Digiqole ad

APR, AS Kigali na Mukura zasezerewe mu gikombe cy’Agaciro

 APR, AS Kigali na Mukura zasezerewe mu gikombe cy’Agaciro

Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere

Imikinoya ¼ y’Irushanwa ry’Agaciro ntiyahiriye amwe mu makipe y’ibigugu muri ruhago y’u Rwanda arimo APR FC yasezerewe na Police FC yayisezere kuri Penalite, na Mukura V.S. yasezerewe na Rayon Sports iyitsinze 2-1.

Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere

Umukino wo mu itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze ibitego 2-1 by’abakinnyi bashya bari mu igeragezwa.

Mu mukino wabereye kuri Stade yo ku Kicukiro, APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1, hanyuma zikiranurwa na Penalite zahaye amahirwe yo gukomeza Police yabashije kwinjiza Penalite enye kuri eshatu za APR (3-4).

Nubwo Mukura Victory Sports yabonanaga neza mu kibuga, Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa cyenda gusa, igitego cyatsinzwe na Onyake Augustin ukomoka muri Nigeria ku mupira wari uvuye kuri Ndayisenga Alexis.

Ku munota wa 24, Ciiza Hussein yishyuriye Mukura VS ku mupira wazamukanywe na Habimana Yussuf wacenze ba myugariro ba Rayon Sports awutanga ku ruhande rwa Zagabe Jean Claude wahereje Cyiza, biba igitego 1-1.

Rayon Sports yongeye gusatira cyane izamu rya Mukura VS, maze ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro n’umunyezamu Shyaka Regis,  Irehe Emeka nawe wavuye muri Nigeria abatsinda igitego cya kabiri, Rayon Sports iyobora umukino n’ibitego 2-1.

Amakipe yombi yakomeje gukina , agerageza gushaka ibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Umukino ugiye kurangira mu minota y’inyongera, Cyiza Hussein yabonye ikarita itukura nyuma yo gukubita umukinnyi wa Rayon Sports.

Mu yindi mikino, Musanze FC yatsinze Etincelles 1-0, naho abasore b’Umujyi wa Kigali, AS Kigali basezererwa n’ab’Intara y’Iburasirazuba, Sunrise FC ku ntsinzi ya 1-2.

Mu mikono ya ½ Rayon Sports izakina na Sunrise, naho Police ikine na Musanze. Iyi mikino yateguwe, mu rwego rwo gushyigikiye Ikigega cy’Agaciro Development.

Iki gikombe cyaherukaga guhatanirwa mu myaka itatu ishize, muri 2012 ubwo Rayon Sports FC yacyegukanaga itsinze Mukura V.S. igitego 1-0, cyatsinzwe na rutahizamu Pappy Kamanzi, mu mukino wari wabereye kuri Stade Amahoro tariki 16 Nzeri 2012.

Imikino ya 1/2 kuwa gatandatu:

  • Rayon Sports vs Sunrise
  • Police FC vs Musanze FC
Ikipe ya Mukura VS yabanje mu kibuga yongeye kwerekana ko ari ikipe izi guhererekanya neza umupira. Aha iri kumwe n'umutoza wayo Okoko Godfroid
Ikipe ya Mukura VS yabanje mu kibuga yongeye kwerekana ko ari ikipe izi guhererekanya neza umupira. Aha iri kumwe n’umutoza wayo Okoko Godfroid
Rayon Sports igizwe ahanini n'amasura mashya
Rayon Sports igizwe ahanini n’amasura mashya
Ciza Hussein wa Mukura yishimira igitego cyo kwishyura, nubwo nyuma yaje kubona ikarita itukura
Ciza Hussein wa Mukura yishimira igitego cyo kwishyura, nubwo nyuma yaje kubona ikarita itukura
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria Rayon Sports yazanye niwe wayihaye intsinzi
Irehe Emeka rutahizamu ukomoka muri Nigeria Rayon Sports yazanye niwe wayihaye intsinzi

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • iki gikombe kigomba kuzashyirwa mu kabati hamwe n’icya 2012.

  • Imana ihe GIKUNDIRO UMUGISHA na bakunzi bayo bose ,gusa sun rize nukuzitonda ijya iduhagama..

  • ejo narabibabwiye ko Rayon itsinda mukura 2-1

  • Gikundiro oyeeeeeeee!!!!! Ndakwemera nuko ugiye guhura na SUNRISE yatuzengereje mu Turere badusaba imisanzu ku ngufu ngo twabyanga twabyemera bazayakura ku mishahara. Mbega igitugu mu Ntara irimo amakipe menshi!!!!!!

  • Ubwo zasezerewe mu Gikombe, zinasezererwe mu isafuriya

Comments are closed.

en_USEnglish