Digiqole ad

Ibyo Paul KAGAME yakoreye u Rwanda habura iki ngo akorerwe ikibumbano?

 Ibyo Paul KAGAME yakoreye u Rwanda habura iki ngo akorerwe ikibumbano?

Iki ni igitekerezo cy’Umusomyi w’Umuseke

Kuva mu mwaka w’1990, ubwo yahabwaga uwanya wo kuyobora urugamba rwo kubohoza u Rwanda, aririmbwa na benshi. Nyuma yo kuyobora urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agacyura impunzi zisaga Miliyoni eshatu zari zibayeho nabo mu mashyamba ya DRCongo, akagarura ubumwe, umunezero n’iterambere mu Banyarwanda, none akaba ayoboye urugamba rwo guteza imbere igihugu, Paul KAGAME Abanyarwanda benshi bifuza ko abayobora kugera ashaje, ibyo yakoze ntibihagije ngo akorerwe Ikibumbano giterekwe nk’i Kanombe mu marembo y’umurwa, cyangwa Nyarugenge mu Mujyiwa Rwagati, dore ko hari na benshi bemeza ko ari Intwari ikiriho?

Perezida Paul KAGAME Isi n’Abanyarwanda ubwabo ubu bamufata nk’ishingiro ry’iterambere, Agaciro, ubukungu, ubwigenge n’ibindi bitangarirwa mu myaka 21 ishize, igihugu gihinduwe ubusa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize, ubwo yatahaga zimwe mu nzuzu zigezweho zuzuye mu Mujyi wa Kigali, Paul Kagame nawe ubwe yagize ati “Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho.”

Uku gukundwa, ubutwari n’imiyoborere myiza, Abanyarwanda bakabakaba Miliyoni enye babihamirishije gusaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura Itegeko Nshinga, kugira ngo abashe gukomeza kwiyamamariza kubayobora igihugu na nyuma ya 2017, ubwo manda ebyiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda agenerwa n’Itegeko Nshinga rya 2003 zizaba zirangiye.

Hari byinshi birimo isuku, Umutekano, amahoro, ubumwe, agaciro, ubukungu, iterambere, indangagaciro,… bikubiye mu mirongo migari ikubiye mu byerekezo nk’Imbaturabukungu ya Kabiri (EDPRS2) n’Icyerekezo 2020, n’ibindi Abanyarwanda bakomeje kwishimira, mu gihe ari imbonekahake ku Isi.

Nubwo hari raporo zinenga ubuyobozi buriho kudatanga ubwisanzure bwa muntu, ubw’itangazamakuru no gusaranganya ubukungu bw’igihugu, raporo nyinshi za Banki y’Isi, amashami y’umuryango w’Abibumbye anyuranye n’imiryango mpuzamahanga ashima u Rwanda intambwe rumaze gutera mu bukungungu, kurinda umutekano mu mahanga, kurwanya ruswa n’akarengane, kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara n’ibindi byinshi binakubiye muri Gahunda z’Ikinyagihumbi u Rwanda rushimirwa ko rwagezeho ku gipimo cya kiri hejuru ya 80%.

Mu bukungu, ubu ikigega cya Leta kigeze ku rwego rwo gushyigikira ingengo y’imari ya Leta ku kigero kiri hejuru ya 60%, mu gihe mu myaka 21 ishize rwari nyamutegera ak’imuhana kamwe kaza imvura ihise. Umusaruro rusange w’igihugu wavuye hafi ku busa mu 1994, ugera kuri Miliyari 7.890 z’Amadolari ya Amerika ($)  muri 2014. Naho umusaruro rusange w’umuturage ku mwaka uva ku $ 143.04 mu 1994, agera ku $ 417.68 muri 2014 (tradingeconomics.com) .

Mu myaka 10 ishize, abanyarwanda basaga Miliyoni bakuwe mu bukene, kandi Banki yisi yemera ko mu myaka itaanu iri imbere abandi Miliyoni nabo bazaba babuvuyemo. Mbese ibi ntibikwiye ko umuntu wafashije u Rwanda kugera kuri ibi agirwa ikirango cy’isura y’Igihugu?

Hirya no hino ku Isi usanga, mu bihugu byinshi harabumbwe ibibumbano by’abakuru b’ibihugu babaye intwari zo kureberwaho muri ibyo bihugu.

-Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika wahasanga ibibumbano by’abayobozi nka George Washington, Thomas Jefferson, Theodore Roosevelt na Abraham Lincoln bakoze byinshi kugira ngo Amerika igere aho igeze ubu.

Ibibumbano by'aba bayobozi ba Amerika.
Ibibumbano by’aba bayobozi ba Amerika.

-Muri Afurika y’Epfo bakoze ikibumbano cy’intwari yabo, akaba intwari y’Isi Nelson Mandela wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura, ndetse agaca ubusumbane bw’Abazungu n’Abirabura muri iki gihugu.

Nelson Mandela witabye imana mu myaka ibiri ishize.
Nelson Mandela witabye imana mu myaka ibiri ishize.
Afurika y'Epfo kandi iha icyunahiro Desmond Tutu, Nelson Mandela, Frederik de Klerk na Albert John Luthuli begukanye ibihembo bya Nobel by'amahoro.
Afurika y’Epfo kandi iha icyunahiro Desmond Tutu, Nelson Mandela, Frederik de Klerk na Albert John Luthuli begukanye ibihembo bya Nobel by’amahoro.
Cecil Rhodes wari warakorewe ikibumbano mu gihe cy'ubuyobozi bw'Abazungu muri Afurika y'Epfo, aho zihinduriye imirishyo iki kibumbano nticyari kikirebwa rumwe n'Abanyafurika y'Epfo bose.
Cecil Rhodes wari warakorewe ikibumbano mu gihe cy’ubuyobozi bw’Abazungu muri Afurika y’Epfo, aho zihinduriye imirishyo iki kibumbano nticyari kikirebwa rumwe n’Abanyafurika y’Epfo bose.

-Muri Botswana, bakorewe ikibumbano Sir Seretse Khama wayoboye iki gihugu hagati y’umwaka w’1966-1980, asiga agejeje igihugu kuri byinshi.

Sir Seretse Khama wabaye Perezida wa Botswana.
Sir Seretse Khama wabaye Perezida wa Botswana.

-Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabo baha icyubahiro Joseph Kasavubu na Patrice Lumumba bafite impapuro nyinshi mu gitabo cy’amateka y’icyo gihugu.

Kasavubu Joseph
Kasavubu Joseph
Patrice Lumumba
Patrice Lumumba

-Mu Bufaransa, kubera icyubahiro baha uwabaye Perezida wabo mu bihe by’Intambara Général Charles De Gaulle bamukoreye ikibumbano.

Général Charles De Gaulle.
Général Charles De Gaulle, aha ari kumwe n’umugore we Yvone.

-Muri Ghana, Perezida wa mbere wabo Kwame Nkrumah ufite amateka akomeye nawe yabumbiwe ikibumbano.

Perezida wa Ghana Kwame.
Perezida wa Ghana Kwame.

-Mu Bushinwa, Mao Zedong wayoboye icyo gihugu hagati y’umwaka w’1945–1976, uyu akaba yaragize uruhare runini mu kugira Ubushinwa uko buri ubu.

Ikibumbano cya Mao Zedong mu busore bwe.
Ikibumbano cya Mao Zedong mu busore bwe.

-Muri Korea ya Ruguru nabo bakoze ikibumbano cya Perezida Kim Il Sung wayoboye icyo gihugu kuva mu 1948-1994, na Perezida Kim Jong Il wayoboye kuva mu 1994-2011.

Ibibumbano bya ba Perezida Kim Il Sung na Kim Jong Il.
Ibibumbano bya ba Perezida Kim Il Sung na Kim Jong Il.

62 Comments

  • nuba ushaka kumuramyaa se wabikoreye iwawe wenyine?

    • Nanjye ntyo Venuste muvandimwe!

    • ariko se abanyarwanda twabaye dute??!ahubwa wowe niba ufite icyo umuziza bihamane mumutima wawe,ariko we kuziza uvuga ibitekerezo bye ko yabigaragaje agatanga nubusobanuro!

  • vunuste reka igenga bitecyerezo

  • nibyo kbs birakwiye, ababishinzwe babyigaho.

    • Muzaba mupfushije ubusa amafaranga y’igihugu kuko hari igihe kitazumvianwaho gisennywe! Mujye mureka fanatisme!

