Digiqole ad

USA na Israel babangamiye Amahoro, USA niyo itera ubwoba kw’Isi…- Avram Noam

 USA na Israel babangamiye Amahoro, USA niyo itera ubwoba kw’Isi…- Avram Noam

Umukambwe Avram Noam Chomsky, Umunyamerika w’imyaka 86 akaba impuguke mu mitekerereze ya muntu, umuhanga mu ndimi, impuguke mu bya Politiki, umwanditsi w’ibitabo n’amahame ya Politike, inararibonye mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi asanga Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) na Israeli ari zo Leta za mbere zibangamiye Isi kubera ibitwaro bya kirimbuzi zitunze. Ibyo bihugu kandi ngo asanga ari nabyo biyoboye ibikorwa by’iterabwoba kw’Isi bihitana imbaga.

noam chomsky
Noam Avram Chomsky

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Euronews, Isabelle Kumar, umwe mu bakora ikiganiro ‘Global Conversation’ Noam Chomsky yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije Isi.

 

Noam Chomsky avuga ko ashyigikiye amasezerano y’ibanze yasinywe na Leta ya Iran, ndetse n’ibiganiro byakozwe n’ibigikorwa, gusa ngo kubwe ibiganiro bikorwa birabogamye kuko “hari ibindi bihugu mu Burasirazuba bwo hagati bikomeje kongera ubushotoranyi, ihohotera, ibikorwa by’iterabwoba, ibikorwa binyuranye n’amategeko ku buryo buhoraho,…ibyo bihugu byombi, ni ibihugu bikomeye kandi bifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi, ariko ibyo bitwaro bya kirimbuzi byabo ntibigenzurwa.

Ibyo bihugu ni USA na Israel, Leta zombi nizo zifite ibitwaro byinshi bya kirimbuzi ku Isi, hari impamvu ubushakashatsi butandukanye mpuzamahanga buyoborwa n’ibigo byo muri Amerika bukunze kugaragaza ko Amerika ariyo kibazo gikomereye umutekano w’Isi, kubera ubwinshi bw’ibitwaro kirimbuzi butunze, bishobora kugira ingaruka ku Isi yose.”

Chomsky asanga bitangaje kubona ukuntu itangazamakuru ry’Abanyamerika ridatinyuka kubivugaho, nyamara kubiceceka bidakuraho ikibazo.

Umunyamakuru amubajije niba abona gahunda ya Leta ya Perezida Obama yo kugirana amasezerano na Iran ayisaba guhagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi ari ubushake bwinshi bwo kurinda Isi ingaruka zazaturuka ku ntambara y’ibitwaro kirimbuzi.

Noam Chomsky yagize ati “Oya, ntacyo akora, niwe watangije umushinga uzatwara amamiliyari menshi y’amadolari ugamije kuvugurura ibitwaro kirimbuzi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko arimo kuvugurura ‘System’ y’ibitwaro kirimbuzi no kubyongera ku Isi muri rusange.”

Abajijwe impamvu abona Perezida wa Israel, Benjamin Netanyahu yeteye utwatsi amasezerano ya Iran hakiri kare, uyu mukambwe Chomsky yavuze ko ubwirinzi n’imikorere by’igisirikare cya Iran bitera ubwoba Israel na Amerika, ku buryo badashobora kubyihanganira.

Gusa akemeza ko, “Nta muhanga n’umwe watekereza ko umunsi umwe Iran izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi kuko iramutse inabikoze igihugu cyasigara iheruheru,…”

Abona hari igihe USA yazigera yemeza amasezerano ashobora kubangamira Israeli?

Chomsky ati “Amerika ikora buri gihe ibikorwa bibangamira Israel kandi inigira nk’ishyigikiye Politiki ya Israel, mu myaka 40 ishize, Israel yari ifite ikibazo gikomeye cya Politiki yayo, mu mwaka w’1970 Israeli cyari igihugu gikunzwe kandi cyubashywe cyane ku Isi, ariko ubu nicyo gihugu cyanzwe cyane, kandi gitinywe cyane.

Reba mu mateka, mu myaka ya za 70 Israel yafashe umwanzuro ukomeye, yari ifite amahitamo ariko ihitamo kwagura igihugu, aho guhitamo umutekano/amahoro, aya mahitamo yagombaga kuzana n’ingaruka nyinshi zikomeye, byaragaragara icyo gihe, narabyanditse, n’abandi barabyanditse, niba uhisemo kwagura igihugu, byayongereye ibibazo by’imbere mu gihugu, byakujije uburakari bw’abo bari bahanganye,… bishyira ku gusenyuka, Amerika kandi yagize uruhare muri ibyo bibazo Israel yahuye nabyo.”

 

Amerika n’inshuti zayo bafite uruhare runini mu iterabwoba?

Ibihugu by’inshuti ya USA cyane cyane ibyo Burayi bw’Iburengerazuba, Noam Chomsky avuga ko bifite uruhare runini mu iterabwoba, iyicarubozo, no gusenya ibihugu bigenzi byabyo bibinyujije mu mategeko y’ubukungu n’inguzanyo nk’ibyo bakoreye Ubugereki n’ibindi bihugu.

Chomsky asanga iterabwoba rikomeye n’ubwicanyi bushyigikiwe n’Isi ari ibikorwa n’indege zitagira Abapilote ‘Drone’. Ubu bwicanyi ngo bwateguriwe i Washington ngo buruta ubundi bwicanyi n’iterabwoba byabayeho, handi ngo buri no ku isonga y’ibitera iterabwoba ku Isi.

