Sweden: Claver Berinkindi yatangiye kuburanishwa ku cyaha cya Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye

Kayonza: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba imifuka 33 y’inyongeramusaruro

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yataye muri yombi umugabo witwa Ndahimana Desiré w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho kwiba imifuka 33 y’inyongeramusaruro, iyi mifuka ikaba yafatiwe mu nzu ye. Ndahimana utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza akekwaho kwiba inyongeramusaruro zari zarahawe Amakoperative y’ubuhinzi muri gahunda yari yashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi. Izo ngongeramusaruro zavumbuwe […]Irambuye

Komite z’Abunzi ba Kayonza na Ngoma barisabira guhurwa kenshi

Abunzi bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba baratangaza ko bagikeneye amahugurwa by’umwihariko ku Itegeko rishya rigena imikorere yabo ngo na cyane ko hari abinjiye muri iyi mirimo vuba kandi bakeneye kujya bakoresha amategeko nabo basobanukiwe neza. Bamwe mu Bunzi twasanze mu Mirenge ya Kabarondo na Ruramira mu Karere ka Kayonza […]Irambuye

Magufuli atorewe kuyobora Tanzania ngo yaha Ubwenegihugu Abanyarwanda n’Abarundi benshi

Mu bukangurambaga bwo kwiyamamaza arimo, kuri uyu wa kabiri Umukandida uhagarariye Ishyaka rya CCM Dr John Magufuli yatangaje ko aramutse atorewe kuyobora igihugu cya Tanzania yaha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda ziba mu nkambi ya Ulyankulu ubwenegihugu. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu gace ka Ulyankulu, mu karere ka Tabora kiganjemo impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi, Dr Magufuli yabijeje […]Irambuye

PSF na MINEAC bagiye guhura n’abikorera bo gihugu hose

Guhera kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) na Minisiteri Ishinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) baratangira gahunda yo kuzenguruka uturere twose uko ari 30 tugize igihugu baganira n’abikorere kugira ngo barebera hamwe ibibazo abikorera bahura nabyo, ndetse no kureba uko babyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC). […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro n’amahoro rizafasha benshi-RRA

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabunganga rya Telefone zigendanwa ndetse na Interineti ngo bifite inyungu n’ingaruka kuri bamwe. RRA iremeza ko ubu buryo buzafasha abatanga imisoro ndetse n’igihugu kuko bizajya bifasha mu gucunga umutungo w’igihugu. Gakwerere Jean Marie Vianney, Komiseri ushinzwe intara n’imisoro y’inzego […]Irambuye

ICC yatangiye kumva ubuhamya bw’abashinja Bosco Ntaganda

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera mu Buholandi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Jenerali Bosco Ntaganda ushinjwa ibya by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bigera kuri 18. Ku busabe bw’ubushinjacyaha, umutangabuhamya wa mbere wahawe nomero 805 mu rwego rwo kwirindako atamenyaka. Mbere y’uko umutangabuhamya atangira gushinja Ntaganda, uruhande rwunganira Bosco Ntaganda rwabanje […]Irambuye

Urw’ubujurire rwa Toulouse rwanze kohereza mu Rwanda Joseph Habyarimana

Urugereko rw’urw’ubujurire rwa Toulouse mu Gihugu cy’Ubufaransa rwanze koherereza u Rwanda Joseph Habyarimana ukekwaho gutegura no gukora Jenoside i Gihindamuyaga, mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uyu wa kabiri, urw’ubujurire rwa Toulouse (ari naho uregwa atuye) rwatangaje umwanzuro ushyigikira ubusabe bw’uruhande rwunganira Joseph Habyarimana rwari rwasabye ko uwo bunganira kugeza ubu unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa […]Irambuye

Uwunganira Mugesera yaciwe 500,000 Frw kubwo gutinze urubanza

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera icyaha cya Jenoside rwongeye gusubikwa kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yanze kuburana avuga ko akiri mu kiruhuko cya muganga, byanatumye Urukiko rumuhanisha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 500 kubwo gutinza urubanza nkana. Mu ntango z’urubanza, Perezida w’Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza […]Irambuye

en_USEnglish