Komite z’Abunzi ba Kayonza na Ngoma barisabira guhurwa kenshi
Abunzi bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba baratangaza ko bagikeneye amahugurwa by’umwihariko ku Itegeko rishya rigena imikorere yabo ngo na cyane ko hari abinjiye muri iyi mirimo vuba kandi bakeneye kujya bakoresha amategeko nabo basobanukiwe neza.
Bamwe mu Bunzi twasanze mu Mirenge ya Kabarondo na Ruramira mu Karere ka Kayonza batangarije Umuseke ko hari ibyo barimo kugenda bungukira mumahugurwa atandukanye bari guhabwa, kandi ngo bizeye ko bizabagirira akamaro mu mikorere yabo ngo nubwo inshingano ziyongereye.
Aba bunzi twaganiriye bavuga ko amahugurwa ari ngombwa kugira ngo babashe gukora neza akazi kabo ko kunga.
Uwitwa Murekeyisoni Charlotte yagize ati “Inshingano zariyongereye, ubusanzwe twungaga abo mu Tugari tubamo gusa none n’abo mu Tugari duturanye tuzajya tubunga. Aya mahugurwa rero ni ingenzi kuko nk’ubu hari itegeko rishya ryasohotse ariko bamwe ntabwo turarisobanukirwa kandi tuzarikoresha mu kazi.”
Mu rwego rwo kongerera ubumenyi izi nzego nshya z’abunzi zatowe ku rwego rw’Utugari ndetse n’Imirenge, umushinga “International Rescue Committee (IRC)” ufatanyije na Minisiteri y’ubutabera barimo guhugura Abunzi.
Ku kibazo cy’ingendo Abunzi bakunze kugaragaza, Nyiramugwaneza Yvonne, umukozi w’umunshinga IRC, uhsinzwe kwegereza ubutabera abaturage mu Karere ka Ngoma na Kayonza yavuze ko muri uyu mwaka bagiye gutanga amagare atatu kuri buri Komite, mu Mirenge ukorera kugirango azabafashe mu kazi kabo.
Aba bunzi bari guhugurwa ku itegeko rigena imiterere ,Ifasi, ububasha n’imiterere bya Komite z’Abunzi, bakaba bari guhugurwa n’Umushinga wa IRC ku nkunga ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ubuholandi.