      • hahahhh,kuki cyasenywa?justement abagifite imyumvire yuzuye ubujiji bagisenya,ariko niba twumvise neza igitekerezo cyatanzwe hatanzwe nibisobanuro,ningero zifitika kd zmvikana.so kuba bagishyiraho nkurwibutso rwibyo agejeje kuRwanda ndumva ntacyo byakwangiza.kuko nubundi twabyemera tutabyemera ariko arugejeje kuri byinshi bitagezweho nabenshi nyamara banamaze igihe kiruta icyo amaze!

  • venuste status zose wowe uraziramya?

  • jye mbona bamushira mwihuriro ryumugi wa kigari ahirirwa hameneka amazi
    kandi bikaba vuba tukamuhundagazaho amajwi ahisanga kandi ikibumbano
    cye agomba kuba yambaye gisirikare murakoze

  • nubwo abikwiye icyo nzi cyo mubimuraje inshinga muri iyi minsi sikibumbano

  • tuzabikora nava ku buyobozi neza cg natabaruka neza, ahubwo hakabanje icya rudahigwa, rwigema…

  • Wowe se uramya nde Venusti? Ubwo ugiye kumbwira ngo Yesu/Yezu! Umuzi hehe? Ukeka ko usenga kurusha abiciwe mu nsengero mu Rwanda hose ? Urusha ubutungane impinja zasekuwe mu masekuru, zakubiswe ku nkuta, etc? Ese ubundi ninde wakubwiye ko byaba ari ukuramya Kagame? Urusha ubukristu Roma se ? Ibihugu by’i Burayi babutuzaniye se ? USA aho bose bajya gushaka cash se ? None bavuga uwaguze akamaro gafatika, uwo benshi bakesha kuba bariho, harimo n’abamwanga ukamera nk’uriwe n’inzuki?

  • Reka reka mube muretse kereka niba mutazi icyo monument ivuga!!? Gikorwa mu gihe iyo Ndashyikirwa yitabarukiye, maze kikajya kibutsa abato amateka ye! Na Nairobi hari icya Muzehe Jomo Kenyatta! Si non, nimucyubaka HE Kagame akiriho, azaba ari nko kumuramya cg kumusenga! Icya Mgr Desmond Tutu bazakivaneho, bazagisubizeho zitahiye!

  • Nanjye numva bafata ya foto ya kera ari kurugamba yambaye ya uniform yitwaga MUKOTANYI akaba ariyo bashyira kuri rond point yo mumugi bagakuraho tigo rwose!!!

  • Ubwo mwaje.

  • Bazashireho na Dr Leo Mugesera

    • yewe koko uwakubitira imbwa gusutama yazimara nkawe wumva niba uri numwana we wuzuye mumutwe!sinkunze kujya mubyamoko,ariko wehoho ukabije ubugome,ndetse urenze nuwo mugesera numva!ukwiye kugirirwa Ubuntu n’Uwiteka

  • Inzara iri mubaturage ikeneye umuti naho monument simbona icyo imaze nonaha cyereka niba ntasobanukiwe what should come first. GOd bless Rwanda.

  • Ibibazo si monument, kuko na Sadam yarayifite. Numva twakagombye nk’abanyarwanda kubanza tugashaka ikintu cyatuma imyiryane igabanuka kuko wakwibaza niba iyo Habyarimana aza kuba ayifite ubu iba igihagaze. Ibidutandukanya biracyari byinshi kuburyo navaho kizahita kimanurwa n’abamurwanya. Basomyi mbibarize, mwambwira impamvu nta kintu kigaragarira abantu muri rusange k’imyaka twamaranye ubwami ! Dukure tumenye ubwenge.

  • jyewe mbona umuntu yamuha nka yanzu nziza iheruka gutahwa naho iri bakahita P.K bivuze Paul Kagame cg nka CITY TOWER ABACURUZI BAKAYIMWEGURIRA BATI WARAKOZE. naho ibibumbano nibyo abatazi Imana. Nkwibutse bwatangiriye KU MWANI NABKANDINASOR. nta kamaro ko kwigana IBYABANDI BIBI, NATWE DUFITE UMUTWE, DUHANGE DUSHA…NTA ABA ARCHITECT TUGIRA???NAHABO!!!

