Digiqole ad

Magufuli atorewe kuyobora Tanzania ngo yaha Ubwenegihugu Abanyarwanda n’Abarundi benshi

 Magufuli atorewe kuyobora Tanzania ngo yaha Ubwenegihugu Abanyarwanda n’Abarundi benshi

Mu bukangurambaga bwo kwiyamamaza arimo, kuri uyu wa kabiri Umukandida uhagarariye Ishyaka rya CCM Dr John Magufuli yatangaje ko aramutse atorewe kuyobora igihugu cya Tanzania yaha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda ziba mu nkambi ya Ulyankulu ubwenegihugu.

Dr.Magufuli

Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu gace ka Ulyankulu, mu karere ka Tabora kiganjemo impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi, Dr Magufuli yabijeje ko nibamujya inyuma agatorerwa kuyobora Tanzania azahita afasha izo mpunzi zitarabona ubwenegihugu bwa Tanzania kububona byihuse.

Magufuli yabwiye imbaga y’abaturage bari baje kumwumva yiyamamaza ko azakomeza gutera ikirenge mucy’Abayoboye Tanzania bamubanjirije ku murongo wo kwakira neza ndetse no gufasha impunzi kwisanzura muri icyo gihugu. Ubuyobozi bwa Tanzania buherutse guha ubwenegihugu impunzi ziganjemo iz’Abarundi.

Ati “Nzakora uko nshoboye mwese mubone ubwenegihugu kandi mwiyumve nk’abanyagihugu kimwe n’abandi, abamaze kububona ubu namwe muri Abanyatanzania mubyiyumvemo.”

Uretse kwemerera ubwenegihugu abatuye Ulyankulu, kimwe no mu bindi bice anyuramo yiyamamaza, nabo yanabemereye kubakorera umuhanda gusa wo ureshya na Kilometero eshatu.

Source: dailynews.co.tz

2 Comments

  • Uyu ndabona tutazamuhitinga.Arikose naha ubwenegihugu fdlr nimbonerakure tuzabyihanganira?

  • @Leonidas: Amatiku yawe niyo “aguhitinga.” Naho FDLR n’ Imbonerakure bazi abo bakina nabo n’abandi badakinishwa.

Comments are closed.

en_USEnglish