Digiqole ad

Musanze: Abakora mu ruganda SOTIRU ngo ubukene bubageze ahaga

 Musanze: Abakora mu ruganda SOTIRU ngo ubukene bubageze ahaga

Mukamana Donatha wemeza ko yabyirutse asanga SOTIRU ifatiye runini abayituriye.

Abari abakozi n’abaturiye uruganda rushya ingano, rukanatonora ikawa ‘SOTIRU’ ruherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ko rwakongera rugasubukura imirimo yarwo kuko ngo aho rufungiye, abarukoragamo bugarijwe n’ubukene kuko babuze imirimo. Ubuyobozi bw’Intara bukabizeza ko mu minsi mike ibibazo byarwo bizaba byasobanutse.

Mukamana Donatha wemeza ko yabyirutse asanga SOTIRU ifatiye runini abayituriye.
Mukamana Donatha wemeza ko yabyirutse asanga SOTIRU ifatiye runini abayituriye.

Abo baturage bavuga ko mu gihe uruganda SOTIRU rwakoraga, ngo rwari rubafatiye runini kuko uretse kuba hari abaturage benshi bari barufitemo akazi, ngo banabonaga ibyo rwakoraga hafi ndetse ku giciro cyiza.

Uwitwa Mukamana Donatha avuga ko yabyirutse ababyeyi be bakora muri uru ruganda ku buryo azi neza akamaro ko kuba rukora cyangwa rudakora.

Yagize ati “Rwari rufite abakozi benshi bageraga muri za Magana, wasangaga bahagaze neza nyuma yo kubona amafaranga ku buryo wasangaga ino hashyushye, ndetse n’iterambere ukabona ryihuta.”

Mukamana akavuga ko nyuma y’uko uruganda SOTIRU ruhagaze, ubu ngo usanga hari abaturage benshi bugarijwe n’ubukene cyane kuko ubu kubona aho bakura amafaranga byabaye ingorabahizi, kubera ko nta mirimo.

Ati ”Twumvise ngo uru ruganda rwongeye gukora ni ukuri twashima Imana bikomeye kuko icyizere cyo kongera gukora ku gafaranga cyaba kigarutse kuko n’utakoramo yajya agurisha n’abakoramo ibyo yahinze bityo nawe amafaranga akamugeraho.”

Undi muturage witwa Sibomana Antoine we avuga ko nawe ubukene bumumereye nabi, gusa ngo we hari aho atandukaniye n’abandi kuko hari inka n’agasambu yari yaramaze kugura mu gihe yakoraga mu ruganda.

Ati ”N’uyu munsi ikitugize abo turibo n’icyo twakuye muri uru ruganda ureba aha. Nagiye kurukoramo ntagira shinge na rugero, ndubaka, ndarongora, ngura agasambu ndetse n’itungo bingejeje aha. Badufashije uru ruganda rukongera gukora byaba ari ibirori muri aka gace dutuyemo.”

Aho uruganda SOTIRU rwakoreraga.
Aho uruganda SOTIRU rwakoreraga.

Avuga kuri ibi byifuzo by’abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere inganda muri iyi ntara harimo no gushaka uko izifite ibibazo byakemurwa, kugira ngo mbere yo gufungura inshya n’izisanzwe zikomeze gukora.

Bosenibamwe ati ”Nibyo koko uruganda rwa SOTIRU rumaze imyaka isaga 10 rudakora, ahanini byatewe n’ubwumvikane buke muri banyirarwo byanatumye bananirwa kwishyura inguzanyo bahawe na Banki. Kuri ubu biri mu nkiko mu bujurire bwa nyuma ku buryo mu minsi ya vuba biri bube byasobanutse.”

Uru ruganda rwa SOTIRU rwashinzwe mu 1948, rukaba rwaratunganyaga ingano rugakuramo ifu z’ubwoko butandukanye, zirimo n’ifu y’igikoma, ndetse n’ibiryo by’amatungo, ndetse rukaba rwarafunze rwari rusigaye runatonora ikawa.

Placide Hagenimana

1 Comment

  • Harya SOTIRU siya nyakwigendera Assinapol RWIGARA kubabizi mutwibutse ???

Comments are closed.

en_USEnglish