomba kwiyongera! Tugarutse ku Kibuga cy’indege mwari muzi ko muri 1970 ikibuga cya Kanombe cyari ivumbi?

    • Kagabo ibyuvuga ndabyemera 100% Hera kururiya muhanda uhajya wagirango wubakiwe amagare n’abanyamaguru.Bizasaba kuwaguraho nkicuro ebyiri.Ese nabyo barabibaze? Habyarimana yategetse imyaka 21 ariko yasize Kanombe, aba rero usibye kubbaka imiturirwa nimihanda ijya muriyo miturirwa yabo ntagikorwa remezo kigaragara bakora usibye gukubura imihanda no gutera imikindo.

  • Impamvu ituma ikibuga cy’indege cya Bugesera kitubakwa ifite umuzi mu ndagu za Nyirabiyoro(ku bazizera).Naho amafaranga n’amasambu yatawe na bene yo ni inzitwazo!Uwakagize uruhare ngo ikibuga cyubakwe vuba afite ubwoba bw’umwambi w’igishirira.

Comments are closed.

en_USEnglish