Ati “Amerika mu buryo busesuye yica abantu ikoresheje Drone bakekwaho kuba babangamira Amerika, iyo uteye ibibombe muri Yemen, ukica wenda abo wakekaga n’Abasivili b’inzirakarengane, uba wumva abantu bazabyakira bate? Bazihorera.”

Muri ubu bugome bwugarije ikiremwamuntu, Chomsky avugamo n’ubushakashatsi buheruka ngo bwakozwe na ‘Open Society Foundation’, bwagaragaje ko “niba hari iyicarubozo ribi ryabayeho ari ihererekanywa ry’imfungwa, aho bafata abantu bakekwaho gukora ibyaha runaka bakaboherereza abayobozi batwaza igitugu ibihugu byabo nka Assad (Perezida wa Syria) n’abandi, wizera ko hari ikizabavamo.”

Chomsky avuga ko izo mfungwa zoherezwa kugira ngo zikurwemo amakuru hifashishijwe iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru, iri yicarubozo ngo rigirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye ku Isi nk’Ubwongereza, Sweden,… n’ibindi.

Ati “Urebye ibihugu hafi ya byose bigira uruhare muri iri yica rubozo uretse Amerika y’Amajyepfo (Amerique Latine), ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ntabwo bikiri mu biganza bya USA, ntabwo bikiri mu maboko ya Amerika nibyo byari igicumbi gikuru cy’iri yicarubozo ku Isi.”

Putin Vladimir nawe ubona abangamiye umutekano?

Kuri iki kibazo, Noam Chomsky yavuze ko hari abayobozi benshi usanga ari ikibazo k’umutekano w’abaturage bayobora kimwe nawe, ariko na none akavuga ko amushyigikiye kuburyo yitwaye mu kibazo cya Ukraine.

Yagize ati “Kumugira inyamanswa, cyangwa umusazi ufite ibibazo byo mu mutwe ni ubuhezanguni bukabije, ibyo mutekereza byose kuri Politiki ye mu gomba kwibuka ko afite ukuri kuko kuba Ukraine yakwiyunga ku bumwe bwa gisirikare bw’Uburengerazuba bw’Isi (OTAN) nta muyobozi n’umwe w’Uburusiya wabyemera.”

Chomsky, avuga ko ibiri muri Ukraine y’inkubiri y’isenyuka ubumwe bw’ibihugu byari byarihuje n’Uburusiya (URSS) mu 1990. Icyo gihe ngo kubera ko hibazwaga ku gucengera kwa OTAN, habayeho kumvikana ko OTAN itazinjira mu Burasirazuba bw’Uburayi, kuba rero Ukraine yari igiye kwiyunga kuri OTAN ngo byagaragaraga nko kurengeera Uburusiya.

Ati “Guverinoma nshya ya Ukraine nyuma yo guhirika iyari iriho, yatoye kwifatanya na OTAN,…Oya, ntabwo ari ukurinda igihugu, Crimea yafashwe nyuma yo guhirika ubutegetsi,…nta muntu urinze Ukraine,…gushaka kwifatanya na OTAN ntabwo ari ukwirinda, kuba bibangamiye umutekano w’Uburusiya, umuyobozi uwo ari wese yakora ibiriho ubu (nk’ibyo Putin yakoze).”

Abajijwe ikimuha ikizere ku Isi ku buryo ejo hazaza hazaba heza, Noam Chomsky yavuze ikimuha ikizere ubu, ari “ubwigenge bwa Amerika y’amajyepfo, biragaragara mu nama iheruka yabereye muri Panama, Amerika (USA) barayiheje mu buryo busesuye, ni impinduka nziza kuko nta myaka 10 cyangwa 20 ishize, Amerika yivangaga cyane mu bibazo bya Amerika y’Amajyepfo.

Ibyo Obama yakoze (azura umubano) na Cuba, yageragezaga gukura Amerika mu ihezwa irimo, ni Amerika ihejwe ntabwo ari Cuba, kandi ntibizaramba muzabibona.”

Ikindi ngo kimuha ikizere ku mugabane w’Uburayi, ni ibimenyetso by’impinduka by’amashyaka ashyigikiwe na rubanda nka Syriza (Greece) na Podemos (Spain) agerageza guhangana n’ibibazo bikomoka kuri Politike rushenyi z’ubukungu zizanwa n’amabanki ayobowe na Amerika, Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • uyu mugabo yibagiwe ahubwo no kuvuga ko imitwe y’iterabwoba yose yagiye ihimbwa n’ibigo bishinzwe ubutasi bya USA na Israel! Naho ubundi uretse impumyi n’abasaritswe na propaganda y’ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi, ntawe utabona neza ko USA na Israel aribyo bihugu biza ku murongo wa mbere mu guteza akavuyo mu isi.

  • Uyu musaza n’umugabo ararikocoye

  • Iriya myaka afite ni myinshi cyane ashobora kuba atagitekereza neza cyangwa atazi aho isi igeze muri iyi myaka! Ikindi ni uko ashobora kuba ari mu bateje intambara ya kabiri y’isi! Uretse ko bizwi ko ushaka amahoro ategura intambara kandi nka Israel niko ikora…

  • Mzee warakurikiye kbs niko kuri aliko ntakundi isi niko ili akaruta akandi karakamira’ ubundi abanyafrika batabumva banafite gahunda bakabafungaaa

  • Nitubemeny!

Comments are closed.

en_USEnglish