    • Warasaze ,, baba babimuha se umurusha amafranga

    • NONE SE IBYO UVUGA BAMWEGURIRA KO NUBUNDI ARI IBYE

  • Nibyo hari monuments nyinshi zikenewe mu Rwanda ku bantu bakoze amateka kandi bakabishyira hantu hagaragara abo ni nka FRED RWIGYEMA, PAUL KAGAME, UMWAMI MUTARA RUDAHIGWA, FELICITEE, RWAGASANA ,INTWARI ZOSE UWILIUNGIYIMANA noneho bakajya bakora nutundi tu monuments hirya no hino aho bamwe mubanyarwanda banditse amateka, nka RUKARA RWA BISHINGWE, NYAGAKECURU KO MUBISI BYA HUYE,UMUKOBWA NDABAGA , RUGANZU YAKAGOMYE KUGVIRA MONUMENTS NINI YEWE NA RWABUGIRI…ARIKO HARI N’ABANDI BAGIYE BAKORA UDUTENDO HIRYA NO HINO IYI GAHUNDA YONONONSORWA NA KOMISIYO Y’INTWARI IFATANYIJE NA MINISITERI Y’UMUCO, N’IYI BIKORWA REMEZO

  • Bavandimwe tugye dukura kandi turebe kure statu zabo bayobozi bose Suko zikunzwe nabose icyaha abarabu statu ya georg bush bayisenya nabi cyane, iya Nelson Mandela Suko abazungu bayikunze. Ariko abanyarwanda kuva kubwami ntago twifurizanya ibyiza nugerageze gukora neza bitangirwa kwitwa ” ubunyrwanda kurusha abandi” invugo yishari gusa statu HÉ p kagame nabanyarwanda bayigena kandi bakayirinda nabo naho ngo habyarimana ubwo statu ye yaba imeze gute amanitse ukuboko Cg umuhoro nabwo VENUSTE wé ntatandukanya kwibuka nugusenga. Banyarwanda nimwe muzihitiramo ikibabereye. Amahoro y imana abane Namwe

  • Byaba byiza tumuzirikanye mu mitima yacu, dukora ibyo yirirwa adushishikariza gukora kurusha kumwibukira mu bibumbano

  • Mr Mo, ibintu ivuze ntabushishozi burimo na gato, si uko HE ari umwere ko bamushyirirahl iyo statut, kuko na ba Mandela ou nkuluma niba uzi histoire zabo uzo neza ko atari abaziranenge, reka kuvuva gutyo Habyarimana kuko nitujya muri ibyo nta monument n’imwe yakabayeho kuko nta mwere ubaho. Urukundo n’ibikorwa nibyo navuze hejuru byatuma umuntu ava kubuyegetsi ntibahite bayisenya. Twagombye gushyira hasi amarangamutima kuko niba ukeka ko HE ari umwere kumaraso n’uko uri umwana cgwa injiji. Monument ntago ari iz’abatagatifu turi kuvuga ahubwo ni mu bikorwa. Murabeho.

  • Ahubwo bazakore iby’ Abaperezida bose bayoboye u Rwanda.
    Icyi gitekerezo ni kizima.

  • Nkeneye kubona monument ya Cyilima Rujugira, naho ibindi muvuga muratayanjwa!

  • bazashyireho abaprezida bose Guhera kuri mbonyumutwa…….P.K

  • ibisobanuro bya status biratandukanye. nanjye kimwe n’umusomyi nabyibajijeho gusa kwigana si byiza. ariko ndabizi neza our president ashyize limbere izamuka ry’ubukungu bw’igihugu hubakwa etages imihanda, amavuriro, ……. ibindi tuzabikora tumaze kugira aho tugera SDGs. Mana uzadukomereze Kagame wacu. kandi umuhe kuramba natwe tuzakuramya ubutitsa

  • Ooooh, mbega igitekerezo cyiza weeeee. Ndabishyigikiye rwose ko H.E. bamukorera monument

  • Umukuru wÍgihugu cyacu afite ibindi byinshi byo gukorera u Rwanda kurusha ko hakorwa statute ( ikibumbano ) kimwitirirwa, Banyarwanda bavandimwe mureke tujye dutekereza kure tugira imyumvire myiza ibereye igihugu cyacu RWANDA.

  • think big dear fellows.

  • Murenda kumarana mupfa iki ra?

    Mutuze murwane n’ibibareba!

  • Banyarwanda numva kubwanjye ikibumbano ntacyo kimaze ahubwo mureke duharanire Demokarasi ibanze itere imbere mu Rwanda nibwo ibyo ababishyijwe babyigaho noneho bikaba byashirwa mubikorwa.

