Kayonza: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba imifuka 33 y’inyongeramusaruro
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yataye muri yombi umugabo witwa Ndahimana Desiré w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho kwiba imifuka 33 y’inyongeramusaruro, iyi mifuka ikaba yafatiwe mu nzu ye.
Ndahimana utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza akekwaho kwiba inyongeramusaruro zari zarahawe Amakoperative y’ubuhinzi muri gahunda yari yashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi.
Izo ngongeramusaruro zavumbuwe mu nzu ye tariki ya 15 Nzeri, muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha Polisi ihuriyeho n’izindi nzego.
Uretse inyongeramusaruro kandi, mu nzu y’uyu mugabo hasanzwemo Televiziyo ebyiri, Dekoderi imwe, ameza mato ajyaho Televiziyo 42 na Telefone imwe ya Samsung, ibyo byose n’uwabifatanywe bakaba bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
4 Comments
Uyu nguyu nutuma umusaruro w’igihugu ukendera kabsa akwiye gushyikirizwa ubucamanza agahanwa, anyway police nayo ndabizi iba iri maso nibahska barye menge
polisi nikomereze aho rwose natwe twiteguye kuyifasha tuyitungira agatoki aba bajura n’abandi banyabyaha dore ko abenshi ari inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bacu
polisi nikomereze aho rwose natwe twiteguye kuyifasha tuyitungira agatoki aba bajura n’abandi banyabyaha
polisi nikomereze aho rwose natwe twiteguye kuyifasha tuyitungira agatoki aba bajura
Comments are closed.