  • ndumiwe pe! umuntu aratanga igitekereso cyiza bamwe bakivugiara ibyo bishakiye ge uko mbibona numva mwafasha H.E wacu kugera kubyo yiyemeje nawe nabona byagezweho habayeho ubufatanye, azanezerwa.
    gupfa ubusa bibi bavandimwe! murakoze

  • Ntacyo atatugejejeho uretse mu karere ka burera mu murenge wa Rugengabari mu kagari ka Rukandabyuma mu mudugudu wa Mubuga turi mu icuraburindi ryo kuba tudafite amashanyaazi nta kindi.

  • Muri uku kwezi tuzatangira bazita abana b’ ingagi. Nyakubahwa P.K abonye imwe imwitirirwa kubera ko yateje imbere ubukerarugendo byaba ari byiza.

  • ikibumbano? ni igiki se? Ni ikibumbano nyine!!! Kagame akeneye ikibumbano?? Akimaze iki se? Akeneye indi manda ntakeneye ikibumbano, njye nkeneye amafranga…kagame nagumeho mbone uko nyashaka nta kindi…amafranga yo kuntunga gusa!!

  • Ibibumbano birakenya biragatsindwa n’ Iyakare!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Président wacu mubyo akeneye icyo kivunamuheto ntikirimo nawe ubimubajije yagukurira inzira kimurima Erega ntashishikajwe no kumanikwa murwanda ikimuraje inshinga niterambere vive Kagame 2017 niwe dushaka

  • Icyo kibazo umwami Herode yagisubiza.
    Mushatse mwacisha make bavandi, mutazamuramya Imana igafuha.

  • muzamugishe inama kwanza….

  • MWENYEWE ARAHO?

  • nzababariza kubyo mutunvikanaho byose nahubutaha mwakoze

  • nyamara arabikwiye.

    ntawushimisha bose ariko ntacyo atakoze

  • thanks peter

  • mzee rwose arabikwiye kabisa ,yavukanye urukundo rwigihugu cyiwe ararukurana Imana iramufasha arakibohora none agiteje imbere,nonese mbibarize basomyi ncuti,dushireho monument zabayobozi bica canke biba batitayeho kunyungu zibihugu byabo?urugero Burundi,congo ……. sha njewe mbonakabisa mzee akwiriye ibirenze ahubwo amateka yiwe yandikwe mu bitabo nabana barikuvuka bazayige bayamenye.imagine Rwanda before1994&after genocide &today is Rwanda wibaze nawe unyishure.

  • Nibashake bazashyire izo statuts mu Rwanda hose,u Rwanda ko ari urwe se.twabigenza dute?

  • Ubwo nibagishyiraho bazagishyiraneho na battaillons ebyiri z’ aba republican guards zo kukirinda kuko twahita tukirohaho tukagisenya.

  • yakoze byinshi ariko asigaje kuturenganura ,akadukiza abadusenyera amazu.
    Kok mubona abasenyera umryango wa Assinapol barasanze ariyo nzu yubatse nabi yonyine?Ese ninde wakoze inspection?Ninde wasuzumye ko iyo inspection ari iy’ukuri itarimo munyangire?
    Ngaho narenganure abarengana mbere yo kubakirwa ibibumbano.

  • Si Kagame gusa burya ukwiriye monument mu Rwanda, ahubwo ziriya ntwari zose zibukwa ku munsi w’intwari zirabikwiye zose, imwe déjà irahari kuri parlement igaragaza ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu. Kagame bazamushyire muri rond-point ville, Rwigema bamushyire rond-point KBC Kimihurura naho Agathe UWIRINGIYIMANA bamushyire rond-point Kanogo. Rwagasana Michel bamushyire rond-point Remera/gisimenti, n’abandi gutyo gutyo…… icyifuzo cyanjye ni icyo.

  • Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n’umusomyi wa umuseke.rw no gusoma comments hari ibintu bibiri nabonye.
    Uyu wanditse iyi nkuru yatangaga igitekerezo gishobora gushyikirizwa urwego ruyoborwa na Dr. Damien kikigwaho basanga ari ngombwa bakagishyira mubikorwa.
    Kurundi ruhande hari abatabishyigikiye namba bo bumva ko yaba ari ukumuramya, nubwo ntemeranya nabo ariko wabumva bitewe n’imyemerere yabo.
    Icyo ngewe mbivugaho umuntu wese utuye mu Rwanda nkange akareba iterambere rimaze kugeraho mubinyacumi bibiri gusa ukareba niryo rwagezeho mumyaka isaga mirongo itatu ndavuga kubwa Kayibanda na Habyarimana yahita abona itandukaniro kabisa Kagame yateje u Rwanda imbere kurugero ntagereranywa ntawundi uzagera nkahe. Arabikwiye nange ndabimusabiye kuburyo n’umwana uzavuka mu Rwanda muri 3000 azajya abona ishusho ye agahita abaza amateka ye

  • Erega mwabyanga mwabyemera amateka ya PAUL KAGAME azavugwa ndetse n’ibibumbano bye bizajya henshi muri Afrika. Birababaje kubona umuntu atabona ibyiza hejuru y’ikitamushimishije. Nta leta itagira uwo ihana kandi mu bahanwa baba bafite imiryango, hari abahanwa sous instance judiciaire hari n’abahanwa suivant la raison d’etat. Ibi ku isi hose bibaho no mu ijuru byabayeho kuko ntabwo Luciferi yirukanwe mu ijuri aciriwe urubanza. Mpamya neza ko imigendere yitonze itavangura izamuhesha ishema nyuma ye ndetse n’abamwisunze bose bazabigiriramwo ishema.

  • Nkunze ko urangirije ku bibumbano bya Kim il Sung n’umuhungu we Kim Jong,

  • Nubwo Kagame yashyirirwaho ikibumbano nticyamara kabiri kidahanuwe.Ndamwubaha nk’umukuru w’igihugu ukwiye kubahwa.Gusa mujye mureka amarangamutima, icyo nakwita kwitera ikinya ngo mutumva ntimunarebe bitabujije umurwayi kuba arwaye.Yaba abazanye na Kagame ngo kubohoza u Rwanda ,yaba n’abo yasanze mu Rwanda bose yabacuzemo umuborogo.

    Ntimukagereranye impirimbanyi za democracy n’uwica democracy.Don’t talk of Mandela,Kasavubu,Lumumba and others in comparison with Kagame……

    • UKO NIKO BIRI RWOSE KAGAME ARASHIJWA AMARASO Y’ABANTU BENSHI YIVUGANYE, N’UKO GUSA AGIFITE UBUDAHANGARWA AKABA ARI NAYO MPAMVU ASHAKA KUGUMA KWIZIRIKA KUBUTEGETSI NGO ATAZAKURIKIRANWA! NAHO KUMWUBAKIRA MONUMENT ITEMERANWAHO NA BOSE CYABA ARI IKIBAZO, KUKO YATINZWA NO KUVA KUBUTEGETSI UBUNDI BAGAHITA BAGISHYIRA HASI. KANDI NGO UWICISHIJE INKOTA NAWE YICISHWA IYINDI, UBWO MURUMVA NAWE URUMUTEGEREJE (BITINDE CG BITEBUKE NTAWAMENYA IGIHE ARIKO IJAMBO RY’IMANA NIKO RIVUGA).

      • Ndabona wabaye umucamanza, wowe ariko nizereko uzi urugutegereje.

  • hari amazina ya ma street, ahubwo abe ariho bazahera, nka ST P. Kagame cg se AV. P.Kagame ibyo nabyo ni ok. nka airport bazubaka Bugesera bakayita izina ry umusaza, ako na ka idee kanjye

  • Iyo monument irakwiriye, izabe igaragaza uburyo yatabaye abatutsi bicwaga nibindi bikorwa byose by’indashyikirwa yakoze ikibazo nibyinshi cyane, hari ugucyura impunzi zari Congo n’ibindi byinshi, abifuza ko byakorwa ariko atabarutse si nemeranya nabo imfura mu mico yazo zakagombye gushima umuntu akiriho aho gushima umupfu. Kandi byakorwa bitakorwa KAGAME Paul n’intwari y’u Rwanda n’amahanga arabyemera, ababajwe nuko rero Monument yabaho mwihangane ukuri kuzahora gutsinda.

  • njye mbona buri province hakwiye kujya buri kibumbano cye

  • Paul Kagame International Airport. Ariko na Fred Rwigema International Airport irakenewe. Aba bagabo bakoreye igihugu kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish